Yanditwe: 19/03/2014 03:58 | Imirasire
Umunyamakuru amubajije impamvu polisi yanze gufatira abo bagizi ba nabi biswe abakomando mu cyuho bateye urugo rwa Kayumba Nyamwasa kandi Polisi y’Afurika y’Epfo yari yemeye ko yari ibizi. Kuri icyo kibazo kirebana n’Abakomando bagabye igitero kwa kayumba, Paul Ramaloko yirinze kugira byinshi akivugaho, yirinda guhuza neza ibyavuye mu iperereza n’akazi k’abo Badipolomate, gusa asubiramo avuga ko bari bafite ubudahangarwa. Akaba yirinze kuvuga amazina yabo n’ibihugu bakomokamo
Ku kuba batarafatiye abo badipolomate mu cyuho, Paul Ramaloko yavuze ko icyari gishyizwe imbere ari ukumenya ko umutekano wa kayumba Nyamwasa umeze neza gusa.
Aha yagize ati : “Itsinda ryacu ryakoze akazi kadasanzwe ko kumurinda, no gukomeza kubikora no mu gihe kizaza.” […]