Amakuru Rushyashya imaze gutohoza agaragaza ko nyuma y’urupfu rwa Karegeya ibyari amabanga ku iraswa rya Kayumba Nyamwasa bitangiye kujya ahagaraga, umwe mu bayoboke ba RNC amaze gutangariza Rushyashya ukuri ku migambi mibisha bafitiye u Rwanda kuko ngo abona ko ibyo barimo ntaho bizabageza uretse kubabyarira urupfu.
Uyu mutangabuhamya wacu akaba n’umwe mu bantu ba hafi ba Kayumba Nyamwasa waduhaye aya makuru avuga ko ubwo byari mu mwaka w’ 2010 i Johnesburg habaye ikinamico mu gihe Kayumba yabwiraga Karegeya ko yamenye amakuru y’uko ashobora kwicwa n’ubutegetsi bw’i Kigali, uyu mutangabuhamya avugako baje gupanga ikinamico we na Col. Karegeya, ahanini kubera gushaka ubuhungiro n’imibereho no kugirango bahabwe uburinzi na Leta y’Afrika y’epfo yabahaye ubuhungiro, ndetse ngo nibyo bavuga ko bafite umutekano muke byumvikane mu rwego mpuzamahanga. SOMA INKURU YOSE