Dr Paul Murayi wabarizwaga muri RNC yashinze ishyaka rishya rya politiki ryitwa UDR (Union Démocratique Rwandaise)
Patrick Karegeya, Gervais Condo, Sixbert Musangamfura,
Dr Charles Ndereyehe, Dr Paulin Murayi, Lt Gen Kayumba Nyamwasa,
Dr Nkiko Nsengimana
Njyewe Docteur Murayi Paulinnabamwe muri bagenzibanjye bari mu Ihuliro Nyarwanda RNC
Tumaze kwumva intabazayatanzwe n’impunzi z’abanyarwanda zimaze imyaka igiye kugera kuli makumyabili ziba hanze y’igihugu
Tumaze gusoma inyandiko Bwana Faustin Twagiramungu yoherereje imitwe ya Politike,n’ibisubizo yahawe n’Ihuliro Nyarwanda twabarizwagamo,
Tumaze gusuzuma ibyo bisubizo byatanzwe n’ubuyobozi bwa RNC, na nyuma yo kubiganiraho n’ubuyobozi bukuru bwa RNC kugira ngo dushakishirize hamwe ibisubizo ku bibazo tumaze kuvuga hejuru ndetse n’ibindi bibazo twagiye duhura nabyo bitigeze bibonerwa umuti,
Tumaze kubona ko nta mpamvu igaragara yabuza RNC gushyikirana n’andi mashyaka yitabiriye buriya butumire
Tumaze kubona kandi ko hari n’ibindi byinshi tutabona kimwe muri gahunda zo kurengera inyungu z’abanyarwanda
Twafasheicyemezo cyo kwitandukanya n’ Ihuliro Nyarwanda RNC.
Tukaba twahisemo gushinga umutwe wa Politiki witwa UDR (Union Démocratique Rwandaise) mu gifaransa, cyangwa RDU (Rwandan Democratic Union) mucyongereza, bikaba bivuze Abashyizehamwe mu guharanira demokrasi mu Rwanda.
Uwo mutwe tukaba tuwushyizeho kugira ngo duhagararire inyungu z’abanyarwanda, bafite inyota y’amahoro kugirango dufatane urunana n’andi mashyaka,mu bwubahane, ndetse n’abandi bose babona ko igihe kigeze cyo kuzana impinduka ya Demokarasi, ubutabera, ubumwe n’uburinganire mu Rwanda.
Ibindi bisobanuro bijyanye n’ishingwa rya RDU tuzabibagezaho mu minsi iri imbere.
Byandikiwe i Buruseli talikiya 16 Gashyantare 2014
Uhagaraliye RDU : Dr MURAYI Paulin