Nyuma yaho Abepisikopi Gatolika bamaganye gahunda “Ndi Umunyarwanda” leta ya Kagame n’ibinyamakuru byayo byatangiye gusakuza. Twitege ibirakurikiraho.

Amakuru dukesha urubuga rwa internet www.eglisecatholiquerwanda.org” aratangaza ko Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu nama yabo isanzwe y’ igihembwe cya kane cy’ umwaka wa 2013 yateraniye i Kigali kuva ku wa 10 kugeza ku wa 13 Ukuboza 2013,bagaragaje icyo batekereza kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” muri aya magambo”Abepiskopi kandi bunguranye inama kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ bagiye bitabira hirya no hino muri za Diyosezi zabo, babona ko inkunga Kiliziya Gatolika yaha ubuyobozi bw’igihugu cyane cyane Komisiyo y’Ubumwe n’ Ubwiyunge,ari ugushyira ahagaragara imyanzuro myiza kandi y’ ingirakamaro ya Sinodi yavugaga ku kibazo cy’amoko mu Rwanda.

Mu biganiro bitangwa kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ Abepiskopi babonye ko hari ibintu bijya bivugwa ku mateka ya Kiliziya yo mu Rwanda bidafite ishingiro bakaba bariyemeje gutangaza zimwe mu nyandiko zikunze kuvugwaho byinshi n’ababa batazizi.”

Muri iri tangazo, hari byinshi umuntu yakwibazaho uhereye ku ngingo zirigize ari na byo ngira ngo ngarukeho muri make :

– “Abepiskopi bunguranye ibitekerezo kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ bagiye bitabira hirya no hino muri za Diyosezi zabo”:Uwakurikirana neza akabaza buri Musenyeri sinzi niba yasanga bose baragiye muri ibyo biganiro cyangwa barashishikaje Abapadiri, Abihayimana n’ Abakirisiti kubijyamo. N’uwagiyeyo sinzi niba yari agiye gutanga ibitekerezo n’umusanzu we wo kubaka igihugu kimwe n’ abandi banyarwanda cyangwa niba yari agiye kuneka no kujora. Gusa rero, ku rwego Abepiskopi bariho, ntibari bakwiye kumwira gusa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu ruhame kimwe na rubanda rusanzwe.

Kuba Abepiskopi bunguranye inama kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ni byiza. Ariko se bunguranye inama kuri gahunda basobanukiwe cyangwa se bafite amakuru ahagije ku buryo bagira icyo bayivugaho bakagitangariza Abanyarwanda n’ isi yose ? Hari hakwiye gahunda yabo yihariye, bagakora umwiherero wabo, bagasobanurirwa neza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, bakayunguranaho ibitekerezo ku buryo bwimbitse, bakayinjiramo, na bo bagasabana imbabazi hagati yabo kuko harimo abafite ibikomere bikomoka ku mateka mabi yaranze Igihugu cyacu.

– “Abepiskopi babona ko inkunga Kiliziya Gatolika yaha ubuyobozi bw’ igihugu cyane cyane Komisiyo y’ Ubumwe n’ Ubwiyunge ari ugushyira ahagaragara imyanzuro myiza kandi y’ ingirakamaro ya Sinodi yavugaga ku kibazo cy’ amoko mu Rwanda” : Abepiskopi ntibagomba kwishyira ku ruhande cyangwa gushaka kwiheza muri gahunda zubaka Igihugu.

Ni abavuga rikumvikana. Aho bakomanze hose barakingurirwa. Bari mu buyobozi bw’ iki gihugu, ibikorerwamo byose babifitemo uruhare kandi amateka azabibabaza. Abepiskopi bajya gushyira ahagaragara ririya tangazo sinzi komisiyo yabo y’ Ubutabera n’ Amahoro yari yabiganiriyeho na Komisiyo y’ Igihugu y’ Ubumwe n’ Ubwiyunge maze basanga koko bakwiye kunenga gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Abepiskopi ngo bazashyira ahagaragara imyanzuro ya Sinodi ku kibazo cy’ amoko mu Rwanda. Ese ubundi iyo myanzuro ya Sinodi bari barayihishe ? Bari barayihishiye iki se ko wumva ari myiza kandi ari ingirakamaro ? Iyo myanzuro se izongera gushyirwa ahagaragara ite ko yatangajwe ku mugaragaro ? Gahunda yo kuyisobanura no kuyikwirakwiza se yo iteye ite ? Ikizwi ni uko nta Sinodi yabaye mu rwego rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ahubwo yabaye mu rwego rw’ amadiyosezi. Ese buri Diyosezi izongera itangaze imyanzuro yayo cyangwa amadiyosezi yose azashyira hamwe imyanzuro yayo maze itangarizwe hamwe ?Ese haba harashyizweho uburyo n’ingamba byo gutangaza iyo myanzuro n’igihe bizakorerwa ?

Sinodi yagiye itangizwa ku mugaragaro kandi igasozwa ku mugaragaro hafashwe imyanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa. Ahenshi iyo myanzuro yaratangajwe gusa ariko ntihashyirwaho uburyo bwo kuyikurikirana no kuyishyira mu bikorwa. Ese noneho ubwo buryo bugiye gushyirwaho ? Ese imyanzuro yafashwe icyo gihe n’ubu ngubu iracyafite agaciro kayo cyangwa igomba gusubirwamo ? Nyuma ya Sinodi na Gacaca hagombaga kugira igikorwa gifatika. Ahenshi nta kintu cyakozwe usibye muri Paruwasi ya Mushaka aho Padiri Ubald RUGIRANGOGA yashyizeho gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Abepiskopi bari bakwiye kugira icyo bayivugaho bakayiha umurongo kugira ngo ibe yakwizwa mu gihugu hose nk’uko byifujwe.

– “Abepiskopi babonye ko hari ibintu bijya bivugwa ku mateka ya Kiliziya yo mu Rwanda bidafite ishingiro bakaba biyemeje gutangaza zimwe mu nyandiko zikunze kuvugwaho byinshi n’ ababa batazizi” : Abepiskopi bemeza ko muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” hari ibintu bijya bivugwa ku mateka bidafite ishingiro.

Ese ibyo bintu bivugwa bidafite ishingiro ni ibihe ? Abepiskopi se bahera he bemeza ko bidafite ishingiro ? Kuki se bemeje ko bazatangaza inyandiko zimwe, bazitangaje zose ? Usibye ko gutangaza zimwe na zimwe mu nyandiko atari cyo gisubizo.

Ahubwo igisubizo nyacyo ni ukwemera kujya impaka kuri izo nyandiko maze ntibakomeze kuvuga ngo hari abigisha gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bifashisha inyandiko batazi. Ariko se ubundi izo nyandiko Abepiskopi bagiye gutangaza bazazitangariza ba nde ? Bazazitangaza bate ? Dufite impungenge ko zigiye kongera gusomwa muri za Kiliziya kandi tuzi twese aho zagejeje igihugu. Ese nibikorwa gutyo Leta izarebera ? Hari aho Abepiskopi batandukira kandi basuzugura iyo bavuga ngo izo nyandiko zivugwaho byinshi n’abatazizi.

Ni iki se cyemeza ko batazizi ? Ese kuzimenya bisaba iki ? Abazikoresha mu gusobanura gahunda ya “Ndi Umunyarwnda” barazizi neza ahubwo ni uko isesengura bazikorera ritandukanye n’ irya bamwe mu Bepiskopi. Ni yo mpamvu impande zombi zagombye guhura kugira ngo zihuze imyumvire kuri izo nyandiko, n’ibyo batumvikanaho bimenyekane maze bikomeze bigibweho impaka.

Biragaragara ko Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda badasobanukiwe na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” Ikibabaje ni uko badashaka gusobanukirwa ahubwo bahisemo kwamagana no kurwanya icyo batazi. Bari bakwiye kwicisha bugufi bagasobanuza, bakareba imbere kimwe n’abandi banyarwanda. Bo ubwabo bakayoboka iyo gahunda kandi bakayishishikariza intama bayobora.

Cyiza Davidson

Source: Rushyashya

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo