Padiri Nahimana kuri Radio Itahuka arabwira Kagame kureka kwiyitiranya n’igihugu kandi akareka kwita abamurwanya abanzi b’igihugu.

Mu kiganiro Padiri Nahimana yagiranye n’umunyamakuru Serge Ndayizeye, Padiri Nahimana yiyamye Kagame amusaba kutiyitiranya n’igihugu ndetse akanareka kumva ko abatavuga rumwe nawe cyangwa batabona ibintu kimwe nawe ari abanzi b’igihugu. Padiri Nahimana nawe arasanga igihe kigeze ngo abatavuga rumwe na Kigali barebe uko bakwicara hamwe baganire barebere hamwe uburyo bafatanya muguhindura ibintu mu gihugu cyacu.

 

Icyagaragaye muri kino kiganiro n’uburyo umunyamakuru Serge Ndayizeye yitwaye agaragaza ko we ashyigikiye demokarasi kandi abantu benshi bishimiye kumva Padiri Nahimana bakaba bakunze ibisubizo yatanze. Padiri Nahimana yongeye kwerekana ko adatinya kuganira nabo atavuga rumwe nabo kandi abantu benshi bakaba basabye Radiyo Itahuka ko yakomeza gutumira abanyapolitike kurigirango bungurane ibitekerezo ku cyakorwa ngo bafatanyirize hamwe. Umva agace gato k’ikiganiro Padiri Nahimana yagiranye na Radio Itahuka:

 

 

Source: Radio Itahuka

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo