Imanza z’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ziyongereye ku kigero cya 33%
Raporo ya Minisiteri y’Ubutabera y’u Rwanda yo muri uyu mwaka wa 2013, iragaragaza ko imanza z’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ziyongereye ku kigero cya 33%.
Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, ku manza zose zageze mu rukiko 62% zaraciwe, kandi 5% gusa nizo zajuririwe.
Ugereranije n’umwaka wa 2012, urasanga kuri izi manza, izinjiye zariyongereyeho 33%. Iyo urebye uko ibi byaha byinjiye mu nkiko kuva 2007, usanga byaragiye bigabanuka kugeza muri 2009. Gusa kuva mu mwaka 2010, byatangiye kongera kwiyongera.
Nubwo iyi raporo igaragaza ko imanza z’icyaha cy’ingebitekerezo ziyongereye, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Alain Mukurarinda, avuga ko uko raporo ibigaragaza bidasobanuye ko abantu bagaragayeho icyaha cy’ingebitekerezo biyongereye, ahubwo uburyo iki cyaha cyakurikiranwaga ngo nibwo bwahindutse kuko iki cyaha kiri mu byaha inkiko zashyizemo imbaraga kukirwanya nta kujenjeka. “Umuntu atarebye ku ruhande ngo reka ncishirize kuko ingaruka zacyo zirazwi”.
Mukurarinda yakomeje avuga ko gukurikirana cyane iki cyaha ari imwe mu ngaruka zituma raporo ivuga ko iki cyaha cyiyongereye.
Muri Kamena uyu mwaka Leta y’u Rwanda yatangije gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije kongera kunga Abanyarwanda, aho kwibonamo amoko bakibonamo Ubunyarwanda.
rubibi@igihe.rw