Iperereza ryerekanye ko Kabuga yaba afite uruhare mu rupfu rwa Col. Karegeya n’ iraswa rya Kayumba Nyamwasa
Kuva muri 2010 Gen. Kayumba Nyamwasa uri mu buhungiro muri Africa y’ epfo amakuru agaragaza ko yagiye agabwaho ibitero n’ abantu bashakaga kumuhitana hakorwa iperereza rigafata ubusa , ariko hakaba n’ andi makuru yagiye agaragaza ko yaba ari ikinamico rya Kayumba na bagenzi be kugira ngo bibonere ubuhingiro, igishya nuko noneho hari bimwe mu bimenyetso byatangiye kujya ahagaragara.
Polisi yo muri Africa y”Epfo ihangayikishijwe na bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Kabuga feleciyani yaba ari we uri inyuma y’ urupfo rwa Col. Patrick Karegeya ndetse n’ ibitero bimaze iminsi bigabwa kwa Kayumba, ndetse ikaba ihangayikishijwe nuko bizakomeza mu gihe uyu muherwe w’ umujenosideri yaba atarafatwa kuko kugeza magingo aya batarabasha kumenya aho aherereye gusa haratungwa agatoki muri Kenya, Somaliya cyangwa se mu birwa bya Maurice.
Iperereza ryakozwe na Polisi ya S.A “Hawks” ryerekanye ko umukwe wa Kabuga Dr Murayi yaba ari kuri mission yo kurangiza abo muri RNC cyane cyane Gen. Kayumba. Ibi ngo Murayi yabitangiye kuva kera yiyegereza Karegeya na Kayumba mu ibanga, kugeza naho bayobokanye ishyaka RNC ariko imigambi ari ugushyira imigambi ya Sebukwe ari we Kabuga.
Kayumba na we ngo kwiyegereza Murayi kwari ugushaka amaboko ashingiye ku ifaranga yakekaga ko ryakoherezwa na Sebukwe Kabuga wateye inkunga yo kurimbura abatutsi ubwo yaranguraga imipanga yoretse u Rwanda. Murayi amaze kubona ko umugambi wo kurangiza Karegeya ko ushojwe, yatanze raporo kwa sebukwe maze ahita asezera muri RNC.
Amakuru avuga ko mu nama bakoranaga zabaga zikurikiranwa hafi na hafi na Kabuga ashaka uburyo yabirenza ariko ngo uko Murayi yerekananaga ubusivili mu gushyira mu bikorwa uyu mugambi ni nako Kayumba na we yerekanaga ubuhanga bwe mu kuwusimbuka. Amakuru akomeza avuga Kabuga afite amabandi menshi mu mujyi wa Johanesburg yasheteye amafranga yo kuzabarangiza.
Atitaye kukuba atavuga rumwe na leta y’ u Rwanda, Kabuga ngo yababajwe na bene wabo baguye mu ntambara y’ abacengezi igihe Kayumba yari umugaba w’ ingabo mu Rwanda ngo nuko imitungo ye irimo gutezwa icyamunara na leta ya FPR.
Ibi ngo akaba yabiheraho akivugana Kayumba wari boss mu bitero byose byagabwaga icyo gihe. Anongeraho kandi ko Kayumba atari n’ umuntu wo kwizerwa kuko buri gihe baba bikanga ko yakongera agakorana na leta y’ U Rwanda.
Binongeyeho kandi ngo Kabuga yasesenguye urupfu rwa Bayingana Victory na madamu we Kagaju Antoinette kimwe na Kabera Assiel bose bazize Kayumba kubera gupfa ibintu. Aha rero ngo niho yaba Kabuga n’umukwe we Murayi bashoye imikoranire iziguye na Kayumba nyamara bafite ibyo bashaka. [INKURU YOSE]