Nateze amatwi kino kiganiro kintera kwibaza byinshi. Numvise byinshi ariko ikigaragara nuko ubukene bugiye kwica abaturage mu cyaro kugeza aho ababyeyi benshi batanagishobora kugurira abana babo imbaho zo kwigiraho mw’ ishuri. Nashimishijwe nuko muri rusange abahamagaye muri kino kiganiro bamaze kubona ko hari ibibazo bikomeye mu burezi mu Rwanda aho benshi banenga ko abategetsi bashaka kubaho cyangwa kubahatira kubaho bidahwanye n’ubushobozi bwabo. Dore bimwe mu byo twumvise muri kino kiganira mu magambo macye:
– Nawe se waba udashoboye kubona ayo kugura urubaho ukabona ubushobozi bwo kugura mudasomwa gute?
– Kubera ibyemezo abayobozi bafata bahubutse nko gukuraho igifaransa, biragaragara ko byateje ibibazo bikomeye mu burezi
– Kubera kumenyera gutekinika ubu abayobozi babashya ko ibintu bigenda neza kandi ibintu byarazabye
– Abana basigaye bagera mu wa gatatu batazi gusoma no kwandika
– Abarimu benshi babategeka kwigisha mu cyongereza nta nicyo bazi.
Tega amatwi ikiganira cyose: