Dosiye za politiki y’u Bufaransa mu Rwanda zigiye gushyirwa ahagaragara

Leta y’u Bufaransa igiye gushyira ahagaragara dosiye zose zirebana na politike iki gihugu cyakoreye mu Rwanda kuva mu mwaka 1991 kugera mu 1994, nyuma y’igihe kinini amabanga Abafaransa bari bafitanye n’ubutegetsi bwa Habyarimana ahishwe.

 

Nyuma y’inkubiri y’ibinyamakuru mpuzamahanga byakomeje kubaza abayobozi b’u Bufaransa ku bijyanye n’uruhare rwagize muri jenoside yakorewe abatutsi nyamara iki gihugu kigakomeza kubihakana, ubu noneho inteko ishinga amategeko y’u Bufaransa yategegetse guhabwa amadosiye yose arebana n’ibikorwa byabwo mu Rwanda, yari abitswe n’inzego zimwe na zimwe ndetse na bamwe mu bari abayobozi b’iki gihugu guhera mu mwaka 1991 kugera mu mwaka 1994.

 

Urubuga Survie.org dukesha iyi nkuru, rwanditse ko nyuma yo kubaza bamwe mu bagabo bari mu buyobozi muri iki gihe barimo Édouard Balladur wari Minisitiri w’intebe na François Léotard wari Minisitiri w’ingabo mu mwaka 1994, baje kwemeza ku mugaragaro ko bashyigikiye ko gushyira ahagaragara ayo madosiye yari abitswe nta kintu bitwaye kuko babona ko nta n’icyo ahishe.

 

Ku munsi w’ejo Komisiyo y’umutekano y’inteko inshinga amategeko y’u Bufaransa izajya kugenzura no guhata ibibazo Hubert Védrine wari umunyamabanga mukuru wa Perezidansi y’u Bufaransa mu mwaka 1991 kugera mu mwaka 1995. Abadepite kandi bazanaboneraho gusaba Védrine gushyira ahagaragara amadosiye yaba abitse.

 

Umuryango Survie uharanira kugaragaza ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi, wasabye inteko ishinga amategeko guhabwa ayo madosiye yose arebana n’ibikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda, agashyirwa ahagaragara uko yakabaye yose kandi adahinduwe.

 

Inteko ishinga amategeko inafite inshingano zo kugenzura imikorere ya Guverinoma, irateganya ko mu nteko rusange itaha izahata ibibazo guverinoma kugira ngo amadosiye ashyirwe ahagaragara.

 

Hagati aho ayo madosiye asabwa arimo ay’urwego rw’u Bufaransa rushinzwe iperereza rya gisirikare, ay’urushinzwe umutekano wo hanze, aya perezidansi mu gihugu Élysée, ay’urwego rwari rushinzwe ubutwererane bwa Kigali-Paris harimo ayo mu gihe cyo kuva ku itariki ya 6 kugera ku ya 15 Mata, hakabamo amadosiye ya Minisiteri y’ubutwererane n’ububanyi n’amahanga, aya Minisiteri y’ingabo, ay’iperereza ku iraswa ry’indege ya Perezida Habyarimana ndetse n’ay’urwego rwari rushinzwe ibikorwa bidasanzwe by’ingabo ndetse n’ayandi.

 

Urugero rutangwa ni nka dosiye umunyamakuru Mehdi Ba yaje kubona. Hashize imyaka 20 iyi dosiye y’urwego rw’ubutasi rw’ubufaransa DRM, yanditswe.

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo