Boston : Perezida Kagame yemeje ko “ikizaba cyose muri 2017 kizabonerwa igisobanuro”
Mu ruzinduko yagiriye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa Kabiri, Perezida Paul Kagame yavuze ko hakiri kare kuba yatangaza niba azongera akiyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu anongeraho ko “uko bizagenda bizajyana n’ibisobanuro”.
Aganira n’abanyeshuri ba Tufts University, Perezida Kagame yagize ati “Nakomeje kubazwa igihe cyangwa niba nzava ku buyobozi kuva igihe natangiriye. Bimeze nk’aho ndiho kugira ngo mveho. Ndi hano kugira ngo nkorere Abanyarwanda”.
Inkuru ya Reuters ivuga ko yasubizaga ibibazo by’abanyeshuri bamubazaga icyo azakora muri politiki ubwo manda ye izaba irangiye. […]