U Rwanda rwikomye Umucamanza Theodor Meron ku cyemezo cyafashwe cyo kurekura Dr Ntakirutimana Gerard

CNLG yikomye Umucamanza Theodor Meron

 

Nyuma y’aho Perezida w’Urwego rw’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(MTPI), Theodore Meron, ahaye uburenganzira bwo gufungurwa by’agateganyo Dr Gérard Ntakirutimana, wari warakatiwe n’Urukiko rwa Arusha gufungwa imyaka 25 ahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside yamaganye icyo cyemezo.

 

Kuwa 29 Mata 2014 nibwo Umucamanza Meron yatangaje ko Dr Ntakirutimana, wari ufungiye muri Benin, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakoreye Abatutsi aho yakoraga mu bitaro bya Mugonero, mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, akagira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi i Mugonero, arekurwa.

 

Mu itangazo CNLG yageneye abanyamakuru, yamaganye iki cyemezo cyo kurekura Dr Ntakirutimana cyafashwe mu gihe Abanyarwanda n’inshuti zabo bari mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

CNLG kandi yavuze ko icyemezo nk’icyo inenga atari ubwa mbere gifashwe, kuko ngo kuva aho umucamanza Meron ayoboreye Urugereko rw’Ubujurire rw’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda , yakunze kurangwa no kurekura ba ruharwa cyangwa se akabagabanyiriza ibihano, barimo Col Theoneste Bagosora, Col Anatole Nsengimana ; yanarekuye abitwa ba Zigiranyirazo, Mugenzi, Gen Ndidiriyimana na Maj Nzuwonemeye.

 

CNLG itangaza ko ihangayikishijwe n’ibi byemezo by’Umucamanza Meron, CNLG ivuga ko abifata ku giti cye yirengagije uburemere bw’icyaha cya Jenoside.

 

Umucamanza Meron ariko ubwo yarekuraga Dr Ntakirutimana, yatangaje ko yagendeye ku bindi byemezo byagiye bifatwa n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho icyitwaga Yougoslavie(TPIY), urukiko rufatwa kimwe n’urwa ICTR.

 

Meron yavuze ko yasanze Dr Ntakirutimana akwiye gufungurwa kuko yari amaze kurangiza bibiri bya gatatu ku gifungo yakatiwe.Ibyo bikamuhesha kurekurwa. Byongeye kandi raporo ya gereza yari afungiyemo, igaragaza ko yitwaye neza.

 

Dr Ntakirutimana yaciriwe urubanza ari kumwe na se Pasiteri Elizaphan Ntakirutimana, ariko we yapfuye mu 2007, amaze imyaka 10 mjuri gereza.

 

Dr Ntakirutimana yafatiwe muri Côte d’Ivoire mu Kwakira 1996, ahita yoherezwa i Arusha. Yahamwe n’ibyaha bya Jenoside, akatirwa gufungwa imyaka 25. Yoherejwe gufungirwa muri Benin mu mwaka wa 2009. Yagombaga gusoza igifungo cye mu mwaka wa 2021. Yararekuye ariko azaguma ku butaka bwa Benin.

 

Source: Igihe.com

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo