Abanyarwanda barenga 400 mu myigaragambyo idasanzwe i Buruseli yo gusaba ko Kagame arekura Victoire Ingabire.

Ni kuri uyu wagatandatu taliki ya 22/02/2014, ubwo abanyarwanda basaga 400 ndetse baherekejwe na bamwe mu benegihugu kavukire (abazungu), bateraniye i Buruseli mu Bubiligi ku Ngoro y’abadepite bagize ibihugu by’i bulayi (parlement européen) mu gikorwa cyo kwigaragambya.

 

Basabaga ko ibihugu by’i bulayi byahagarika guha imfashanyo leta y’u Rwanda ngo kuko mu gihugu cy’u Rwanda hali igitugu n’akarengane ndetse bikumvisha perezida w’u Rwanda Paul Kagame ko agomba gufungura INGABIRE UMUHOZA VICTOIRE ndetse n’izindi mfungwa zose za politiki. Akarusho karanze iyi myigaragambyo, n’uko yali yitabiliwe n’amashyaka hafi ya yose atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse na bamwe mu banyarwanda badakunze kwitabira ibikorwa nk’ibi. Nk’uko bisanzwe iyi myigaragambyo yabaye mu mutuzo.

 

Nubwo hali hakonje aliko wabonaga abigaragambyaga bashabutse cyane ndetse ku buryo wabonaga ko hali icyizere bafite cy’uko ibibazo by’impunzi z’abanyarwanda byaba biri hafi gukemuka. Ikindi kandi kidasanzwe cyaranze iyi myigaragamyo n’uko yali yitabiliwe cyane n’urubyiruko.

 

 

Source: IKONDERAinfos

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo