Kizito Mihigo ntakwiriye gufungwa wenyine , “Natwe nimudufunge”

Amagambo Umuhanzi Kizito ari kuzira muri iyi minsi si umwihariko we ahubwo ni imyemerere ye asangiye na benshi. Mu myaka ishize iyo icyunamo cyageraga, abanyeshuri b’abakirisitu bo mu mashuri makuru bifatanyaga n’ingeri nyinshi z’abakirisitu bakibumbira hamwe mu masengesho bakarebera hamwe uko nabo bakwibuka ariko mu buryo bwa gikirisitu. Aya masengesho yakundaga kubera mu kigo cya St Paul. Yewe muri iyo minsi irindwi icyumba cyaruzuraga tukabura aho dukwirwa.

 

 

Inyigisho zahatangirwaga n’ibikorwa byahakorerwaga byose birasa neza n’amagambo Kizito yasohoye mu ndirimbo ye “Igisobanuro cy’urupfu” kandi byaberaga ahirengeye ku karubanda, ku kabona-bose! Yewe abihayimana barakuranwaga kuhavugira za Misa zisoza ibikorwa bya buri munsi muri iyo minsi irindwi bamaraga muri St Paul.

 

1. Umh? Ni ibiki byahakorerwaga?

 

Cyo Mariya ngaho tubwire icyo wabonye iyo wari wagiye, aka ya ndirimbo.

 

1.Nahabonye abatutsi barokotse jenoside yiswe “iyakorewe abatutsi” bahagurukaga nta mususu bagaturwa Imana bakihanganishwa, bakavugirwa amasengesho. Nabibona mu mutima nkagira nti :” bwa bwiyunge buriko buraza!”

 

2. Nahabonye abiyemerera ko bagize uruhare muri ubwo bwicanyi basabaga imbabazi bakazihabwa bakahava bahoberanye n’abo biciye, nabibona mu mutima nkagira nti :” bwa bwiyunge buriko buraza!”

 

3. Nahabonye abahutu barokotse ubwicanyi (“butaritwa jenoside”) bahagurukaga nta mususu bagaturwa Imana bakihanganishwa, bakavugirwa amasengesho, nabibona mu mutima ngasuhererwa ariko nkagira nti “bwa bwiyunge buriko buraza!”

 

4. Nahabonye abahutu n’abatutsi bikoraga bakazindukira hamwe bakajya gusura abarokotse jenoside bakabashyira impano zitandukanye, bakabatura Imana babasabira gukomera … nabibona mu mutima nkagira nti :” bwa bwiyunge buriko buraza!”

 

5.Nahabonye abahutu n’abatutsi bikoraga bakazindukira hamwe bakajya gusura ababorera mu minyururu bakabashyira impano zitandukanye, bakabatura Imana babasabira gukomera … nabibona mu mutima nkagira nti :” bwa bwiyunge buriko buraza!”

 

Nahabonye n’ibindi byinshi byatumaga mu mutima ngira nti :” bwa bwiyunge buriko buraza!” Ariko kakanakomaho nkumva ijwi rimbwira riti “Shahu umunsi DMI yabasanze aha izabakora ibyo ifundi ikorera ibivuzo”. Aya masengesho Kizito yarayitabiriye ariko niba ari ikosa ye gufungwa wenyine natwe twese nimudushyiremo! Erega umunyururu wanyu ntitukiwutinya! Oya turaje nimudufunge rwose maze ndebe icyo mwunguka! Asyi we! Ngaya imbwa itadufunga! Nimuturase se, nimuturase rwose turaje nimurase ariko uwo dufata mu biganza ngo ararasa amagambo aramubana make!

 

Ntimuvuge ngo ntimutuzi, mufite Kizito arababwira abo turi bo nta banga ririmo. Kuvuga ngo RNC niyo yigishije Kizito? Kayumba se asigaye yarasimbuye Musenyeri Simaragidi akaba ariwe usigaye yigisha ijambo ry’Imana?

 

2. Ese FPR Inkotanyi yagakwiriye guterwa ubwoba n’amagambo ya Kizito?

 

Mu by’ukuri aho kwibaza iki kibazo ahubwo nagakwiye kwibaza nti” Ese ibyahaberaga nta kubogamira ku myumvire ya FPR byagaragazaga ?3 .

 

Reka daa!!! Urugero natanga ni uko nko mubigisha bashoboraga kuvuga bati ” Nimuhaguruke dusingize Imana kuko kuba tukiriho atari ku bushake bw’Interahamwe”, nyamara ntawashoboraga guhirahira ngo avuge ko kuba tukiriho atari kubushake bw’Inkotanyi! Nkotanyi rero nimuturure muracyatuziritse kugeza ubu. Gusa ikibi ni uko iyo ikiziriko gisandaye bigenda uko mwabonye. Ese nta mbabazi mufitiye abana, abuzukuru, ubuvivi cyangwa ubuvivure bwanyu bazagarukwa n’ubu bugome? Nanjye ngo imbabazi! Muhumure burya ngo “Rien ne se perd rien ne se cree” uko byagenda kose uko akarengane karushaho gukaza umurego ni nako ingaruka zako ziba mbi kurushaho. You can’t change this fact, it’s natural. Turaceceka, tukabakomera amashyi, tukabasekera hafi kumara amenyo … aho mubera ibicucu mugira ngo abo twasize duhambye cyangwa twaburiye irengero twabibagiwe! Harya iyo mutwishe mwe muba musigaranye igihe kingana iki ngo mudusange? Cyo nimuturure mureke uyu mwana aze yongere aturyohereze ibitaramo ntacyo yavuze cyabatera ubwoba rwose.

 

3. Nimukora ibi natwe tuzibwiriza!

 

                 Ibyo mumukoze birahagije, ejobundi tuzumve ngo “ubucamanza bwasanze badahamwa n’ibyo bakurikiranyweho ahubwo bitume n’abandi bafungiwe ibitekerezo byabo (MD, IVU, …) bafungurwa”. Ayinya nanjye ndashinyagura, cyangwa ndarota ku manywa ? Icyakora nimukora ibi ntimuzirirwa mutumira abaturage mu mihanda, DMI, polisi, lokodifensi n’amahe yose baziryamire, ahubwo tuzibwiriza maze naya majwi yacu mwibaga tuzayabahe karijana. Nyamara ntibikomeye nuko sekibi yo ka… ibikomeza ariko kandi mwaba mubaye abagabo b’indashyikirwa. Sawuli yaba abaye Pawulo wa nyawe umwe wahindutse maze twese tukamujya inyuma nk’abitsamuye dufatanye turwubake turugire Paradizo apana za Singapuru mutubeshya (mubanze mwigeze no kuri 1/1000 cyayo).

 

4. Ese abemera nka Kizito tumureke apfe wenyine?

 

Sinigeze nemeranya n’indirimbo za Kizito za Politiki kuko zanteraga ikirungurira n’ubwo mbona abo yasingizaga bamubereye nka ya mpyisi wikururira ikakumira (niba atari ya mikino yabo tumenyereye), ayo yari amaco y’iyi nkenya y’inda. Nazibonagamo kurata bwa bwiyunge nyankotanyi buhata abantu ikiboko ngo nibakundane ku ngufu! Ese nkotanyi- mwararebye musanga nta bahutu bafite inshuti z’abatutsi zibarutira kure bene wabo? Mwararebye se musanga nta batutsi bakundana n’abahutu kurusha bene wabo? Ntabwo Kizito azize gukorana na FDLR (musigaye mwemera ko uyu muryango utubereye twese abatavuga rumwe n’ubutegetsi?), ese n’utabeshya we ntagereranya? Simuvugira ariko urubanza rwe ni urucabana cyane cyane ariko ni urubakozisoni. Kizito ntiyajya mu bikorwa byo kwica abantu; n’imbeba imunyuze kuruhande arakangarana maze! Hariya ku Karubanda udusimba (sintuvuze izina nzatuvumba) twinjiye mu mpapuro z’indirimbo zacu maze mbwira Kizito nti ariko utwo turi aho duhonyore tuve mu nzira, yewe Kizito byaramunaniye. Oya mwibamba Kizito wenyine natwe nimutubambane nawe.

 

5. Umwanzuro

 

Kizito azize imyumvire yavomye mu bukirisitu. Kizito ntabwo yaterefona agambanira igihugu ari no mu Rwanda, twese tuzi ko telefone bazumviriza. Mwaraduhahamuye kuburyo umuntu asigaye avugana n’umuvandimwe we amubaza amakuru yo kuramuka akitondera amagambo ngo hatagira irimucika ndetse na nyuma yo guhamagara dusigaye dusuhuza imitima twiyibutsa ibyo twavuze ngo turebe ko ntaryaducitse. Iryo hahamuka rero ubu niryo ritugejeje kuri “Kama mbaya mbaya”. Abahuje na Kizito imyemerere ya gikirisitu n’abandi bose batagendera mu myumvire ya sekibi tubateze igihe nimudutegereze. It’s amatter of … Ngaho turaje maze mudufunge twese!

 

N.B: Ndasaba abashaka impinduka byihuse kujya dufata umunota umwe gusa mugitondo tukibuka imfungwa zose za politii kandi tukishakamo agakorwa naho kaba gato cyane twakora buri munsi ko kubuza amahwemo abaturenganya; mwikwibaza ngo dukore iki? Nimutege amatwi umutimanama wanyu urababwira. Nta bwoba. Njyewe sinzongera kunywa ibinyobwa byo mu nganda z’abaturenganya, nzajya nywa nyabarongo. nawe shaka ikindi wakora.

 

Akaririmbo ka revolusiyo (Turi mu muhanda kuri mucakamucaka):

 

Nta bwoba yee nta bwoba! Nta bwoba yee nta bwoba.

-Honda ikibi – nta bwoba
-Kubita ikibi – Nta bwoba
-Rwanya ikibi – nta bwoba
-Haranira ukuri – nta bwoba

Nta bwoba yee nta bwoba! Nta bwoba yee nta bwoba.

-Fungura Ingabire – nta bwoba
-Fungra Mushayidi – nta bwoba
-Fungura Kizito – nta bwoba
– Fungura … – nta bwoba

-Twaje twaje yeeee – nta bwoba

Nta bwoba yee nta bwoba! Nta bwoba yee nta bwoba.

Tuzatsindaaa tuzatsindaaaa igihe nikigera tuzatsinda (Cuba yeee…)
Tuzatsindaaa tuzatsindaaaa igihe nikigera tuzatsinda

Gahutu, Gatwa, gatutsi – turi umweeee……
Heeeeee….. turi umweeeeeee
Mwikongera kudutanya – turi umweeeeee…..
Heeeeeeeee….. Sunika yeeee….. – turi umweeee

Urupfuuuuu nicyo kibiiiii kiruta ibindiiiiiiii….. (weka mu nyimbooooo wee….)
Urupfuuuuu nicyo kibiiiii kiruta ibindiiiiiii arikoooo rutubeeraaa inziraaaa
inziraaaaa igana icyizaaaa kiruta ibindiiii…

Gervais Mugabo,
Umukunzi wa Kizito Mihigo, i Kigali
Source: leprophete.fr

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo