impuha zabitse Perezida Kagame abo kuri Goma barishima

Hashize 2 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 10/01/2014 . Yashyizwe ku rubuga na 

Nubwo benshi bishimira iterambere rizanwa n’ikoranabuhanga, ariko inkurikizi zaryo nazo ziteye inkeke. Kuri uyu wa 10 Mutarama 2014, benshi mu rubyiruko mu mujyi wa Goma bigabije imihanda bishimira amakuru ngo yabagezeho ko Perezida w’u Rwanda yitabye Imana. Abanyarwanda cyangwa abavuga ikinyarwanda i Goma bongeye kandi guhohoterwa.

Abanyeshuri, abamotari, abataximan, abacuruzi baciriritse n'abakozi bamwe na bamwe nibo ngo bari biganj muri iyi myigaragambyo

Abanyeshuri, abamotari, abataximan, abacuruzi baciriritse n’abakozi bamwe na bamwe nibo ngo bari biganj muri iyi myigaragambyo

Ku rubuga rwe rwa Twitter umwe mu bashinzwe itumanaho mu biro by’umukuru w’igihugu yavuze ko ari ibintu bidafite ishingiro “Nonsense”. Ko Umukuru w’igihugu ari mu biro bye mu kazi gasanzwe.

Ministre w’Intebe w’u Rwanda Dr Pierre Damien Habumuremyi ahagana saa 11.45 muri iki gitondo nawe kuri Twitter ye yemeje ko Perezida w’u Rwada ameze neza cyane (very much healthy) kandi agishishikajwe n’ubuzima bw’abatuye igihugu. Habumuremyi asaba abantu kudaha umwanya ibihuha nk’ibyo byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri uyu wa gatanu mu gitondo ubwo i Goma bishimiraga ayo makuru bumvise, Perezida Kagame yakiraga abanyeshuri 31 bo muri kaminuza ya Pennsylvania mu ishuri ryayo ryitwa Wharton basuye u Rwanda.

Ubwo aba bari mu mihanda bishima, Perezida Kagame yakiraga mu biro bye abanyeshuri bo muri Kaminuza y'i Pennyslyvania muri USA

Ubwo aba bari mu mihanda bishima, Perezida Kagame yakiraga mu biro bye abanyeshuri bo muri Kaminuza y’i Pennyslyvania muri USA. Iyi ni ifoto yafashwe mu kanya kashize mu Urugwiro

Amashuri amwe i Goma yafunze.

Muri iki gitondo guhera mu masaha ya saa mbili n’igice nibwo mu mujyi wa Goma hatangiye igihiriri cy’urubyiruko kiruka mu mujyi mu byishimo ko Perezida w’u Rwanda ngo yapfuye.

Amaduka amwe n’amwe i Goma yahise akinga kuko baba baziko ibikorwa nk’ibi bikurikirwa n’ubusahuzi nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu.

Abana, abagore, abakobwa, abagabo bisutse mu mihanda bagenda baririmba indirimbo z’ibyishimo.

Iki gihuha cyabakwiyemo ngo cyageze no mu mijyi myinshi ya Congo nka Beni, Butembo, Bukavu, Kisangani n’ahandi mu burasirazuba nubwo ho ngo nta myiyereko nk’iyo kugeza ubu ihavugwa.

Abiyerekana mu mihanda i Goma, ku masaha ya saa tanu bari bamaze kuba benshi cyane mu mihanda. Imodoka nyinshi zigenda zivuza amahoni cyane mu byishimo.

Hagaragaye ifoto y’imodoka iriho amabara y’Umuryango w’Abibumbye itwaye abantu benshi bari muri iyo myiyerekano yo kwishima. Amashuri amwe mu mujyi wa Goma muri iki gitondo yahise afunga, bituma abana nabo bisuka mu mihanda.

Abavuga ikinyarwanda mu mujyi wa Goma harimo abahohotewe n’aba biyerekanaga, umukobwa w’umunyarwanda tutaramenya amazina yapfuwe imisatsi n’aba biyerekanaga nk’uko umunyamakuru wacu abyemeza.

Iyi myigaragambyo yo kwishimira amakuru aba baturage bibwiraga ko ariyo bayikoze berekeza ku mupaka (Petite barriere) w’u Rwanda na Congo.

Aba baturage bahise basubizwa inyuma n’ingabo na Police za Congo ngo basubire mu mujyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan yabwiye umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu ko bamaze kumenya ko hari abanyarwanda bahohotewe muri iyo myigaragambyo ariko bataramenya umubare wabo n’ubukana bw’ibyo bakorewe.

Intandaro

Iki gihuha cyaturutse kuri Twitter kuwa kane ahagana saa saba z’amanywa maze gisaakaara cyane mu bakongomani bagisamiye hejuru. Ibyanditswe ku mbuga nkusanyambaga byose siko biba ari ukuri.

Igihuha cyakwijwe na site ya microblogging kuwa kane saa saba, ariko nyuma cyane igaragaza indi ‘link’ yerekana ko ibyo ivuga atari byo.

Ibi ariko ntibyabujije abanyecongo bo mu mujyi wa Goma muri iki gitondo kwigabiza imihanda bishimira ibyo bo bibwiraga ko ari impamo ndetse bagahohotera abanyarwanda baba cyangwa bakorera i Goma.

Twitter ni urubuga rwihutisha cyane amakuru, ariko abantu baba bagomba kwitonda bakamenya neza niba koko ibivugwa byose ari ukuri.

Imodoka ziravuza amahoni abaturage biruka baririmba

Imodoka ziravuza amahoni abaturage biruka baririmba

Igihiriri cy'abantu babeshywe

Igihiriri cy’abantu babeshywe babwiwe ibyavugiwe kuri Twitter

Imodoka y'amabara y'Umuryango w'Abibumbye yabibafashijemo

Imodoka y’amabara y’Umuryango w’Abibumbye yabibafashijemo

Photos/Internet

Patrick Maisha
UMUSEKE.RW/Rubavu

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo