LT COL FRANCIS GAKWERERE, YAFATIWE MURI MOZAMBIKE. AMATELEFONI YA KAREGEYA, BOMBE IGIYE GUSANDAZA RDF.

kANDg

Baca umugani mu kinyarwanda ngo urugiye cyera ruhinyuza intwari. Nyuma y’aho inkoramaraso za FPR zivuganiye nyakwigendera Patrick Karegeya muri Africa y’epfo, bamwe muri izo nkoramaraso zamwivuganye, zahise zihuta cyane zisubira i Kigali, ariko hari n’abandi basigaye inyuma ngo babanze bazimanganye ibimenyetso byose, byari gutuma polisi yoroherwa no gukora iperereza.

Francis Gakwerere
Mu basigaye harimo umwicanyi ruharwa, wari warigize akadakorwaho, Francis Gakwerere, wahoze muri RDF, akaba yaravuyemo ari capitaine, ariko akaba yarahawe andi mapeti ajyanye n’ibikorwa by’ubwicanyi yakoreraga DMI, ubu afite ipeti rya LT Col, ariko ridafite aho ryanditse muri RDF, kubera ko abarwa nk’uwavuye ku rugerero.

Ngo bakimara kurangiza igikorwa cyabo kibisha cyo kwica Karegeya, Francis Gakwerere yahise aza Mozambike, igihugu asanzwe amenyereye cyane, kubera ko anahafite ubucuruzi bukomeye. Muri Mozambike niho Francis Gakwerere n’abambari be bafite inzu nini cyane bakodesheje, akaba ariyo bakiriramo inkoramaraso zose ziba zije guhiga impunzi z’abahutu zituye muri icyo gihugu no mu bihugu bindi byegereye Afrika y’epfo. SOMA INKURU YOSE

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo