“Ibyaha nabikoze mu magambo si mu bikorwa” Kizito Mihigo

Writer/Source: Vital KARANGWA Jr.

kizito uyu munsi

Abunganira Kizito Mihigo mu matageko bakomeje gushimangira ko kuba umukiliya wabo yaragiranye ibiganiro n’abarwanya ubutegetsi atari icyaha gihanirwa n’amategeko. Kizito Mihigo akaba yakomeje kwemera ko yagiranye ibiganiro na Callixte Sankara uvugwa ko ari umurwanashyaka wa RNC ishyaka rirwanya ubutegetsi bwa Kigali.

 

Bitandukanye n’iburanisha rishize urukiko rwari rwashyize indangururamajwi hanze kugirango isinzi ry’abaturage bitabiriye bashobore gukurikirana ibibera imbere mu cyumba cy’urukiko.

 

Abunganira umuhanzi Kizito Mihigo babiri batangiye basaba urukiko ko iburanisha ryabera mu mu muhezo nk’ibyakozwe mu rundi rubanza rubera mu rukiko rwa gisirikari kuko bivuga ku mutekano w’igihugu.

 

Ubushinjacyaha bwabasomeye ibyaha birmo gutegura kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa perezida wa repubulika, icyaha cy’ubugambanyi bwo gutegura kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa perezida wa repubulika ,icyaha cy’ubugambanyi n’icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cy’iterabwoba. Hakiyongeraho icyaha Kizito yihariye cya gatanu kuriwe cyo gutegura umugambi wo kwica.

 

Kizito Mihigo yemeye ibi byaha ariko abwira urukiko ko rwabyandika neza ko yabikoze mu magambo atari mu bikorwa.

 

Abamwunganira bunze murye bavuga ko ibyo yakoze mu mategeko y’u Rwanda ahana atari ibyaha.

 

Umunyamtegeko John Bigarama yagize ati: “Kizito ntafungurwe by’agateganyo gusa , ahubwo ahanagurweho icyaha kuko ibyo yakoze atari ibyaha”. Yongeye agira ati: “Bibiliya niyo ihanaibitekerezo ariko amategeko y’u Rwanda siko abigenza.”

 

Abunganira Kizito bavuga ko ibiganiro yakoreye kuri telefoni no kuri internet ari ugusebanya no gutukana kandi ibi ngo ntabwo bijya biba ibyaha keretse bikorewe mu ruhame.

 

Abandi baregwa hamwe na Kizito barimo Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga, uwahoze ari umusirikare Jean Paul Dukuzumuremyi n’umugore witwa Niyibizi Agnes baje mu rukiko nta bunganizi mu by’amategeko bafite.

 

Ubushinjacyaha bwasabayiye abaregwa bose gufungwa by’abagateganyo mu gihe nabo basabye kurekurwa.

 

Urukiko ruzatanga umwanzuro ku wa mbere tariki 24 Mata 2014.

 

Source: Flash FM

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo