Inkuru yabaye impamo. FCLR-UBUMWE = PS Imberakuri + FDLR

Inkuru yabaye impamo kuri twebwe nyuma yaho twiyumviye aho Alexis Bakunzibake wa PS Imberakuri ya Bernard Ntaganda atangariza BBC ko ubu bufatanye na FDLR ari ukuri. Tega amatwi nawe:

Turasaba ko Alexis Bakunzibake yahamagara abantu bari hanze y’igihugu cyangwa amaradiyo yo hanze akadusobanurira kubyerekeranye n’ubu bufatanye!

MINALOC yatangaje ko ukwifatanya kwa FDLR na PS-Imberakuri ntacyo byahindura ku buryo ifatwa mu Rwanda – Kigali Today

alexi bakunzibake

Tumaze gusoma iyi nkuru mubinyamakuru byinshi twibajije niba iyi nkuru ari ukuri cyangwa se atari Kigali irimo gushaka gutekinika ngo barebe ko bakwikiza Alexis Bakunzibake. Ariko maze gusoma ibi bikurikira hasi nibajije impamvu noneho ingoma ya Kagame igize ikibazo ubu ikanatangira gusakuza kandi yari izi ibyubu bufatanye bamenye umwaka ushize.

 

Twebwe iyi nkuru iraduhangayikishije kandi tuzayemera aruko twiyumviye Alexis Bakunzibake cyangwa undi muyobozi wa PS Imberakuri bakorana agize icyo abivugaho mu magambo kuko tuzi ko inyandiko zose FPR ishobora kuzitekinika.

 

Dore uko mu kinyamakuru Kigalitoday bavuze kubyerekerany n’igihe ubu bufatanye bwatangiriye n’igihe byagiye ahagaragara:

 

“Ubuyobozi bw’iri shyaka ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa FDLR, Alexis Bakunzibake, ukorera i Walekale, rivuga ko iri huriro ryashinzwe tariki 1/7/2012, ritangazwa tariki 4/7/2013 i Musanze.” SOME INKURU YOSE MURI KIGALITODAY

 

Ubwanditsi

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo