Ibyabaye kuri Kagame muri Kongo uyu mwaka 2013 byari byarahanuwe na Gen. Kayumba mu mpera z’umwaka wa 2012.

Dore bimwe mubyo Gen. Kayumba yavuze kuri Radio Itahuka:

Wajya muri Kongo ukurikiye aba FDLR 4,000 hanyuma hagahunga abanyarwanda barenze 400,000 hanyuma ukavuga ngo wabaze neza?

Kagame buri gihe avuga ko ikibazo kiri muri Kongo ari imiyoborere mibi. Ariko mu Rwanda niho hari imiyoborere mibi kandi niba hari ahantu hakwiriye kuba intambara kubera imiyoborere mibi ni mu Rwanda aho kuba muri Kongo.

Urugero Kongo nta mfungwa za politike ifite ndetse na Kisekedi afungiye murugo aho gufungirwa muri gereza. Ariko mu Rwanda Kagame abamurwanya bose bari muri mabuso uhereye kuri Mushyahidi, Ntaganda na Ingabire.

Tega amatwi Gen. aho ahanura iby’intambara yo muri Kongo. Umva guhera k’umunota wa 11:40 niba udashak kumva aka gace ka audio yose:

Source: Radio Itahuka

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo