ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKU
Rishingiye ku mvugo za polisiy’igihugu nyuma y’ifatwa rya KIZITO
MIHIGO,NTAMUHANGA Cassier,DUKUZUMUREMYI Jean Paul na NIYIBIZI
Agnès,izo mvugo rikazihuza n’ishimutwa ry’abarwanashyaka b’ishyaka PS
Imberakuri bashimutiwe mu gihugu cya Uganda barimo IYAKAREMYE Jean
Damascene,NSABIMANA Valencs na SIBORUREMA Eugene ;
Rigarutse na none ku ishimutwa n’iterabwoba bikomeje gukorerwa
Imberakuri,ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza
ritangarije abanyarwanda,inshuti z’u Rwanda,Imberakuri by’umwihariko
ibi bikurikira :
Kuwa 16 Werurwe2014 nibwo inzego z’ubutasi za leta ya Kigali zashimuse
abarwanashyaka b’ishyaka ry’Imberakuri bari mu gihugu cya
Uganda,bakimara gushimutwa bashyizwe ku kandoyi mu kigo cy’i
Kami,ariko ishimutwa ryabo inzego z’ubutegetsi za leta ya Kigali
zabihakanye zivuye inyuma.Bidatinze nibwo inzego z’umutekano zatangiye
gushimuta ndetse zinafunga abanyarwanda batandukanye,muri uko
kubashimuta zashimuse Bazimaziki Damien umujyanama w’ishyaka ku rwego
rw’igihugu,zishimuta kandi abanyarwanda bandi barimo umuhanzi Kizito
Mihigo, Ntamuhanga Cassier,Dukuzumuremyi Jean Paul na NIYIBIZI Agnès
mu gihe gito ziraberekana bagezwa imbere y’ubutabera.N’ubwo inzego
zose za leta ya Kigali zari zatsembye ko ntaho zihuriye n’ishimutwa
ry’abarwanashyaka ba PS Imberakuri,mu ijwi ry’umuvugizi w’igipolisi
yemeye ko abafunzwe(Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassier,Dukuzumuremyi
Jean Paul na NIYIBIZI Agnes) bafite aho bahuriye n’ishyaka PS
Imberakuri kuko abafunzwe bavuganaga n’Imberakuri zafatiwe i Bugande
nk’uko byemejwe nuwo muvugizi,aha rero niho ishyaka ry’Imberakuri
ryongera gusaba ubutegetsi bwa Kigali kwerekana mu maguru mashya bwana
IYAKAREMYE Jean Damascene,Nsabimana Valencs na Siborurema Eugene
bashyimuswe n’inzego zabwo nk’uko zibyiyemerera kandi niba
batakinariho bakerekana imirambo yabo kuko ntibikiri ibanga ko ari
ubutegetsi buyobowe na FPR bubafite.
Ishyaka ry’Imberakuri kandi ritewe impungenge n’ihigwabukware ririmo
gukorerwa abarwanashyaka baryo cyane cyane abayobozi b’ishyaka mu
ntara y’uburasirazuba,akarere ka Nyagatare,NGANJI Alype ubu washyizwe
mu rubanza rwa Kizito na bagenzibe kugirango afungwe n’umuyobozi
w’ishyaka mu mugi wa Kigali bwana NDAMIRA Jean Claude ubu inzego
z’ubutekano zamubujije amahwemo kugeza n’ubwo zishyize umupolisi iwe
mu rugo kugirango amufate bamufunge.
Muri rusange ishyaka ry’Imberakuri rirasaba leta ya Kigali kumva ko
abanyarwanda barambiwe gutegekeshwa igitugu,ibinyoma byayo birimo
guhimbira abantu ibyaha,aho noneho uwo idashaka wese isigaye
imwegekaho gukorana na FDLR ndetse na RNC,aha ishyaka ry’Imberakuri
rikaba ryibutsa abanyarwanda ko umunyarwanda afite uburenganzira bwo
kujya mu ishyaka ashaka ko kandi FDLR,RNC ari amashyaka y’abanyarwanda
kandi igihe kikaba kigeze ngo abanyarwanda bose bashyire hamwe bubake
u Rwanda ruzira igitugu,irondakoko,munyangire,ruzira ndetse no
guhimbirwa ibyaha by’indengakamere.Leta ya Kigali kandi igomba
kwihutira gufungura abanyarwanda ikomeje kugerekaho gukorana
n’abatayivuga neza kuko ntizafunga abanyarwanda bose ngo nuko
bayobotse amashyaka atavuga rumwe nayo cyane ko nayo ubwayo imaze
kubona ko ntaho igihagaze ko abanyarwanda bayirambiwe,aha kandi
ishyaka ry’Imberakuri rikaba ryamagana ubutabera bukomeje kugaragaza
ko butigenga aho uyu munsi kuwa 28/04/2014 bwongeye gusubiza ibyifuzo
bya leta bukorera maze bugategeka ko Kizito Mihigo, Ntamuhanga
Cassier,Dukuzumuremyi Jean Paul na NIYIBIZI Agnes bajyanwa muri gereza
mu gihe bagitegereje kuburana mu mizi kandi buzi neza ko bazira ubusa.
Ishyaka ry’Imberakuri riboneyeho umwanya wo gusa abanyarwanda bifuza
impinduka ko bakwima amatwi abambari b’ingoma iyobowe na FPR Inkotanyi
bashyira imbere inyungu zabo aho gushyira imbere inyungu
z’abanyarwanda maze tugafatanya kwamagana ibibi byose FPR
n’abasangirangendo bayo bakorera abanyarwanda.
Kubwa PS Imberakuri
Alexis BAKUNZIBAKE
Umuyobozi wungirije.