Muhima: Umukecuru yashidutse imashini isiza ikibanza cye aratabaza biba iby’ubusa

Umukecuru witwa Nirere Bertilde n’umuvandimwe we Uwamahoro Bertilde batabajwe n’abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 2 Gicurasi 2014, ko hari imashini iri gusiza ikibanza cyabo mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, bihutira kumenyesha ubuyobozi ariko bugenda nta gisubizo kibonetse, imashini yakomeje akazi.

 

Nirere na Uwamahoro batuye mu karere ka Rulindo ariko bavukiye mu mudugudu w’Ubumanzi, Akagari ka Rugenge, Umurenge wa Muhima, ari naho ikibanza cyabo cyasijwe giherereye.

 

 

 

Mu 1994 Nirere avuga ko yahunze nyuma atahutse asanga ikibanza bakizitije amabati, abaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo bwamusabye gihamya ko ubutaka ari ubw’iwabo baragishaka baracyerekana.

 

Aganira na IGIHE, Nirere yagize ati “Ubutaka twabuvukiyeho tuburererwaho. Ababyeyi bamaze kwitaba Imana twabugumyeho nk’abana ariko aho Jenoside ibereye narahunze ngarutse nsanga ikibanza kizitiwe n’amabati. Nabajije ku Kagari bansaba icyemezo cy’uko ari mu kw’iwacu ndakibaha kuko umuyobozi yambwiye ko hari undi wahabaruje.”

 

Uyu mukecuru avuga ko Umuyobozi w’Akagari yamwemereye Umwunganizi mu by’amategeko, bagacoca iki kibazo ariko byaje kudombywa n’uko umwirondoro w’uwigaruriye ikibanza wabuze, bityo ikibazo nticyagezwa mu nkiko.

 

Ubwo basangaga ikibanza gisizwa bahamagaye uwo mwunganizi bemerewe bamumenyesha ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugenge atabonye umwirondoro w’uyu wigaruriye ikibanza.

 

Nirere avuga ko avoka we atabyumva kuko ngo ntibishoboka ko batangira gusiza batahawe uburenganzira n’ubuyobozi bw’Akagari kandi Gitifu azi neza ko iki kibanza kiri mu bibazo.

 

Nirere yabwiye IGIHE ko Gitifu yabahuje n’uwasizaga witwa Abia Seneza ufite sitasiyo ya lisansi, Aziz Energy, maze abasaba ko bumvikana bitanyuze mu manza ari bwo Aziz yababwiraga ko agiye gushaka uwo bahaguze.

 

Yagize ati “Ngo agiye gushaka uwo bahaguze, ariko ngo ntaba ari ino aha cyane bityo nyuma y’icyumweru ngo azadutumaho Gitifu aduhuze. Sinzi rero icyo twumvikana nawe kandi turimo kurengana. Twe twasabaga ko baba bahagaritse iyi mashini ngo ikibazo kibanze gikemurwe maze imirimo izakomeze kimaze gukemuka.”

 

Iki kibanza cyagurishijwe inshuro ebyiri n’abatari ba nyira cyo

 

Nirere avuga ko ikibanza cyafashwe bwa mbere n’uwitwa Gisagara wavugaga ko iki kibanza ari igisigara (hahoze ari aha leta) nyuma akaza kukigurisha n’uwitwa Kalisa ufite uruganda rwa Afrifoam nawe waje kukigurisha n’uwitwa Abia Seneza kuri miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, ari we uri gusiza iki kibanza.

 

Ubwo Abia yabonaga abanyamakuru aho imashini yari iri gusiza ikibanza, yahise ahunga ntiyashaka kugira icyo avuga kuri iki kibazo.

 

Ubwo kandi IGIHE yageraga ahabereye ibi ahagana saa munani z’amanywa, tinga-tinga yari ikirimo gusiza nyamara hari abayobozi bavuye kureba uko ikibazo kifashe.

 

Tinga-tinga yishe inzira y’abaturage

 

Umwe mu batuye hafi y’ahari gusizwa iki kibanza witwa Raymond, yabwiye IGIHE ko aba bavuga ko bambuwe ubutaka ko bafite ukuri kuko ngo ikibazo akizi ati “umuntu yaraje ahita igisigara arahaka ariko nyuma yumvise ko byasakuje arahagurisha. (…) Hano hari inzira ya metero eshatu twari twarahawe n’uwubatse sitasiyo ya lisansi Source Oil none yayishe turibaza aho tuzajya duca tujya gutega imodoka.”

 

IGIHE yageregeje kuvunana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima ariko telefone ye ntiyabonekaga kandi n’uw’Akagari yari yatanze umwanzuro w’uko abarega bagomba kuganira n’uregwa.

 

 

Imashini irasiza ikibanza umukecuru ataka ko ari cye

Tinga-tinga yangije ibiti, uwasizaga acibwa Frw1,100,000

 

Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibidukikije, Kyatuka Geofrey, yabwiye IGIHE ko batabajwe n’abaturage ko hari umuntu uri gutema ibiti mu buryo butemewe n’amategeko, bityo bahageze baramuhagarika ahabwa n’ibihano.

 

Kyatuka ati “Twamuhagaritse ngo abanze atange ibyangombwa bimwemerera gutema ibiti. Hakurikijwe amategeko maze acibwa amande bityo kuko yari yatemye ibiti 11, acibwa Frw1,100,000 kandi ategekwa gutera ibindi biti bikuze nibura bifite metero imwe z’uburebure.”

 

Nirere na Uwamahoro bari bahagarariye abavandimwe babo batashye bumiwe bahawe icyizere ko bazahabwa igisubizo mu cyumweru kimwe.

 

JPEG - 124.5 ko
                                                                                                                                                     Ibyemezo by’ikibaza umukecuru afite ariko ikibanza cye cyaragurishijwe

 

 

Turacyakurikirana iby’iyi nkuru cyane ku ruhande rw’abayobozi

 

mpirwaelisee@igihe.rw

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo