Nyuma y’ inkuru yavugaga ko mu ishyaka rya Politiki Democratical Green Party harimo gutegurwa ihirikwa ry’ ubutegetsi ;Rushyashya.net yigereye ku cyicaro cy’ iri shyaka ivugana n’ abagize Inama y’ Ubutegetsi bemeza ko imirimo yabo ikomeje mu ituze n’ ubwumvikane.
Mu kiganiro kirambuye na Rushyashya.net,Perezida wa Democratical Green Party yabanje gutangaza ko yakiriye nabi iyo nkuru anemeza ko kugeza magingo ya mu gihe hagikorwa iperereza icyo ari igihuha cyuzuye.
Habineza yagize ati”Nzi neza ko twaciye mu bihe bikomeye byaranzwe na bombori bombori n’ ubwo umufaransa yaciye umugani ugira uti”Il n’ y a des fumées sans feux”bisobanura ko nta mwotsi utagira umuriro byumvikane ko n’ ubundi hari abantu babyihishe inyuma”.
Yakomeje ashimagira ko n’ ubwo hagiye haba ibibazo bitandukanye mu ntangiriro ngo nta makimbirane y’ imbere(Conflits internes) yaranze Ishyaka ayobora kuva muri 2009.
Mu kiganiro twagiranye na Ntezimana Jean Claude ushyirwa mu majwi gushaka guhirika Frank Habineza yadutangarije ko nta gitekerezo yigeze agira cyo kurwanira umwanya wo kuyobora Democratical Green Party. Yagize ati”icyo nshyira imbere ni ugutanga ibitekerezo byubaka kandi nakwizeza abandi bayoboke ko nubaha Habineza kuko twamenyanye turatekereza gukora politiki hagati ya 1999 na 2000.
Iyi nkuru ivuga ko muri Democratical Green Party harimo gutegurwa Ihirikwa ry’ ubuyobozi yatangiye kuba kimomo nyuma y’ ubutumwa bugufi bwagaragaye ku imbuga nkoranyambaga Facebook bwanditse na Kanuma Christophe kuwa 16 Ukwakira 2013,bwagira buti”Bakunzibacye Alexis wa PS-Mberakuri kwegura k’ ubuyobozi naho Habineza Frank kwirukanwa muri Green Party, ibyo byemezo bikazaba mbere y’ Ubunani”.
Jean Claude Ntezimana asuhuzanya na Frank Habineza nk’ ikimeyetso cy’ imikoranire myiza
Sibyo gusa kuko no mu kinyamakuru Ingenzi cyo kuwa 8-16 Ukwakira 2013 nacyo cyasohoye inkuru yavuga nk’ ibyo byari byamanitswe k’ urukuta rwa Facebook.
N’ ubwo ntawakwizera umwana w’ umuntu ubwo twasuraga iri shyaka ku cyicaro cyaryo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2013 ,twasanze abagize inama y’ Ubutegetsi bari mu kazi.
Ikaze Frank-Rushyashya.net