DUSANGIRIJAMBO; “Ndi umunyarwanda ijye ibanzirinzwa na ndi umuntu”!

Parution: Sunday 9 March 2014, 10:01
Par:Padiri Thomas Nahimana

Mu ntangiriro y’iki gisibo, reka dufatanye gutega amatwi iyi ndirimbo(Igisobanuro cy’urupfu) dutuje maze tuzirikane ubu butumwa bw’umuhanzi .

 

Urupfu nicyo kibi kiruta ibindi ariko rutubera inzira igana icyiza kiruta ibindi ….

 

Nta rupfu rwiza rubaho, abapfushije bose barababaye, kubasabira nta vangura birakwiye. Ishema ry’ubumuntu riruta kure agaciro duhabwa no guhora dusenga iby’iyi si ! Ukwemera ubuzima bwo hakurya y’imva niko kunganira ubunyarwanda .

Iyi ndirimbo ihuje rwose n’ubutumwa bw’Ivanjiri. Dukwiye kuyumva, tukayikunda kandi tukayikundisha n’abandi.Nk’uko umuhanzi yayise, icyo igamije ni ‘ubwiyunge’ bw’Abanyarwanda(Requiem reconciliateur).

 

Imyumvire mizima y’urupfu ni intambwe y’ingenzi mu nzira y’ubwiyunge. Kuko nyine “abavangura abapfuye ntacyo bashobora kumarira abazima” .

 

Igihe kirageze, ” Revolisiyo y’imyumvire” ngiyi iratangiye . Ni nde uzayihagarika ! Gukomeza gukangisha abantu urupfu, ntibikijyanye n’igihe.

 

“Baranyica” ntawe ikwiye kubuza guhaguruka ngo aharanire uburenganzira bwe n’ubw’abandi benegihugu.

 

Dukwiye gushimira uyu muhanzi , Kizito Mihigo, inganzo ye yakomeje gufasha abanyarwanda batari bake, mu buryo bunyuranye .

 

Icyumweru cyiza ku bakunda impinduka nziza mwese.

 

Padiri Thomas Nahimana.

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo