Mu kigo cya Polisi cyakira ababa bakorewe ihohoterwa ritandukanye mu karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Kabiri taliki ya 18 Werurwe 2014, hazindukiye abana babiri b’abahungu bo mu kigero cy’imyaka 11 na 15 bavuga ko bakorewe ihohoterwa n’ababaturanyi, aho babashutse babinjiza mu gipangu barabakubita ku buryo budasanzwe babitiranyije n’abandi bana bakekaho ubujura.
Kugeza ubu umugabo umwe ari mu maboko ya Polisi akekwaho icyaha cyo kwihanira no guha ibihano ndengakamere abo bana, kuko ku mubiri wabo hagaragaraga imibyimba y’inkoni. Ashinjwa gubita no gukomeretsa, hakanirengagizwa n’amategeko arengera abana.
Usibye iri hohoterwa ry’abo bana, SSP Rose Muhisoni ukuriye ishami ryo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abana ari ikibazo gikomeye, kuko abana batanu mu mujyi wa Kigali bamaze guhohoterwa muri uku kwezi kwa Werurwe konyine, umwe bimuviramo urupfu.
SSP Muhisoni yasabye ko inzego zose zahagurukira kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, by’umwihariko ababyeyi bakabigiramo uruhare mu guha uburere bwiza abana babo.
IP Angelique Mujawamariya uyobora cya Polisi kirwanya ihohoterwa kiri Kicukiro , yavuze ko kuva cyatangira imirimo yacyo mu kwezi kwa Nzeli umwaka ushize, ari ubwa mbere bakiriye ikibazo cy’ihohoterwa gikomeye ; hahise hatangizwa iperereza ngo ababikoze babihanirwe n’amategeko.
Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburinganire( gender monitoring office) Mutoniwase Sophie, unashinzwe gukurikirana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri iki kigo, yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi ku nzego zose kugira ngo guha ibihano ndengakamere abana bato bicike burundu . […]