Inkomoko ya Perezida Juvénal Habyalimana
Juvénal Habyarimana ni mwene Jean-Baptiste Ntibazilikana na Suzanne Nyirazuba. Yavutse tariki ya 8 Werurwe 1937 mu Gasiza mu Bushiru (Gisenyi). Igisekuru cye ni iki: Habyarimana mwene Ntibazilikana, wa Rugwiro, rwa Ruhara, rwa Ndabateze, wa Mahinda, ya Mpaka, wa Buronko, bwa Nyamwendaruba, wa Nkwama, wa Samari, wa Cyungura, cya Mateke. Ni Umwungura. Yavukanaga n’abana 8, abahungu 4 n’abakobwa 4. Babiri muri bashiki be babaye abihayimana bo mu muryango w’Abenebikira. Sekuru Rugwiro yari umukozi ushinzwe gutekera Abapadiri Bera bari barashinze mu 1914, Paroisse ya Rambura. Ise umubyara Jean Baptiste Ntibazirikana yari umucatéchiste.
Amashuri yize
Afite imyaka 8 y’amavuko, yatangiye amashuri abanza i Rambura. Ajya kurangiza umwaka wa 6 w’amashuri abanza kuri Paruwasi Gatorika ya Nyundo.
Yatangiriye amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Kabgayi I Gitarama, ariko kubera ko yashakaga kuba umuganga yavuye i Kabgayi ajya kwiga I Bukavu muri Congo, muri Collège interracial de Bukavu. Arangije yagiye kwiga mu Ishami ry’Ubuvuzi rya Kaminuza ya Louvanium i Kinshasa.
Ku itariki ya 17 Kamena 1960, Ingabo z’igihugu cya Congo zarivumbagatanije, icyo gihe Juvénal Habyalimana yari amaze imyaka 2 mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza. Nk’abandi banyeshuri b’abanyamahanga byabaye ngombwa ko ahagarika amasomo agataha mu Rwanda.
Umusirikare w’Umwuga
Yageze mu Rwanda igihe Dominique Mbonyumutwa, waje kuba Président wa Repubulika w’agateganyo, icyo gihe wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo, yashakaga abasore bo kujya mu ishuri ry’aba Officiers ry’i Kigali.
Juvénal Habyarimana yinjiye muri iryo shuri tariki ya 10 Ugushyingo 1960 ari kumwe n’abandi basore b’abanyarwanda 6, aribo: Pierre Nyatanyi (ise wa Nyakwigendera Ministre Nyatanyi Christine), Aloys Nsekalije, Sabin Benda, Epimaque Ruhashya, Alexis Kanyarengwe, na Bonaventure Ubalijoro.
Niwe wasohotse muri iryo shuri ari uwa mbere afite inimero ya gisirikare imuranga (matricule 001), amaze kubona impamyabumenyi yo kumanukira mu mutaka (brevet parachutiste), Juvénal Habyarimana yabonye ipeti rya Sous-Lieutenant ku itariki ya 23 Ukuboza 1961 ubwo aba abaye umusirikare wa mbere w’umunyarwanda wo mu rwego rwa officier.
Yabaye Lieutenant tariki ya 1 Nyakanga 1962, aba ariwe unahabwa ibyubahiro cyo gufata ibendera rya mbere rya Repubulika y’u Rwanda ku munsi mukuru w’ubwigenge tariki ya 1 Nyakanga 1962.
Ni nawe wayoboye ingabo zasubije inyuma ibitero bya mbere by’abanyarwanda bari barahunze (bari bariyise Inyenzi: Bisobanura Ingangurarugo Yiyemeje kuba Ingenzi). Ibyo bitero byari biturutse mu gihugu cya Uganda biciye mu Birunga tariki ya 4 Nyakanga 1962, u Rwanda rumaze iminsi mike rubonye ubwigenge. Icyo gihe yari afite imyaka 25 gusa!
Akuriwe na Major François Vanderstraeten w’Umubiligi, wari umugaba w’Ingabo, Juvénal Habyarimana yoherejwe gukorera kuva tariki ya 31 Kanama 1962 kugera muri Werurwe 1963, i Cyangugu ashinzwe ako karere ka gisirikare. Harebana na Bukavu muri Congo ahari hatangiye ibikorwa byo kurwanya Leta y’i Kinshasa hakoresheje intwaro.
Ni muri icyo gihe bivugwa ko yaba yarahuye bwa mbere na Joseph Désiré Mobutu wari Colonel akaba n’umugaba mukuru w’ingabo za Congo (armée nationale congolaise). Tariki ya 23 Kamena 1963, Capitaine Juvénal Habyalimana amaze kugirwa umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zitwaga Garde nationale icyo gihe, yatanze amategeko ko Ingabo z’u Rwanda (Garde Nationale) zitera inkunga ingabo za Congo (armée nationale congolaise). Yagizwe umugaba mukuru w’ingabo afite imyaka 26 gusa kandi aribwo agihabwa ipeti rya Capitaine!
Capitaine Juvénal Habyarimana na Colonel Joseph Désiré Mobutu bashyize hamwe bashoboye gutsinda inyeshyamba zari ziyobowe n’uwitwa Pierre Mulele (Rebelles Mulélistes), muri Kamena 1964, mu rugamba rukomeye rwabereye ahitwa Kamanyola.
Abari bamukuriye icyo gihe bari Ministre w’Ingabo Calliope Mulindahabi na Président Grégoire Kayibanda.
Tariki ya 17 Kanama 1963, Capitaine Juvénal Habyarimana yashakanye na Agathe KANZIGA, wari urangije mu Ishuri ry’Imbonezamubano ryo ku Karubanda i Butare (Ecole sociale de Karubanda)
Tariki ya 23 Kamena 1964, Juvénal Habyarimana, wari Capitaine, yagizwe Umukuru w’Ingabo z’igihugu (Garde Nationale).
Yinjiye muri Guverinoma ya Perezida Grégoire Kayibanda mu 1965 asimbuye Calliope Mulindahabi ku mwanya wa Ministre w’Ingabo (Ministère de la Garde Nationale). Icyo gihe yari Major.
Yazamutse mu ntera ku buryo bukurikira: Lieutenant Colonel tariki ya 1 Mata 1967, Colonel tariki ya 1 Mata 1970, na Général-Major tariki ya 1 Mata 1973.
Perezida wa Repubulika n’umunyapolitiki
Mu ijoro ry’itariki ya 4 rishyira iya 5 Nyakanga 1973, afatanije n’abasirikare bagenzi be 10: Aloys Nsekalije, Epimaque Ruhashya, Sabin Benda, Alexis Kanyarengwe, Jean Népo Munyandekwe, Laurent Serubuga, Bonaventure Buregeya, Aloys Simba, Bonaventure Ntibitura, na Fabien Gahimano, bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Grégoire Kayibanda. Bashyiraho ikiswe Komite y’ubumwe n’amahoro yari iyobowe na Juvénal Habyalimana.
Iryo hirikwa ry’ubutegetsi ryaje mu gihe hari ibintu bimeze nk’imidugararo: Président Kayibanda yari amaze kunanirwa kandi hari ubwicanyi bwibasiye abo mu bwoko bw’abahutu mu Burundi mu 1972, byateye urwikekwe no gusubiranamo hagati y’abahutu n’abatutsi mu Rwanda.
Bivugwa ko mu gushaka kugarura ingufu zari zimaze kuba nke, Leta ya Kayibanda yashatse gukoresha iturufu yo kwirukana abatutsi mu mashuri no mu nzego za Leta yitwaje imvururu zari zimaze kuba i Burundi aho ubutegetsi bwaho bwari bwiganjemo abatutsi bwari bumaze gukorera ubwicanyi abo mu bwoko bw’abahutu.
Hari benshi bemeza ko ifata ubutegetsi rya Perezida Habyalimana mu 1973, ryahagaritse imvururu zashoboraga kuvamo ubwicanyi ndenga kamere. Ndetse bivugwa ko abatutsi benshi bishimiye iryo hirikwa ry’ubutegetsi, kuko ryabakijije ihohoterwa bari batangiye gukorerwa, rikanabahorera ibyo bari barakorewe na Leta ya Grégoire Kayibanda.
Mu 1975 yashinze ishyaka MRND (Muvoma Revorisiyoneri Iharanira amajyambere y’u Rwanda). Umunyamabanga Mukuru wayo akaba Bonaventure Habimana. Intego yayo yari Ubumwe, Amahoro n’Amajyambere.
Havugwaga ko u Rwanda rugendera ku cyo bari barise Démocratie Responsable, nyuma Perezida Habyalimana yakoresheje cyane ijambo “aggiornamento politique” ugenekereje byavugaga guhindura imikorere ujyana n’ibihe, hatangiye ibikorwa by’umuganda ndetse na animations zasingizaga MRND na Perezida Fondateur wayo, ndetse abaturage bose bitwaga ba Militante na ba Militant. Buri mwaka wahabwaga izina bijyanye n’intego igamijwe kugerwaho. Urugero: Gutura Neza, Kurwanya isuri, Kongera umusaruro…
Yagerageje guteza imbere ibikorwa by’amajyambere mu gihugu, ubutwererane n’ibihugu bituranye n’u Rwanda ndetse n’amahanga ya kure. Abenshi bemeza ko u Rwanda rwari rutekanye mbere y’uko hatangira intambara yatangiwe na FPR-Inkotanyi iturutse muri Uganda. Abamurwanya bavuga ko hari ivangura rishingiye ku bwoko n’uturere mu kazi no mu mashuri byibasiraga abo mu bwoko bw’abatutsi ndetse n’abahutu baturuka mu majyepfo.
Yagiranye kandi umubano mwiza n’abanyamadini cyane cyane aba Kiliziya Gatorika, nka Musenyeri Bigirumwami yafataga nk’umubyeyi we, na Musenyeri Vincent Nsengiyumva.
Ku bijyanye n’umutekano, habayeho impfu z’abanyapolitiki ba Repubulika ya Mbere (Havuzwe ko Perezida Habyalimana atahannye abazigizemo uruhare ariko ngo yaba yarahaye impozamarira imiryango ya bamwe muri abo banyapolitiki, umuhungu wa Perezida Grégoire Kayibanda witwa Piyo Kayibanda yabaye n’umudepite), Ihunga rya Colonel Alexis Kanyarengwe, ifungwa rya ba Major Lizinde, Commandant Biseruka, Capitaine Muvunanyambo bivugwa ko ngo bashakaga guhirika ubutegetsi. Abo bose baje kujya gukorana na FPR yaje kubikiza nyuma!
Kuri ubwo butegetsi hagiye haba kandi impfu z’abantu bamwe na bamwe mu buryo budasobanutse zitiriwe ubwo butegetsi. FPR yazikoresheje muri propaganda yayo ariko imaze gufata ubutegetsi ntabwo yongeye kugira icyo ibivugaho. Urugero: Felicula Nyiramutarambirwa, Padiri Siliviyo Sindambiwe, Colonel Mayuya.
Mu bubanyi n’amahanga yagiranye ubucuti n’abakuru b’ibihugu nka Mobutu wa Zaïre, François Mitterrand w’u Bufaransa n’abandi benshi. Bivugwa ko yafashije Perezida Museveni wa Uganda akiri mu ishyamba, yashoboye kandi kwihanganira ubushotoranyi bwa Colonel Jean Baptiste Bagaza w’u Burundi (u Rwanda rwari rufitanye ikibazo cy’umupaka n’u Burundi ahagana mu Bugesera).
Yagiranye ubucuti n’abantu benshi bo mu bwoko bw’abatutsi, abenshi bakoresheje ubwo bucuti mu kuba abaherwe. Navuga nka Valence Kajeguhakwa, Silas Majyambere, Evariste Sisi, André Katabarwa, ba Rubangura bombi…
Ku butegetsi bwe nibwo hubatswe imihanda ihuza imijyi minini yo mu gihugu, za Ministères, Inzu y’inteko ishingamategeko, Stade Amahoro, Ikibuga cy’indege i Kanombe, na za Telefone zakwijwe mu gihugu hose n’ibindi…
Hagati ya 1990 na 1994
Mbere gato y’uko FPR-Inkotanyi itera muri 1990, ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana bwari bwatangiye kugira ibibazo bimwe na bimwe by’ubukungu kuko ibiciro by’ikawa byari bimaze gusubira hasi.
Ku bijyanye n’ikibazo cy’impunzi hari abavuga ko ngo yari agamije guheza impunzi hanze y’igihugu avuga ngo u Rwanda ni ruto. Ariko bamwe mu bakurikiranira ibintu hafi bari mu butegetsi bwa Perezida Habyalimana bemeza ko ikibazo cy’impunzi Perezida Habyalimana yari afite ubushake bwo kugikemura, ariko impunzi zari hanze y’u Rwanda zari ziganjemo abantu bari bakomeye mu ngabo za Uganda no mu zindi nzego z’ubutegetsi muri icyo gihugu, bumvaga batatahuka nk’impunzi zisanzwe ahubwo bagombaga gutahuka bajya mu butegetsi no mu gisirikare mu gihe bari bahagarariye igice gito cy’abanyarwanda ku buryo imyanya bifuzaga batari kuyibona biciye mu matora dore ko benshi muri bo bari banafite amashuri aciriritse, bityo intambara ikaba yari ngombwa.
FPR imaze gutera muri 1990, urwikekwe mu banyarwanda rwariyongereye, rujyanye n’ibikorwa by’urugomo ku mpande zombi zarwanaga muri iyo ntambara cyane cyane ku ruhande rwa FPR yibasiraga abaturage bo mu majyaruguru y’igihugu ndetse urugomo rwariyongereye mu gihugu hagati nyuma y’aho amashyaka ya politiki yemerewe gukora mu Rwanda.
Abanyapolitiki bo mu mashyaka ya opposition barakomorewe barakora, ndetse bajya no muri Leta, ariko ntibashizwe bakomeza kujomba ibikwasi Perezida Habyalimana, ibyo byajyanaga n’uko FPR yegeraga imbere ku rugamba bitewe ahanini n’akaduruvayo kari mu gihugu ndetse n’amacenga menshi FPR yakoreshaga mu mishyikirano. Abantu bari ku ruhande rwa Perezida Habyalimana babonaga ayo macenga aganisha ku gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu bagendaga barushaho kuba intagondwa.
Amaherezo amasezerano y’amahoro yaje gushyirwaho umukono tariki ya 4 Kanama 1993 i Arusha, hagati ya Leta y’u Rwanda na FPR (Leta y’u Rwanda y’icyo gihe, yarimo ibice byinshi kuko abantu bari muri Leta ntabwo bavugaga rumwe ndetse hari bamwe bakoranaga n’uwo barwanaga nawe ku mugaragaro). Muri ayo masezerano FPR yabonye byinshi itashoboraga kubona mu matora cyangwa mu buzima busanzwe hakoresheje gushyira mu gaciro.
Inzego z’inzibacyuho zagombaga kujyaho zananiranye kujyaho kubera ko impande zombi zifuzaga kugira ubwiganze mu nteko ishingamategeko kugira ngo ibyemezo by’uwo bahanganye bidatambuka, cyangwa nabo bashobore gutambutse ibyabo. Tubibutse ko ku ruhande rumwe hari ishyaka MRNDD ryari rifatanije n’ibice by’andi mashyaka nka MDR, PSD, PL, PDC bitaga Power ndetse na CDR. Mu gihe ku rundi ruhande hari ibindi bice by’aya mashyaka twavuze haruguru byari bishyigikiye FPR.
Mu gihugu icyo gihe hari akaduruvayo katerwaga no kurambirwa intambara kw’abaturage, ubwicanyi, insoresore z’amashyaka ya politiki, abasirikare ba FPR bari baracengeye mu gihugu, ubujura n’ibindi bikorwa by’urugomo. Habaye ubwicanyi bw’abanyapolitiki bwaje kumenyekana ko bwakorwaga na FPR (Gatabazi, Bucyana, Gapyisi..) ariko muri icyo gihe amashyaka ya Politiki siko yabibonaga ahubwo yose yagwaga mu mutego wa FPR agasubiranamo FPR yigaramiye, nayo ikitwaza ako kaduruvayo kugirango ibone ibyo irega Leta yariho icyo gihe.
Ni muri icyo gihe ibintu byari bimeze nabi, tariki ya 6 Mata 1994 ahagana saa mbiri n’igice (20:30’) indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 yari ivanye Perezida Habyalimana muri Tanzaniya ari kumwe na Mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira n’abari babaherekeje, yarahanuwe igihe yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege i Kanombe, hakoreshejwe ibisasu byo mu bwoko bwa missiles SA-16 byakorewe mu Burusiya. Ibisigazwa by’indege ndetse n’imirambo byaguye mu busitani bw’aho Perezida Habyalimana yari atuye i Kanombe.
Hari abemeza ko iyo ndege yahanuwe n’intagondwa z’abahutu ngo zashakaga urwitwazo rwo gukora genocide ariko abandi benshi bakemeza ko byakozwe na FPR kuko yatinyaga kuzahangana na Perezida Habyalimana mu matora.
Havugwa ko kuri FPR uburyo bwari busigaye bwari uguteza akaduruvayo mu gihugu kugira ngo ifate ubutegetsi ku ngufu kuko mu matora ntabwo byajyaga kuyishobokera.
Hari amakuru avuga ko Perezida Habyalimana yahamagawe mu nama muri Tanzaniya nk’umutego na Perezida Museveni wari watumije inama yagombaga kwiga ikibazo cy’u Burundi, iyo nama akayitinza ku bushake kugirango Perezida Habyalimana atahe bwije. Ntawakwibagirwa uburyo uwari Perezida wa Tanzaniya, Ali Hassan Mwinyi, yitwaye muri icyo kibazo ubwo yangiraga Perezida Habyalimana kurara muri Tanzaniya akagenda bukeye. Uburyo abari baherekeje Perezida Habyalimana bafashwe indege imaze guhanurwa nabyo bituma hibazwa byinshi!
Bivugwa kandi ko hari imigambi myinshi yo kwivugana Perezida Habyalimana yabaga yateguwe na FPR yagiye iburiramo.
Uko avugwa n’abantu batandukanye
Abantu benshi bakoranye nawe haba mu gisirikare cyangwa muri Politiki, bemeza ko yari umuntu w’umunyamahoro, w’umukristu, wagiraga ubusabane, utaravanguraga ariko bakanavuga ko yarushwaga imbaraga kenshi na bamwe mu bo bakoranaga hafi mu ifatawa ry’ibyemezo bimwe na bimwe.
Icyo abanyarwanda bamuzi neza bamuvugaho kenshi n’uko yari umuntu mwiza. Ariko hari abatamuzi bamubwiwe n’abandi nabo batari bamuzi neza cyangwa bari bafite inyungu zo kumuharabika ku buryo hari benshi cyane cyane mu rubyiruko bamwanga batamuzi.
Abakurikiranye uko ibintu byari bimeze muri 1994 mbere y’uko yicwa bahamya ko nta mukandida washoboraga kumuhangara mu matora aciye mu mucyo. Bikavugwa ko yishwe kubera ko FPR yabonaga ko itazashobora kumutsinda biciye muri Demokarasi.
Hari ibintu abantu bakunze kurega ubutegetsi bwe:Urupfu rw’abanyapolitiki ba Leta ya Kayibanda, ngo kuba yaba yaravuze ngo u Rwanda ni ruto, no kuba ngo yarashyizeho politiki y’iringaniza mu mashuri.
Ikindi akunze kuregwa ni ibijyanye no gutegura Genocide ariko hari benshi babihakana, kuko urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha nta muntu n’umwe wari mu butegetsi bwe wari wahamwa n’icyo cyaha, ikindi ni uko iyo Genocide yabaye ari uko yishwe, ku buryo hari abemeza ko iyo aticwa abahutu ntabwo bari kwica abatutsi bikabije nk’uko byagenze.
Abamwanga bamuvuga ku buryo butandukanye. Leta y’u Rwanda n’abanyarwanda bamwe na bamwe bamufata nk’umwicanyi ruharwa, wari umunyagitugu, wari waratonesheje bene wabo gusa mu cyo bise akazu (Tubibutse ko ijambo akazu ryahimbwe n’abanyapolitiki ba opposition muri 1991, bashaka gushishikariza abaturage kwanga Perezida Habyalimana, nk’uko byatanzweho ubuhamya imbere y’urukiko rwa Arusha na Bwana Faustin Twagiramungu wari muri opposition icyo gihe) ariko muri rusange biragoye kumenya uko abanyarwanda bari mu gihugu bamufata mu gihe abavuga ibitandukanye n’ibya Leta ya FPR iriho bahanwa byihanukiriwe!
Nk’umwanditsi w’amateka Jean-Pierre Chrétien agera aho yita ubutegetsi bwa Habyalimana: « nazisme tropical ». Ariko abandi banditsi nka Gauthier De Villers bavuga ko Jean Pierre Chrétien akabya, abandi nka Pierre Péan, bo bemeza ko ibyo byose biterwa n’ibinyoma by’abashyigikiye FPR.
Uwahoze ari Ministre w’Intebe hagati ya Nyakanga 1994 na Kanama 1995 Bwana Faustin Twagiramungu we avuga ko nta na rimwe Opposition ya mbere y’intambara yigeze irega Perezida Habyalimana kwanga abatutsi. Ahubwo icyavugwaga n’uko nyuma yo gufata ubutegetsi mu 1973, Habyalimana yari yarafunguriye abatutsi urubuga mu nzego zitagengwa na Leta (secteur Privé) ku buryo benshi muri bo bari barashoboye kugira icyo bigezaho ndetse havamo n’abaherwe! James Gasana wahoze ari Ministre w’Ingabo wa Perezida Habyarimana, nawe arabyemeza, akavuga ko ahubwo iringaniza ryibasiraga abahutu bo mu majyepfo kurusha abatutsi!
Umwarimu muri Kaminuza w’Umubiligi Filip Reyntjens we avuga ko kuva Perezida Habyalimana yafata ubutegetsi muri 1973 kugeza FPR-Inkotanyi iteye u Rwanda muri 1990, igihugu cyari gifite umutekano, kandi nta mvururu zishingiye ku moko zigeze ziba mu Rwanda, akomeza kandi avuga ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubwo butari ntamakemwa bwarutaga ubwo mu bindi bihugu bya Afrika mu myaka ya za 1970 na 1980.
Mu gitabo cye kivuga kuri Genocide yo mu Rwanda, Gérard Prunier nawe avuga ibijya kumera gutyo aho agira ati :
« Abatutsi ntabwo navuga ko bari bamerewe neza cyane kuko bavangurwaga mu nzego za Leta, ariko mu buzima busanzwe ho nta kibazo kinini cyari gihari. Ugereranije n’ubutegetsi bwa Kayibanda, ubuzima bw’abatutsi bwari bwarabaye bwiza, ku buryo abikorera ku giti cyabo b’abatutsi benshi bazwi bari barabaye abaherwe ndetse bari bameranye neza n’ubutegetsi. Mbese abatutsi bari barahariwe ubucuruzi mu gihe bativanze muri Politiki. Iyo mikorere yatumye igihugu gitera imbere kuko ubukungu bw’igihugu bwasaga nk’aho busaranganyijwe. Ku buryo ubutegetsi bwa Habyalimana bwafatwaga nk’intangarugero n’imiryango myinshi itegamiye kuri Leta mbere ya 1990 bitewe n’umutekano n’ubukungu byari bimeze neza»
Izina rya Habyalimana rikomeje kugira ingufu
Nyuma y’urupfu rwe cyane cyane kubera Genocide, izina rye ryabaye nk’aho riteshejwe agaciro na Leta nshya ya FPR yari imaze kujyaho muri Nyakanga 1994. Ku buryo benshi bahuzaga izina rye na Genocide kurusha ibyiza yaba yarakoze.
Abanyarwanda benshi cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu ndetse no kugeza ku baririmbaga ngo navaho impundu zizavuga, nyuma yo guhura n’akarengane, kwicwa, ubuhungiro, gufungwa, igitugu cya FPR n’ibindi byinshi umuntu atarondora, batangiye gukumbura ubutegetsi bwa Habyalimana ndetse kugeza no ku batutsi bamwe bari barabayeho neza ku butegetsi bwe.
Iyo urebye aho Politiki y’u Rwanda igeze ubu, usanga izina rya Habyalimana rikomeje kugira ingufu muri iyo politiki, ndetse nta gushidikanya ko abanyapolitiki bari muri opposition ubu, abazakoresha izo ngufu neza, nabo bahakura ingufu nyinshi cyane mu banyarwanda. Nta gushidikanya ko mu minsi izaza y’u Rwanda, umunyapolitiki uzashobora gufata umurage wa Perezida Habyalimana ndetse akanakoresha izina rye mu bikorwa bye bya politiki nta gushidikanya ko ashobora kubona amajwi menshi mu matora yose yaba mu Rwanda aciye mu mucyo! Dore ko benshi mu bamurwanije bari muri opposition ya kera, ubu basa nk’aho bavuga ko bibeshye cyane mu guhitamo bakorana na FPR.
Ntabwo izina rye ryavuzwe muri Politiki gusa, ahubwo no mu rwego rw’ubutabera n’ububanyi n’amahanga ikibazo cy’urupfu rwe cyateye ibibazo hagati y’u Rwanda n’ubufaransa kugeza n’aho ibyo bihugu byombi bicanye umubano.
Imbarutso yabaye impapuro zifata abasirikare bakuru 9 bahoze ari aba FPR, harimo na Perezida Kagame (we ntabwo yakurikiraywe kuko afite ubudahangarwa nka Perezida w’igihugu) zatanzwe n’umucamanza w’umufaransa Jean-Louis Bruguière muri 2006. Ku buryo umwe mu baregwa Lt Col Rose Kabuye yafashwe. Ibyo byateye umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ariko uwo mubano waje kongera kubyutswa ndetse n’abacamanza basimbuye Jean-Louis Bruguière wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, aribo Marc Trevidic na Nathalie Poux bagiye gukorera amaperereza mu Rwanda.
Ariko mbere yaho gato mu 2010, Leta y’u Rwanda yari yasohoye imyanzuro ya Komisiyo yitiriwe MUTSINZI, yavugaga ko indege ya Perezida Habyalimana itahanuwe na FPR ahubwo yahanuwe n’intagondwa z’abahutu.
Ku itariki ya 10 Mutarama 2012, hasohowe imyanzuro y’impuguke z’Abafaransa ziyobowe na Marc Trévidic zakoze iperereza ku iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Habyalimana, iyo myanzuro n’ubwo urubanza rutaracibwa, yateye urujijo rwinshi mu bantu ku buryo na Leta y’u Rwanda yabyuririyeho ikemeza ko ikibazo cy’urupfu rwa Habyalimana impaka zarwo zikemutse ko yishwe n’abahutu b’intagondwa (icyatumye urujijo rwiyongera n’uko mu hantu 6 hashoboka ko iyo ndege yaba yararasiwe havugwamo umusozi wa Kanombe wubatseho ikigo cya Gisirikare cya Kanombe cyarimo abasirikare ba Habyalimana). Ibyo ni nabyo ibitangazamakuru mpuzamahanga byahise bifata, ariko iyo usomye iyo myanzuro neza usanga harimo gukekeranya kandi bigaragara ko iperereza ku bijyanye n’urusaku ritakorewe mu Rwanda ahubwo ryakorewe mu Bufaransa ahantu hari imiterere itandukanye n’iyo mu Rwanda kandi bimwe mu byo impuguke zishingiraho zikeka ahaturutse ibisasu byarashe iyo ndege bishigiye ku rusaku. Ariko iperereza riracyakomeza dore ko n’iyo myanzuro ishobora kujuririrwa mu gihe hari uruhande rubona itarakozwe neza.
Marc MATABARO
The Rwandan