Amakuru yemejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, wavuze ko u Rwanda rwirukanye abo badipolomate kubera impamvu ebyiri.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati : “Twirukanye abadipolomate batandatu b’Afurika y’Epfo mu kuyisubiza kandi kubera ko Afurika y’Epfo icumbikiye abigometse bashinjwa ibitero by’iterabwoba mu Rwanda.”
Kugeza ubu ariko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ntiragaragaza amazina y’abo birukanwe.