Minisitiri w’Umutekano, Cheikh Mussa Fasil Harerimana araburira buri wese ushyigikiye iterabwoba
Kwifatanya na FDLR mu buryo bwose bifatwa nko gushyigikira iterabwoba – Minisitiri Fasil
Hashize 3 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 16/01/2014 . Yashyizwe ku rubuga na HATANGIMANA ANGE · Ibitekerezo 4
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Cheikh Mussa Fazil Harerimana asobanura itegeko rihana ibyaha by’iterabwoba ryo mu 2008, yavuze ko gufatanya na ‘Forces démocratiques de libération du Rwanda (FDLR) n’indi mitwe yose y’iterabwoba bifatwa nko gushyigikira iterabwoba.
Minisitiri w’Umutekano, Cheikh Mussa Fasil Harerimana araburira buri wese ushyigikiye iterabwoba
Itegeko no 45-2008 ryashyizweho kuwa 09 Nzeli, 2008 rikaba risobanura neza umuntu ufite ibikorwa bifitanye isano n’iterabwoba uwo ariwe.
Nk’uko Minisitiri Fazil abivuga, ngo umutwe w’iterabwoba cyangwa agatsiko k’iterabwoba, bivuga umuntu uwo ariwe wese cyangwa agatsiko k’abantu bashaka guhindura imikorere ya Leta bakoresheje kwica, gutera ubwoba cyangwa gufata bugwate abaturage. SOMA INKURU YOSE