Ishyaka rya Green Party rishobora kujya mu ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki
Author : Niyigena Faustin
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta riharanira demokarasi n’ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda – DGPR) avuga ko ishyaka rye rishobora kwinjira mu Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) risanzwe rihuriwemo n’andi mashyaka 9 yemewe n’amategeko mu Rwanda.
Frank Habineza wakuriye muri FPR mbere y’uko ayivamo akanashinga Green Party muri 2009, avuga ko kwinjira muri iryo huriro bidasobanura ko Green Party izaba itandukiriye umurongo wayo wo kutemeranya na FPR ku ngingo zimwe. Ati “Nibyo. Ntabwo tuvuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR ariko ntabwo duteganya kurirwanya dukoresheje imbunda cyangwa ingufu ahubwo tuzakoresha ubundi buryo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NFPO, Kayigema Anicet avuga ko ishyaka ryose ryifuza kwinjira muri iri huriro ribisaba kandi rishobora kubyemererwa cyangwa kubyangirwa. Ati “wandikira ihuriro kandi ugaragaza ko witeguye kugendera ku mategeko ndangamikorere y’ihuriro ashingira ku itegeko rigenga abanyapolitiki n’imitwe ya politiki.”
Amashyaka ya PS Imberakuri na Green Party mu bihe byashize yagiye agaragamo ukutumvikana gutandukanye mu bayobozi bakuru bayo kugeza ubwo habonekaga abantu bavuga ko aribo bayoboye ishyaka ndetse bagashaka kuriserukira. Kayigema Anicet avuga ko bumwe mu buryo bwatuma ishyaka ryangirwa kwinjira muri NFPO ari uko byasabwa n’umuntu ubifitiye uburenganzira. Ati “bisabwa n’urwego rukuru rw’ishyaka kandi ruzwi. Si umuyoboke w’ishyaka ku giti cye ubisaba.”
Ingingo ya 29 y’itegeko rigenga abanyapolitiki n’imitwe ya politiki, ivuga ko imitwe ya politiki ishobora kugirana umubano n’indi mitwe ya politiki, imiryango cyangwa ingaga byo mu gihugu cyangwa byo hanze y’Igihugu. Icyakora, imiterere y’uwo mubano ntishobora gutuma hafatwa ibyemezo binyuranije n’amategeko cyangwa bibangamiye ubusugire bw’igihugu.
Ishyaka ryaherukaga kwinjira muri iri huriro ni PS Imberakuri. Hari inkunga y’amafaranga buri mwaka Leta igenera buri shyaka riri muri iri huriro kandi amenshi mu mashyaka yo mu Rwanda nta bikorwa by’ubucuruzi afite, ikaba ishobora kuba imwe mu mpamvu yatuma rijya muri iri huriro kugira ngo ribone iyo nkunga.
Kayigema Anicet avuga ko buri mwaka hari amafaranga Leta igenera iri huriro nkaho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2013/14 ryagenewe hafi miliyoni 400 ndetse hakaba hari ubwo bahawe agera hafi kuri miliyoni 700. Aya mafaranga bayakoresha mu mirimo ya buri munsi y’ihuriro ariko buri shyaka rikanahabwaho umugabane ungana n’uw’irindi shyaka. Ikindi ni uko buri shyaka rin ganya ijambo n’irindi ndetse rigahagararirwa n’abantu 4 hatitawe ku myanya rifite mu Nteko Nshinga Amategeko.
Kuva ku wa 14 Kanama 2009 ubwo ishyaka rya Green Party ryatangira kuvugwa kugeza ubwo ryemewe ryavugaga ko ritazajya muri iri huriro ry’imitwe ya politiki (NFPO).
Ishyaka rya Rwanda Democratic Green Party (DGPR) muri NFPO ribaye irya 11 kuko hari hasanzwemo imitwe ya Politiki 10 ariyo FPR-Inkotanyi, PL, UPDR, PDI, PSD, PPC, PSR, PSP, na PS Imberakuri.