Me Evode Uwizeyimana wamamaye ku maradiyo mpuzamahanga agira ibyo anenga ubutegetsi bidakorwa neza, yahawe kuba umuyobozi wungirije wa Komisiyo ivugurura amategeko
Itangazo uko ryakabaye
ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI IDASANZWE
YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KUWA GATANU TARIKI YA
28/03/2014
None kuwa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe 2014, Inama y‟Abaminisitiri idasanzwe
yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa
Repubulika, Paul KAGAME.
1. Inama y‟Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y‟Inama y‟Abaminisitiri yo ku itariki ya
24/02/2014, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y‟Abaminisitiri yemeje Politiki ivuguruye y‟Ubwisungane mu kwivuza.
3. Inama y‟Abaminisitiri yemeje ko imicungire y‟ubwisungane mu kwivuza
yimurirwa mu Kigo cy‟Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).
4. Inama y‟Abaminisitiri yemeje ingamba zo kongera umusaruro ukomoka ku
bukerarugendo bugendanye n‟inama n„amamurikagurishwa bibera mu Rwanda.
5. Inama y‟Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry‟inyubako zizajya zitangirwamo
serivisi zikomatanyije za ngombwa kuri Gasutamo yo ku mupaka wa Gatuna.
6. Inama y‟Abaminisitiri yemeje itangwa ry‟indangamuntu ikoranye ikoranabuhanga
ku banyamahanga baba mu Rwanda.
7. Inama y‟Abaminisitiri yemeje imishinga y‟amategeko ikurikira : 2
– Umushinga w‟Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko nº 26/2006 ryo kuwa
27/05/2006 rigena kandi rishyiraho imitunganyirize y‟umusoro ku
byaguzwe wakwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumijwe mu mahanga
n‟ibikorerwa mu Rwanda ;
– Umushinga w‟Itegeko rigena imitunganyirize n‟imikorere by‟ikigega
cy‟ubwishingizi bw‟amafaranga abikijwe mu mabanki n‟ibigo by‟imari
iciriritse ;
– Umushinga w‟Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko nº 45/2010 ryo kuwa
14/12/2010 rishyiraho Ikigo cy‟Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB)
rikanagena inshingano, imiterere, n‟imikorere byacyo ;
– Umushinga w‟Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano
y‟inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 7
Gashyantare 2014, hagati ya Repubulika y‟u Rwanda na Banki Nyafurika
Itsura Amajyambere ihagarariye Ikigega cya Nijeriya cy‟Abishyize hamwe,
yerekeranye n‟inguzanyo ingana na miliyoni esheshatu n‟ibihumbi magana
atanu za « Units of Account » (6.500.000 UA) agenewe umushinga
mpuzabihugu w‟Urugomero rw‟Amashanyarazi rwa Rusumo ;
– Umushinga w‟Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano
y‟inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 7
Gashyantare 2014, hagati ya Repubulika y‟u Rwanda n‟Ikigega Nyafurika
Gitsura Amajyambere (ADF), yerekeranye n‟ inguzanyo ingana na
miliyoni cumi n‟umunani n‟ibihumbi magana inani na mirongo inani na
bine za « Units of Account » (18.884.000 UA) agenewe umushinga
mpuzabihugu w‟Urugomero rw‟Amashanyarazi rwa Rusumo ;
3
– Umushinga w‟Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano
yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 19 Werurwe 2014,
hagati ya Repubulika y‟u Rwanda n‟Ikigega Mpuzamahanga Gitsura
Amajyambere (IDA), yerekeranye n‟impano ingana na miliyoni cumi
n‟eshanu n‟ibihumbi magana atandatu z‟amadetesi (15.600.000 DTS)
n‟inguzanyo ingana na miliyoni makumyabiri n‟icyenda n‟ibihumbi
magana cyenda z‟amadetesi (29.900.000 DTS) agenewe gushyigikira
gahunda yo kurengera abatishoboye – icyiciro cya III ;
– Umushinga w‟Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano
y‟ubufatanye mu kwirindira umutekano yashyiriweho umukono i Kampala,
muri Uganda, kuwa 20 Gashyantare 2014 ;
– Umushinga w‟Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano
y‟ubufatanye ahuriweho n‟ibihugu bitatu yerekeye amahoro n‟umutekano
yashyiriweho umukono i Kampala, muri Uganda, kuwa 20 Gashyantare
2014 ;
– Umushinga w‟Itegeko rigamije guteza imbere no korohereza ishoramari ;
– Umushinga w‟Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 44/2013 ryo
kuwa 16/06/2013 rishyiraho Komisiyo y‟u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa
ry‟Amategeko (RLRC) rikanagena inshingano, imiterere n‟imikorere
byayo ;
– Umushinga w‟Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano agamije
guteza imbere umuco nyafurika yemejwe n‟Abakuru b‟Ibihugu n‟aba za
Guverinoma mu nama ya Afurika yunze Ubumwe yabereye i Karitumu,
muri Sudani, kuva kuwa 23 kugeza kuwa 24 Mutarama 2006 ;
4
– Umushinga w‟Itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z‟inyungu
rusange imaze kuwukorera ubugororangingo ;
8. Inama y‟Abaminisitiri yemeje ubugororangingo bwakozwe ku mushinga
w‟Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko nº 62/2007 ryo kuwa 30/12/2007
rishyiraho kandi rigena imiterere, imikorere n‟imitangire y‟ubwisungane mu
kwivuza riri muri Sena ;
9. Inama y‟Abaminisitiri yemeje amateka akurikira :
– Iteka rya Perezida rigena imiterere y‟Inama Njyanama y‟Akagari ;
– Iteka rya Perezida rigena imitunganyirize n‟imikorere by‟Inzego
z‟Ubuyobozi bw‟Umudugudu.
– Iteka rya Perezida rigena inshingano n‟imikorere bya Komite y‟Umutekano ;
– Iteka rya Perezida rigena imikorere n‟ububasha by‟Umubitsi
w‟Impapurompamo z‟Ubutaka ;
– Iteka rya Minisitiri w‟Intebe rigena urwego rureberera Ikigo cy‟Igihugu
gishinzwe Imiyoborere n‟icyiciro kirimo, rikanagena ububasha, inshingano
n‟imikorere by‟inzego z‟ubuyobozi zacyo ;
– Iteka rya Minisitiri w‟Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe
n‟incamake y‟imyanya y‟imirimo bya Minisiteri y‟Ubutabera ;
– Iteka rya Minisitiri w‟Intebe rigena imbonerahamwe n‟incamake y‟imyanya
y‟imirimo bya Komisiyo y‟u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry‟Amategeko
(RLRC).
5
– Iteka rya Minisitiri w‟Intebe ryemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi,
Bwana MUGABO M. Abby Donatus, wari Umuyobozi w‟Ishami
rishinzwe gukurikirana Imirenge SACCO mu Kigo cy‟Igihugu gishinzwe
Amakoperative (RCA) ;
– Iteka rya Minisitiri rigena aho Ubugenzacyaha bufungira ukekwaho ibyaha ;
– Iteka rya Minisitiri rigena amazu afungirwamo abakekwaho ibyaha
bakurikiranyweho n‟ubugenzacyaha bwa Gisirikare ;
– Iteka rya Minisitiri rishyiraho ibyicaro by‟Uturere ;
– Iteka rya Minisitiri rigena imikorere n‟imikoranire bya Biro y‟Inama
Njyanama n‟Urwego Nshingwabikorwa ;
– Iteka rya Minisitiri rigena ibyubahirizwa mu ihererekanya ry‟inyandiko
z‟akazi.
– Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga n‟ibindi bihabwa Abagize Njyanama
bitabiriye inama.
– Iteka rya Minisitiri rigena inshingano, imitunganyirize, imikorere by‟Ibiro
by‟Ubutaka ku rwego rw‟Akarere ;
– Iteka rya Minisitiri rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri n°
009/16.01 ryo kuwa 23/08/2011 rigena uburyo bwo kubona
impapurompamo z‟umutungo bwite w‟ubutaka.
– Iteka rya Minisitiri rigena uburyo kwatisha ubutaka bw‟ubuhinzi, ubworozi
n‟amashyamba bikorwa ; 6
10. Inama y‟Abaminisitiri yemeje amabwiriza akurikira :
– Amabwiriza ya Minisitiri ashyiraho uburyo bwo gutegura amasezerano
inzego za Leta zigirana na ba Rwiyemezamirimo, kuyumvikanaho,
kuyasabaho ibitekerezo, kuyashyiraho umukono no kuyacunga ;
– Amabwiriza ya Minisitiri agena Imyandikire yemewe y‟Ikinyarwanda.
11. Inama y‟Abaminisitiri yemeje Abagize Inama y‟Ubuyobozi y‟Agaciro
Development Fund.
12. Inama y‟Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi bakurikira :
Muri MINAFFET
o Ambasaderi KAMBANDA Jeanine : Umunyamabanga Uhoraho
• Muri za Ambasade
o Ambasaderi KAYIHURA Eugene : yasabiwe kuba Ambasaderi w‟u
Rwanda i Dar-Es-Salaam, muri Tanzania
o Madamu Vivian KAYIHURA KAYITESI : Commercial Attaché muri
Ambasade y‟u Rwanda i Ankara, muri Turukiya
o Bwana SHYAKA Kajugiro Ismail : Umujyanama wa kabiri muri
Ambasade y‟u Rwanda i Karitumu, muri Sudani.
o Bwana KARAGIRE Francis : Umunyamabanga wa mbere muri
Ambasade y‟u Rwanda i Mosuku, mu Burusiya.
Mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda/RBC
o Bwana Kamanzi James : Umuyobozi Mukuru wungirije/Principal
Deputy Director General
7
Mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda/RDB
o Ambasaderi KARITANYI Yamina : Umuyobozi Mukuru ushinzwe
ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije/ Head of Tourism and
Conservation.
Muri LODA
o Madamu NKUNDA Laetitia : Umuyobozi Mukuru
o Bwana GATSINZI Justine : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe
kwita ku batishoboye
o Bwana NYIRIGIRA Emmy:Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe
iterambere ry‟ubukungu mu nzego z‟ibanze
o Madamu SEHUKU Elise : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe
imirimo rusange
o Bwana SIBOMANA Saidi : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe
igenamigambi, ikurikirana n‟isuzumabikorwa
Mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro/RRA
o Bwana BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal : Komiseri Mukuru
wungirije akaba na Komiseri ushinzwe imirimo rusange
Muri MINIJUST
o Madamu KALIHANGABO Isabelle : Umunyamabanga
Uhoraho/Permanent Secretary/Solicitor General
o Bwana BUMBAKARE Celestin : Umuyobozi Mukuru ushinzwe
Iby‟amategeko/Head of Legal Service Department
Muri Komisiyo y’u Rwanda yo kuvugurura Amategeko
o Bwana UWIZEYIMANA Evode : Visi Perezida
8
Mu Kigo cyo kwigisha no guteza imbere Amategeko/ILPD
o Bwana HAVUGIYAREMYE Aimable : Umuyobozi Mukuru
wungirije Ushinzwe Amasomo
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire/RHA
o Bwana UWIMANA Leopold : Umuyobozi w‟ishami rishinzwe
ubwubatsi n‟amategeko
o Bwana SERUBIBI Eric : Umuyobozi w‟ishami rishinzwe imitungo
ya Leta
o Bwana NSANZINEZA Noel : Umuyobozi w‟ishami rishinzwe
imirimo rusange
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere rya Transiporo/RTDA
o Bwana MUSHAKA Jeremie : Umuyobozi w‟ishami rishinzwe
imirimo rusange
ABAGIZE INAMA Z’UBUYOBOZI :
• Muri LODA
o Bwana NZAYIKORERA Jonathan, Perezida
o Madamu TUMUSHIME Francine, Visi Perezida
o Bwana RURANGWA Raphael
o Bwana NYAMVUMBA Robert
o Madamu KURADUSENGE Annoncée
o Bwana MUHIKIRA Eusebe
o Dr. NYIRAHABIMANA Jeanne
• Mu Kigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro/RRA
o Bwana Yusuf MURANGWA, Perezida
o Bwana Gurmit Singh Santok.
9
• Muri Banki ya Kigali
o Bwana KAREMERA Reuben
• Muri NGALI Holdings
o Bwana HABUMUGISHA Denis Badu
• Muri ZEP-RE
o Bwana RWAMUGANZA Caleb
• Muri Horizon Holdings
o Bwana NSENGIYUMVA Francis
• Mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda/RSSB
o Bwana KABERA Godfrey
• Muri SONARWA/Ishami ry’Ubwishingizi bw’ubuzima
o Bwana NKUSI David
• Mu Akagera Aviation
o Madamu INGABIRE Marie Ange
• Muri Rwanda Gaming Corporation
o Madamu UMURUTASATE Ruth
• Muri African Trade Insurance Agency
o Madamu BIRUNGI Josephine Winnie
• Muri KIREHE RICE COMPANY
o Bwana ASIIMWE Herbert, Uhagarariye Guverinoma mu nama
y‟ubuyobozi
• Muri MAYANGE RICE COMPANY 10
o Bwana KAZOORA Naphtali, Uhagarariye Guverinoma mu nama
y‟ubuyobozi
• Muri GATSIBO RICE COMPANY
o Madamu MIRAMAGO Amina, Uhagarariye Guverinoma mu nama
y‟ubuyobozi
• Muri SHAGASHA TEA COMPANY
o Bwana NSENGIYAREMYE Christophe, Uhagarariye Guverinoma
mu nama y‟ubuyobozi
• Muri GISOVU TEA COMPANY
o Madamu UWINEZA Clementine, Uhagarariye Guverinoma mu nama
y‟ubuyobozi
• Muri KINAZI CASSAVA PLANT
o Bwana NCUTI Clement, Uhagarariye Guverinoma mu nama
y‟ubuyobozi
Mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe wa Sena
o Bwana MUSHIMIRE Olivier, Umujyanama wa Perezida wa Sena
13. Mu bindi :
a) Minisitiri w‟Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama
y‟Abaminisitiri ko :
– Harimo gutegurwa Gahunda y‟Ibikorwa 2015-2018 ku Burenganzira
bwa Muntu mu Rwanda. Iki gikorwa kijyanye n‟inshingano za buri
Gihugu zo gutegura gahunda z‟ibikorwa ku Burenganzira bwa Muntu
mu rwego rwo kubahiriza umwanzuro wafatiwe i Vienne mu 1993.
11
– Ku itariki ya 18 Nyakanga 2014, u Rwanda ruzizihiza isabukuru ya 10
Komite z‟Abanzi zimaze zigiyeho. Iyi sabukuru izaba umwanya wo
gusuzuma ibimaze kugerwaho na komite z‟Abunzi kuva zajyaho mu
myaka 10 ishize. Ibirori by‟iyi sabukuru bizabanzirizwa n‟icyumweru
cyahariwe Abunzi kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 18 Nyakanga
2014.
b) Mu izina rya Minisitiri w‟Umutekano mu Gihugu uri mu butumwa mu
mahanga, Minisitiri w‟Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje
Inama y‟Abaminisitiri ko i Kigali kuva ku itariki ya 13 kugeza kuya 16 Mata
2014 hazabera Inama ya Interpol.
c) Minisitiri w‟Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko u
Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w‟Amazi ku itariki ya 20 Werurwe
2014. Insanganyamatsiko y‟uyu mwaka yari, “Amazi n‟ingufu : Turinde amazi,
tubungabunge ingufu”. Uyu mwaka, hateguwe icyumweru cyahiriwe amazi
kuva tariki ya 16 kugeza tariki 22 Werurwe 2014 hagamijwe gukomeza
gushishikariza abaturage kwicungira amazi.
d) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama
y‟Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 27 kuzageza tariki ya 30 Werurwe,
Urwego rw‟Umuvunyi rwakiriye Prof. Serigne DIOP, Umuvunyi Mukuru wo
muri Repubulika ya Senegali, uri mu ruzinduko mu Rwanda akaba yaraje
kureba uburyo u Rwanda rukemura ibibazo by‟akarengane no kureba uburyo
habaho ubufatanye hagati y‟urwego rw‟Umuvunyi muri Senegali n‟urwo mu
Rwanda.
e) Minisitiri w‟Abakozi ba Leta n‟Umurimo yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri
ko ku itariki ya 27 Werurwe 2014, mu Kigo cy‟Igihugu Gishinzwe
Amahugurwa hatangijwe umushinga ugamije kwigisha abazavamo abayobozi
b‟ejo hazaza bareba kure mu rwego rw‟imicungire y‟abakozi, hongerwa 12
ubushobozi mu kuyobora hagamijwe kongera umusaruro w‟abakozi ba Leta.
Uyu mushinga uri mu rwego rw‟ubufatanye buri hagati ya Guverinoma y‟u
Rwanda na Guverinoma ya Koreya binyuze mu Kigo Mpuzamahanga cya
Koreya gishinzwe ubutwererane (KOICA) n‟Ikigo gishinzwe imicungire
y‟abakozi ba Leta cyo muri Koreya (KIPA).
f) Minisitiri w‟Ubuhinzi n‟Ubworozi yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko ku
itariki ya 31 Werurwe 2014 i Kigali hazabera Inama Mpuzamahanga ku mirire
myiza. U Rwanda rwatoranyijwe kuberamo iyi nama kubera intambwe rwateye
mu kurwanya imirire mibi.
g) Umuyobozi Mukuru w‟Urwego rushinzwe Iterambere mu Gihugu
yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ibijyanye n‟imishyikirano ku masezerano
hagati ya Guverinoma y‟u Rwanda n‟Ishyirahamwe Mpuzamahanga
ry‟Abanyemari agamije kubaka Uruganda mu Rwanda rutunganya ibiribwa
bifite intungamubiri nyinshi ku bana bari hagati y‟amezi 6 na 24, abagore
batwite n‟abonsa. Biteganyijwe ko ibi biganiro bizarangira muri Kamena 2014,
uruganda ruteganyijwe gutangira gukora ibyo biribwa bitarenze igihembwe cya
kabiri cy‟umwaka wa 2015.
Iri tangazo ryashyizweho umukono
na
Stella Ford MUGABO
Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri