Mu gihe umuriro w’amashanyarazi ukunda gukenerwa mu masaha y’umugoroba, abantu bareba za televiziyo, abandi bagana inzu z’ubucuruzu n’utubari, mu gace kava aho akarere ka Nyamasheke kubatse werekeza ahitwa Buhinga, ahantu hangana n’ibirometero 11, bavuga ko baheruka umuriro muri ayo masaha y’umugoroba kera cyane. Ibi ngo bibateza igihombo kubafite za firigo, abafite utubari ntibashobora kunguka, abiyogoshesha muri ayo masaha ya nyuma y’akazi babikora mu masaha y’akazi, abandi bafunze ubucuruzi bwabo kubera ko igihe bakabonye abakiriya bahitamo gufunga.
Aba baturage bavuga ko ibi bimaze igihe gisaga amezi atandatu.
Bagaragaza Jean Baptiste, umuturage w’ako gace avuga ko bahawe amashanyarazi bibwira ko basezereye agatadowa cyangwa buji, ariko ngo ntacyo byahinduye cyane kuko iyo butangiye kwira umuriro ubura. Avuga ko mu gihe baguze amateleviziyo ngo bajye bayareba bavuye mu mirimo bidashoboka kuko umuriro ubageraho mu masaha akuze cyane.
Agira ati “twibaza icyo twakosheje gituma buri munsi iyo bigeze mu masaha ya saa kumi n’ebyiri umuriro uhita ugenda ukagarukab mu masaha ya saa yine na saa tanu z’ijoro cyangwa ukagaruka mu gitondo kandi bikaba buri munsi, kuki twe tutasaranganywa nk’abandi baturage b’igihugu”.
Nyirashirambere constance avuga ko bamaze kubyemera ko bo batemerewe umuriro wo ku mugoroba,kuko ngo iyo acuruza ku mugoroba nta bakiriya yongera kubona bityo bikamuteza igihombo ndetse ngo ibintu bye byinshi bimaze kwangirika kubera kubishyira muri frigo (bya byuma bikonjesha) umuriro wabura bikangirika.
Tuyishime Danny avuga ko umuriro bawibagiwe mu masaha abakiriya babo baba baboneka, akavuga ko bumvise ko ngo abanyakigali bafite linye z’ingenzi (lignes pricipales) baba bawukeneye kubarusha , bityo ngo bakabura umuriro kubera abanyakigali . […]