Nta muntu ushobora kubura mu Rwanda atari leta ya Kagame yabikoze. None ngo na Niyomugabo aburiwe irengero!

Umwanditsi w’ibitabo Niyomugabo yaburiwe irengero

 

Hashize icyumweru kirenga bivugwa ko Umwanditsi w’ibitabo Niyomugabo Nyamihirwa Gerard yaba yarabuze, gusa na Polisi mu mujyi wa Kigali yatangaje ko kugeza ubu nta makuru y’ibura rye izi.

 

Biravugwa ko Niyomugabo Nyamihirwa Gerard yaba yarabuze ku itariki ya 4 Mata 2013, kuko hari bamwe mu ncuti ze bemeza ko baherukaga kuvugana nawe mbere y’iyo tariki mu gihe abandi bavuga ko bamubonye bwa nyuma ku rubuga facebook ku itariki ya 3 Mata, ari nabwo bigaragara ko aheruka kwandika igitekerezo cye kuri urwo rubuga, gusa binagaragara ko kandi ku itariki ya 5 n’iya 6 Mata yakoze “share” ya link y’urubuga asangiye n’abandi bantu baganira umuco nyarwanda.

 

Kugeza ubu telefone ya Niyomugabo wibanaga mu nzu ku Kacyiru, ntiri ku murongo, gusa hari abavuga ko hari abo yashoboye kuvugana nabo ubwo bohererezanyaga ubutumwa kuri WhatsApp nyuma y’aho bivugiwe ko yabuze.

 

Umuvandimwe wa Niyomugabo yabwiye IGIHE ko yaherukaga kuvugana nawe ku itariki ya 2 Mata mu gihe indi ncuti ya Niyomugabo isanzwe imufasha kwandika no kugurisha ibitabo, yabonanye nawe bwa nyuma ku itariki ya 3 Mata.

 

Uyu muvandimwe akomeza avuga ko nyuma y’aho ku Cyumweru tariki ya 6 abari bafitanye gahunda na Niyomugabo mu ishuri ry’ibiganiro ryitwa “Uruganda rw’ubunyarwanda” risanzwe riteranira mu nyubako ya UTC, bamutegereje bakamubura, bagerageje guhamagara telefone ye ; rimwe igacamo ubundi nticemo.

 

Yagize ati “Byageze aho incuti ye imwoherereza ubutumwa (SMS), ariko Niyomugabo akamusubiza ibiterekeranye ; yamubaza aho ari, akamubwira ngo araza kumubwira.”

 

“Kuwa Kabiri tuvuye kugeza ikibazo kuri Polisi, telefone ya Niyomugabo yaje kumpamagara ariko nayitaba, ntihagire umuntu uvuga.”

 

Inshuti ya Niyomugabo twise Mugabo yaje kohereza ubutumwa Niyomugabo imubaza aho aherereye, yahise yakira ubutumwa bugira buti “na telefone irananiye, ndakubwira mwana ! Ubu ndi kujya muri Tz (Tanzaniya).”

 

Umuvandimwe yabwiye IGIHE ko Mugabo ari inshuti ya hafi cyane kuri Niyomugabo, ariko atari azi gahunda yo kujya muri Tanzaniya kuko byinshi akora aba abizi.

 

Nyuma yo kubura Niyomugabo, abari bamutegereje kuri gahunda mu ishuri “Uruganda rw’ubunyarwanda” rihurira mu kabari kitwa Carrefour des artistes mu nyubako UTC mu mujyi rwagati, bahise bahamagara umwe mu muryango we uba mu karere ka Nyanza.

 

Yahise aza, ajyana kwa Niyomugabo na Mugabo, bagezeyo basanga umugore – nyirinzu Niyomugabo abamo, ari we ufite urufunguzo. Yababwiye ko ari abana barumweretse munsi y’urugi.

 

Nyirinzu ntiyazuyaje kubaha urwo rufunguzo, dore ko yari anasanzwe abona Mugabo agendana na Niyomugabo. Binjiye mu nzu basanga inkweto n’imyenda byose bya Niyomugabo bihari.

 

“Gusa Mugabo yarabaze asanga haraburamo ipantaro imwe.”

 

Ese hari isano na Cassien Ntamuhanga nawe waburiwe irengero ?

 

Niyomugabo wanahoze ari umwarimu wungirije mu cyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yatangaga ibiganiro ku maradiyo atandukanye arimo n’Ubuntu butangaje, aho yakirwaga mu kiganiro na Cassien Ntamuhanga usanzwe ari umuyobozi w’iyi radiyo.

 

Niyomugabo akunda kugaragaza ko ashyigikiye cyane imyemerere gakondo y’Abanyarwanda. Ibi byatumaga muri iki kiganiro ajya impaka n’abayobozi b’amadini atandukanye nabo babaga batumiwemo.

 

Umuvandimwe yabwiye IGIHE ati : “Ntabwo nzi Cassien Ntamuhanga, usibye ko gusa njya mwumva kuri radiyo nkaba nzi ko anakorana ikiganiro na Niyomugabo ndetse bakaba bakora ama-CD y’ibiganiro by’imyemerere.”

 

“Ubundi Niyomugabo afite imyemerere itandukanye n’iy’abandi bantu. Yigeze kumara igihe akorana cyane na Cassien Ntamuhanga ikiganiro, gusa hari n’undi mugore witwa Hadidja wajyaga akorana na Niyomugabo mu gihe Cassien adahari.” Uku niko yongeraho.

 

Uyu Cassien Ntamuhanga uyobora Radio ya gikiristu yitwa Ubuntu butangaje ivugira i Kigali nawe yaburiwe irengero ku itariki ya 7 Mata, nyuma y’iminsi mike Niyomugabo nawe abuze.

 

Nta gihamya yerekana ko ibura ry’aba bagabo bombi ryaba rifitanye isano, gusa polisi y’u Rwanda ikomeje gushakisha irengero ryabo.

 

Iperereza ?

 

Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SSP Mwiseneza Urbain, yavuze ko kugeza ubu bakomeje iperereza, gusa nta makuru araboneka ku irengero ry’Umuyobozi wa radiyo wabuze, mu gihe ngo aya makuru yaba abonetse biteguye kuyatangaza.

 

Mwiseneza yakomeje avuga ko abavuga ko umuryango w’Umwanditsi w’ibitabo Niyomugabo waba waratanze ikirego kuri Polisi, atabizi.

 

Umuvandimwe we yabwiye IGIHE ko Niyomugabo wandikaga ibitabo cyane ku mateka y’u Rwanda no ku myemerere gakondo y’Abanyarwanda bo hambere, yaburiwe irengero yitegura gushyira ahagaragara igitabo cye gishya cyitwa “Gatebe gatoki ya Gahutu na Gatutsi mu gihugu cya Kanyarwanda.”

 

Ibindi bitabo yaherukaga kwandika birimo : Ubumenyi gakondo bw’Abanyarwanda na Nta Yezu nta Ruganzu.

 

Muri ibi bitabo akunda kugaragazamo cyane ko atemera amadini yazanwe n’abakoloni, agasobanura ko n’Abanyarwanda ba kera bari bazi Imana kandi yari nziza kurusha iya none.

 

 

Zimwe mu ncuti za Niyomugabo kuri Facebook zamwandikiye zimubwira kwigaragaza niba ahari koko cyangwa kugira icyo avuga ku bivugwa ko yabuze, ariko kugeza n’ubu nta kintu arazisubiza

Binagaragara ko nyuma yo kuvugwa ko yaburiwe irengero, ku itariki ya 5 n’iya 6 Mata yakoze “share” ya link y’urubuga asangiye n’abandi bantu baganira umuco nyarwanda

Ibitabo Niyomugabo yaherukaga kugaragaza ku rubuga facebook ku itariki ya 3 Mata

Umwanditsi w’ibitabo Niyomugabo Gerard wabuze

Amafoto amwe ku iperereza ku ibura rya Ntamuhanga

Polisi ubwo yafunguraga imodoka ya Ntamuhanga waburiwe irengero

Source: Igihe.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo