Musanze: Urugo rwa Meya rwagabweho igitero umwana w’umwaka umwe aricwa

Musanze : Urugo rwa Meya rwagabweho igitero umwana w’umwaka umwe aricwa

 

Yanditswe kuya 6-01-2014 – Saa 20:29′ na James Habimana na Isaie Mbonyinshuti

 

Urugo rw’umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Winfrida Mpembyemungu, rwatewe n’abagizi ba nabi, bataramenyekana bitwaje intwaro, bahitana umwana, witwa Irumva Ganza Rita w’umwaka umwe n’igice, warerwaga na Mayor, abandi babiri barakomereka bikabije.

 

Ubu bwicanyi bwabereye mu Murenge wa Muhoza Umudugudu wa Giramahoro, kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2014, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

 

Jean Batiste Bozukongira, umushoferi w’umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yabwiye IGIHE ko ubwo yari azanye ibirayi mu rugo kwa Mayor, abihawe na Mayor ngo abigezeyo, umwana w’umukozi yaje agakingurira imodoka ikinjira, mu kanya gato nyuma yaho, ngo nibwo yumvise ikintu gituritse imbere mu gipangu, abantu bahita bahungabana, nyuma y’iminota 10 bagiye kureba basanga, uriya mwana yakomeretse yamaze no gushiramo umwuka.

 

Bozukongira yagize ati : “Kugeza ubu twashobewe, aho aba bagizi ba nabi baturutse, ariko birashoboka ko bari imbere mu gipangu kuko ninjira nta muntu wanyinjiye inyuma.”

 

Avuga ko uyu mwana wapfuye yakomeretse mu nda, naho aba bana babiri bandi, umwe yaakomereka mu munda undi mu kuguru, ubu bose bakaba bajyanwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.

 

Amakuru dukesha umunyamakuru wa radio y’abaturage ya Musanze, ni uko uyu mwana witabye Imana ahitanywe n’igisasu cyatewe kwa meya, ari uwo meya yari yaritoraguriye muri toilette yatawe na nyina umubyara ariko ntagwemo ngo apfe. Uyu mwana w’igitambambuga kandi ngo yari yarabatijwe mu mwaka ushize na Mgr Harorimana Vincent.

 

Abakozi babiri bakora mu rugo kwa meya, nabo bakomeretse kandi biragaragara ko ngo abateye igisasu bashakaga meya Mpembyemungu, kuko barashe babonye imodoka ye yinjiye mu gipangu.

 

Iyo modoka yari itwaye umushoferi we wari uzanye ibyo bahashye, mu gihe meya we yari asigaye mu nama. Uriya mwana witabye Imana yari aje yishimye ajya kuyambira/guhobera maman, ahita asanganizwa igisasu.

 

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru, Superintendant Emmanuel Hitayezu, yemeje iby’aya makuru, atubwira ko ubwo twavuganaga yerekezaga mu karere ka Musanze, n’ashyikayo abikurikirana agatanga amakuru arambuye.

Source: Igihe.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo