Dore uko imizindaro ya FPR itekinika. Iyi nkuru iteye isoni kuko Rushyashya itagobye kwivanga mu buzima gatozi bw’ abanyarwanda.

Umuyobozi w’ ikinyamakuru umusingi yakubiswe n’ umukobwa aherutse kujya gusaba batarasezerana

 

Mu ijoro ryakeye umuyobozi w’ ikinyamakuru Umusingi Gatera Stanley yaraye akubiswe n’ umukobwa aherutse kujya gusaba i Byumba witwa Kanyana Janet nkuko bigaragara ku bikomere afite ku mubiri we.

 

Uko byamenyekanye Gatera yageze aho abanyamakuru bakorera i Remera bamubonye babona ukubuko kwe kubyimbye maze abanyamakuru batangira kumubaza icyo yabaye yanga kugira icyo atangaza.

 

Nyuma Gatera Stanley yaje guhamagarwa n’ umuntu asohoka agiye kwitaba Telephone ye aziko ntawumwumva ariko umunyamakuru wa Rushyashya.net abita mu gutwi abiganirira uwo muntu wari umuhamagaye ko umukobwa bateganyaga gukora ubukwe ku italiki 3 Gicurasi 2014 ari we wamurumye ukuboko ku kabyimba.

 

Abanyamakuru bakomeje kumuhata ibibazo bamubaza icyabiteye akavuga ko ari ibibazo by’ abagabo.

Abanyamakuru bibazaga uburyo abantu bagiye kubana bataranasezerana batangira kurwana ari yo bakiva no muri dote kuko yabaye taliki 22 Werurwe 2014.

 

Amafoto y’ ubukwe bwo gusaba (dote)

 

Amakuru Rushyashya.net yamaze kumenya ngo ni uko ubu umubano wabo utameze neza ku buryo n’ ubukwe bushobora kuba bugiye guhagara.

 

Ikindi ngo ni uko uwo mukobwa Gatera ashaka kurongora yamubwiye ko ashaka kumusubiza muri gereza dore ko ari bwo Gatera yarakiva muri Gereza uyu mwaka.

 

Abantu batandukanye bibajije aho Gatera yakuye amafaranga kuko akimara kuva muri gereza yahise asohora ikinyamakuru Umusingi cyari kimaze umwaka wose kidasohoka, none nta mwaka urashira akaba atangiye gukora ubukwe abantu bakaba bibazo aho akura ubwo bushobozi bikabayobera.

 

Cyokora ikigaragara ni uko Gatera ari umukozi cyane kuko ikinyamakuru Umusingi yagihaye gahunda yo kugisohora buri cyumweru nyuma yaho murumuna we Gatsimbazi Nelson agendeye.

 

Twashatse kubaza Kanyana Janet ibivugwa kuba yakubise uwo bagiye gushakana n’ ibivugwa ko ashaka gufungisha Gatera ariko ntibyadukundira.

 

Kugeza ubwo twandika iyi nkuru Gatera aravuga ko agiye guhita ajya kwa muganga cyane ko ukuboko kw’ ibumoso yarumwe na Kanyana kurimo kubyimba.

 

Dore aho umukunzi wa Gatera yamurumye ku kuboko :

Jean Paul Kayitare / Rushyashya.net
kaypaul202@yahoo.fr

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo