Igihe: N’ikosa kwandika inkuru nkiyi ya Kanyana anketi itararangira cyangwa ngo mubaze urega n’uregwa!

Gatsibo : Amaze amezi ane asambanywa ku ngufu n’abagabo bane.

 

Kanyana uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko, yasobanuye birambuye uko yasambanyijwe ku ngufu n’abagabo basaga bane mu gihe cy’amezi ane yamaze akingiranwe mu rugo rw’umuryango utuye ahantu atari kubona uko atabaza.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko yafashwe ku ngufu kuva tariki ya 6 Mutarama kugeza tariki ya 9 Mata 2014 aho yari amaze aya mezi ane yose afungiranye mu nzu agafungurirwa amaze kwemera ko abaye umugore w’umwe muri aba bagabo bamusambanyaga ufite ubumuga bwo kutabona.

 

Kanyana abwira abanyamakuru uko yasambanyijwe ku ngufu amezi ane yose

 

Kanyana yavuze ko abo bane avuga ko bamufashe ku ngufu bose bavuka mu muryango umwe, bakaba baramusambanyaga bereka umwe mu bavandimwe babo ufite ubumuga bwo kutabona uko azajya arongora, kuko ngo bifuzaga ko amubera umugore.

 

Kanyana yavuze ko yahuriye n’abo bavandimwe bamusambanyije mu kagari ka Simwa, Umurenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo tariki ya 5 Mutarama 2014, ubwo yari avuye muri Uganda yerekeza mu mujyi wa Kigali.

 

Icyo gihe ngo yari kumwe n’uwitwa Grace Murekatete buza kubiriraho, ni bwo uyu bari kumwe yamucumbikishije muri uyu muryango amubwira ko ari muri bene wabo.

 

Kanyana yagize ati “Ku mugoroba nibwo batangiye kunyumvisha ko nkwiriye kuba umugore, ariko umuhungu ntaramubona. Habaye nka saa kumi n’ebyiri za nimugoroba nyina w’uwo muhungu yatumije uwitwa Manweri, ngiye kubona mbona umuhungu ni impumyi, barambaza bati “Umva muko ! Uyu muhungu ntiwamwemera ngo akubere umugabo ?’ Mbabwira ko bidashoboka.”

 

Yakomeje avuga ko uyu muryango wafashe ibye byose agasigarana akenda yari yagiye kogana. Yaje kubasaba imbabazi bamubwira ko bamubabariye ariko kuko bwari bwije bamusaba kurara akazegenda bucyeye.

 

Ati “Byageze nijoro barambwira ngo hari abashyitsi bavuye i Kigali baje, icyumba twararagamo tukivemo tujye kurara mu yindi nzu iri aho mu mbuga, tugenda nzi ko ngiye kurarana na wa mugore twazanye ngiye kubona mbona haje abasore batatu, baramfata banjyana mu nzu ku ngufu”.

 

Kanyana yakomeje asobanura ko wa musore ufite ubumuga bwo kutabona yashatse kumufata barakimbirana, ba basore batatu baraza batangira kuvuga ngo “reka bamwereke uko babigenza”.

 

Kanyana ati “Umugabo numvaga bita Ndamage, yaravuze ati reka amwereke uko babigenza. Muri iryo joro nasambanyijwe n’abagabo babiri. Bahise bamfungirana mu nzu guhera kuri iyo tariki 4 Mutarama, kugeza ku itariki ya 9 Mata 2014”.

 

Igihe cyaje kugera yemera ko abaye umugore wa wa mugabo ufite ubumuga bwo kutabona, akaba ari bwo yemeza ko baje kwemera kumufungurira, ariko bamutegeka kutarenga urwo rugo.

 

Nyuma yo kumufungurira, nyina w’abo bahungu yahamagaraga umugabo witwa Ndamage ngo aze yerekere Manweri, ufite ubumuga bwo kutabona, uko babigenza anashimangira ko bajya bakomeza kumusambanya kugira ngo nibamutera inda ntazabone uburyo aba akivuye aho.

 

Yakomeje avuga ko mbere y’uko ava muri urwo rugo nyina w’abo bahungu yahoraga abatuka ababaza impamvu batamutera inda.

 

Kanyana yakomeje abwira abanyamakuru ko uwo muryango utuye wonyine ahantu hari ishyamba ku buryo atari kubona uko atabaza cyane ko no muri ako gace atari ahazi.

 

Kanyana yakijijwe no kubeshya ko agiye gusenga

 

Kanyana avuga ko yabeshye ko ashaka kujya gusenga. Ati ”Hari kuri Pasika, umukobwa araza aho ngaho arambwira ngo mbeshye ko nshaka kujya gusenga, kugira ngo mbone uko nsohoka. Nuko mbwira uwo mubyeyi ngo ndashaka kujya gusengera ahitwa Kibondo, kuko ari ko uwo mukobwa yari yambwiye. Mbibwiye uwo mukecuru ahita abyemera”.

 

Kanyana yahise yirukira ku buyobozi bw’Akagari ka Simwa abusobanurira ikibazo afite, buhita bumufasha kubona n’umucumbikira kandi w’umuganga ukora ku kigo nderabuzima cya Kiziguro.

 

Ingaruka byamugizeho

 

Kanyana avuga ko yumva yarabaye igisenzegeri, kandi ko iyo ashatse kwihagarika, atamenya igihe byaziye.

 

Murara Kazora Fred, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore yavuze ko ikibazo cya Kanyana bakimenye, bakagishyikiriza Polisi kandi ko abo muri urwo rugo bemera ko yahabaye, akaba yari yarashakanye n’umuhungu wabo nyuma bakaza gushwana.

 

Murara yagize ati ”Icya mbere twakoze ni ukumugeza kuri polisi no kumugira inama, kandi twamufashije kwivuza”.

 

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo, Supt Pierre Tebuka, yavuze ko ikibazo cya Kanyana giteye urujijo, ariko hakiri gukorwa iperereza.

 

Yagize ati ”Kanyana yamaze iwabo w’aba bahungu amezi ane nta muntu n’umwe ubizi, nyuma biza kumenyekana avuga ko yafashwe ku ngufu n’abahungu bo muri urwo rugo.”

 

Yongeyeho ati “Ibimenyetso by’uko yafashwe ku ngufu biratugora kugira ngo duhamye icyaha kuko niba byari bisanzwe bimubaho atarakomerekejwe nyuma y’amezi ane, ntibyoroshye kubona ibimenyetso by’uko yafashwe ku ngufu”.

 

Supt Tebuka yakomeje avuga ko iby’ifatwa ku ngufu rya Kanyana biteye urujijo bihereye kuri Kanyana ubwe kuko na we hari ibyo adasobanura neza.

 

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Kanyana n’ababyeyi be bari batuye mu karere ka Kicukiro hafi ya Paruwasi Gaturika, akaba yararokokanye na Nyirakuru, bahungira mu Burundi aho bita i Buremezi. Uyu mukecuru yapfuye mu 2003 baragarutse mu Rwanda, Kanyana asigara wenyine.

 

Interagahinda ya Kanyana ni uko abo ashinja ko bamusambanyije bataragezwa mu butabera, bakaba bakidegembya.

 

emma@igihe.rw

 

Source: Igihe.rw

 

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo