Ese ni kuki leta ya Kagame yanga ko abagizwe abere n’urukiko rwa Arusha basanga imiryango yabo i Burayi?

Leta ya Kagame ikorana n’ abantu benshi bari bafite imyanya ikomeye mu butegetsi bwa Habyarimana nka Augustin Iyamuremye wiyoboye maneko/DMI muri guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Dr. Nsengiyaremye, Rucagu Boniface wabaye umudepete akaba yari no mu kazu, Gen Gatsinzi Marcel wabaye umugaba mukuru w’ingabo Perezida Habyarimana akimara gupfa, ndetse n’abandi tutarondora ngo turangize.

 

Nkuko byumvikanye muri iyi video ya BBC aho Justin Mugenzi wagizwe umwere n’urukiko rwa Arusha, byumvikanye ko abantu bose Arusha yagize abere bakimeze nk’imfungwa kuko nta mpapuro zo kugenderaho bafite. Ikindi nuko ibihugu birimo imiryango yabo bikomeje kunangira kubaha ibyangombwa ngo basange iyo miryango yabo kuko leta ya Kagame itabishaka. Kigali rero nibanze irebe abari mu butegetsi bwayo hanyuma yerekane umutima kimuntu ahubwo ifashe aba bantu basange imiryango yabo kandi nihagira nabifuza gutaha mu gihugu ntibyaba ari bibi. Irebere nawe iyo video:

 

 

Source: BBC

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo