URUBANZA RURASUBITSWE :
ABAREGWA BAHAWE UMWANYA WO GUSHAKA ABABUNGANIRA
UMUSHINJACYAHA YASABYE KO UBUTAHA URUBANZA RWABURANISHIRIZWA AHANTU HANINI KUKO ICYUMBA CYRI GITO CYANE (urukiko rwavuze ko ruzabyigaho )
URUKIKO RWANZUYE KO URUBANZA RUZAKOMEZA KU WA KANE W’IKI CYUMWERU.
AHANTU RUZABERA HO NTABWO HATANGAJWE. URU RUBANZA RWITABIRIWE N’ABANTU BESNHI, KU BURYO UMUNTU AGERANYIJE BARENGA MAGANA ATATU (300)
URUBANZA UKO RWAGENZE MURI RUSANGE
ku isaha ya saa sita nibwo abantu batangiye kwinjira mu cyumba cy’ iburanisha.
Saa saba n’iminota 20 icyumba cyari cyamaze kuzura abantu batangiye gutera intebe mu muryango.
Abahageze saa munani (14h00 nk’uko byari biteganyijwe ko rutangira) bakurikiraniye urubanza hanze, abandi mu madirishya.
Byari bigoye ko umuntu utazindutse yakumva ibivugwa byose kuko nta ndangururamajwi zakoreshejwe.
kera kabaye saa munani na 20 abaregwa barimo Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga, Agnes Niyibizi na Jean Paul Dukuzumuremyi bagejejejwe mu rukiko.
Abanyamakuru batangira gufata amafoto n’amashusho, birumvikana bafotora abaregwa n’uburyo bari bameze bwose.
Abaregwa bose binjijwe bahambiriwe amapingu, bambaye imyambaro isanzwe.
nyuma y’akanya gako abacamanza binjiye mu cyumba cy’urukiko, batangiza urubanza ku mugaragaro.
Umwanditsi w’urukiko atangira avsoma imyirondoro y’abaregwa bose, akurikizaho kubasomera ibyaha baregwa birimo :
Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho no kugirira nabi perezida wa Repubulika,
Ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba,
Icyaha cy’ubugambanyi
kuri Kizito Mihigo by’umwihariko we aranaregwa icyaha cyo gucura umugambi wo kwica.
Byumvikane ko ibindi byaha 3 byose uko ari 4 babihuje, kuri kizito hakiyongeraho icyo cyaha cyo gucura umugambi wo kwica.
Umucamanza yatangiye abaza niba buri wese uregwa ari mu rubanza, atangira avuga ati “Kizito Mihigo arahari ?” Kizito arahaguruka aravuga ati “Ndahari” n’abandi bose bigenda bityo.
Umucamanza yongera kubaza Mihigo ati “Kizito wamaze kumva neza ibyaha byose uregwa, urabyemera ?”
Kizito Mihigo asubiza ko afite ikibazo cy’umunyamategeko ugomba kumwunganira mu rukiko, kuko uwo yari yizeye yaje kumutenguha ku munota wa nyuma, umucamanza amuca mu ijambo arongera aramubaza niba yemera ibyaha aregwa ?
Kizito Mihigo arasubiza ati “Ndabyemera”
Umucamanza yongera kubaza kizito niba yiteguye kuburana, Kizito asubiza ko atiteguye ahubwo asaba igihe cyo gushaka umwunganira mu mategeko, abajijwe igihe yaba amaze kumubona, Kizito mihigo yasabye igihe cy’iminsi 7.
Agnes Niyibizi na Jean Paul Dukuzumuremyi bo bemeye ko baziburanira ku giti cyabo. Urubanza rwahize rusubikirwa aha, abaregwa bahita basubizwa aho bafungiye.
Gusa icyagaragaye ni uburyo abantu benshi wabonaga ku maso basa nabababaye, bakaba baje no kugaragara babapepera cyane, ubwo imodoka yari ibatwaye yari ihindukiye igihe ; by’umwihariko uwiitwa Kizito wabonaga ari we bahanze amaso cyane, bakaba ari nawe bazamuriye ibiganza cyane.
Dan Richard Iraguha
Source: Isango Star