Ese Kagame yaba yatinye kujya i Kinshasa ahitamo kohereza Minisitiri w’Intebe?

Minisitiri w’Intebe yitabiriye inama ya COMESA i Kinshasa
Yanditswe ku itariki ya: 26-02-2014 – Saa: 17:18′

Minisitiri w'intebe w'u Rwanda ubwo yakirwaga ku kibuga cy'indege cya Kinshasa.
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda ubwo yakirwaga ku kibuga cy’indege cya Kinshasa.

 

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yageze i Kinshasa ku gicamunsi cya taliki 25/2/2014 mu nama y’umuryango w’isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika yo hagati n’iburasirazuba (COMESA). Uyu muryango usanzwe uyoborwa na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, inama yawo ibereye i Kinshasa kugira ngo ubuyobozi bwakirwe na Perezida Joseph Kabila, naho ibizibandwaho akaba ari ikibazo cy’umutekano n’iterambere mu karere.

 

Iyi nama yari iteganyijwe kwitabira n’abayobozi ba Guverinoma n’abayobozi b’ibihugu, u Rwanda rukaba ruhagarariwe na Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, Uganda ihagararirwa na Perezida Yoweri Museveni, Kenya ihagararirwa na Vice perezida wa William Ruto naho Zimbabwe ihagararirwa na Perezida Robert Mugabe. Abandi bayobozi bitabiriye iyi nama barimo Perezida wa Zambiya Michael Sata, Vice président w’u Burundi, Gervais Rufyikiri, Perezida wa Sudani Omar al Bechir, Perezida wa Malawi Joyce Banda hamwe na Ismail Omar Guelleh Perezida wa Djibouti.

 

Visi-Perezida wa Kenya William Ruto akigera Kinshasa taliki ya 25/2/2014 yatangaje ko inama ya 17 ya COMESA izaganira ku kongera imirimo ku rubyiruko rugize uyu muryango, avuga ko ikibazo cy’ubuhahirane n’ubwikorezi kigomba kuganirwaho kuko bugifite ingorane kandi hakoreshejwe inzira ya gari ya moshi byagenda neza. Ruto avuga ko nubwo gushyiraho ubuhahirane bicyenewe mu karere hakiboneka ikibazo cy’imitwe yitwaza intwaro kandi yabangamira ubwikorezi, kuburyo asanga hakwiye kubanza gukurwaho iyi mitwe kugira ngo ubutwererane mu bihugu bigize umuryango wa COMESA bwiyongere. […]

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo