Umuryango wa Col Karegeya urashaka ko ashyingurwa muri Uganda.

karegeya family

Mbarara-Umuryango wa nyakwigendera Col. Patrick Karegeya wahoze ayobora iperereza ryo hanze mu Rwanda wiciwe muri Afurika Yepfo urasaba guverinoma ya Uganda ko wabafasha kuzana umurambo we bakawushyingura mu rugo rwabo i Rwenjeru Biharwe sub-county, Kishari County muri Mbarara District.

 

Ubwo yavuganaga n’ikinyamakuru the Daily Monitor ejo, umubyeyi ubyara Karegeya, Ms Jane Kanimba Kenshuro yagize ati: “Nsabye guverinoma ya Uganda kunzanira umurambo w’umuhungu wanjye nkamushyingura hano. Ise we umubyara ndetse n’abandi bavandimwe be bose bashyinguye hano.”

 

Ms Kanimba ufite imyaka 87 yongeye gusaba guverinoma ya Uganda gufasha no korohereza Ms Leah Karegeya, umufasha wa nyakwigendara, hamwe n’abana be asize kuza kumushyingura.

 

Umufasha wa nyakwigendera, Ms Leah Karegeya n’abahungu be babiri Elvis Karegeya, 21, na Richard Karegeya, 19, baba muri Amerika naho umukobwa we, Portia Karegeya, 24, aba muri Canada.

 

Ise umubyara yitabye imana muri 2004 akaba yarashyinguwe in Rwenjeru Biharwe. Babanje gutura i Rubaare Rushenyi muri Ntungamo District mbere yuko bimukira in Mbarara muri 1990.

 

Nyina wa Col. Karegeya yakomeje avuga ko yifuza ko umurambo we washyingurwa i Rwenjeru kubera ko afite ubwenegihugu bwa Uganda kandi na se umubyara nawe akaba yari umwenegihugu wa Uganda.

 

Yatangaje ko yabonye bwa nyuma Col Karegeya mu kwezi kwa Kabiri 2013 ubwo yamusuraga muri Afurika Yepfo. Bari bavuganye kuri telefoni mbere gato ya Noheli ndetse na nyuma ya noheli kuri 26 Ukuboza.

 

Umubyeyi wa Col Karegeya avuga ko ubwo bavuganaga yamubajije uko yiteguraga Noheli; amusubiza ko yiteguraga nkibisanzwe. Bongeye kuvugana nyuma ya Noheli; bombi bishimira kuba bariye Noheli neza. Ngo igihe cyose bavuganaga ntabwo Col Karegeya yigeze agira icyo ataka cyangwa ko hari uburwayi yari afite, buri gihe yamubwiraga ko ameze neza cyane,” Ibi mama ubyara Col. Karegeya akaba yarabivuganye n’agahinda kenshi n’amarira. Umuryango wa Col Karegeya wamenye iyi nkuru y’incamugongo y’iyicwa rye kuwa gatatu ahagana satatu z’ijoro.

 

Mushiki wa Karegeya Ms Jeanette Mukose yagize ati: “Turimo twizihiza umwaka mushya nibwo umuvandimwe muri Afurika Yepfo yaduhamagaye kuri telefoni atumenyesha ko Karegeya yishwe; twabaye nkabakubiswe n’inkuba”

 

Yaba guverinoma ya Uganda cyangwa se iy’u Rwanda ntibaratubwira kubyerekeranye niby’urupfu rwa Col Karegeya.

 

Abavandimwe batuye hafi ndetse n’abaturutse kure bashoboye gutabara bakaba abenshi bari mu rugo mw’ijoro ryo ku wa Kane ubona bafite agahinda kenshi n’amarira ndetse abenshi byabarenze bananiwe no kuvuga.

 

Mushiki wa Karegeya Ms Mukose aragira ati: “Biraturenze kuburyo tutazi uwo twagana ngo tumubaze icyakorwa. Leta ntiragira icyo itubaza. Ntituzi rwose uko byifashe n’icyakorwa”

 

atumushabe@ug.nationmedia.com

 

Iyi nkuru yasohotse mu kinyamakuru cya Monitor cyo muri Uganda mu rurimi rw’icyongereza. Bikaba byashyizwe mu kinyarwana n’ubwanditsi bwa Great Lakes Post.

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo