Bahanganye na nyina wabo bari barihakanye mu rukiko kubera imitungo

Abavandimwe batatu, bihakanye nyina wabo bakabyemezwa n’urukiko, ubu bahanganye na we bapfa imitungo yo kwa sekuru. Urubanza rumaze hafi imyaka ibiri, ubu ruri mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana, mu karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo.

 

Aba bavandimwe batatu ni bene Kayitare Narcisse umukwe wa Badege, baburana na Gahongayire Agnes mwene Badege Petero, bari batuye i Kigoma mu Karere ka Nyanza, bakaba bapfa umutungo wa Badege.

 

Abuzukuru be bavuga ko uyu mutungo wari waraguzwe mu cyamunara, ukagurwa na se Kayitare Narcisse, bityo Gahongayire nta burenganzira awifiteho, kuko wari waraguzwe kandi hari ubuyobozi n’abaturage.

 

Mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana, aho urubanza rwabereye ku wa 15 Mata 2014, abavandimwe batatu (Kayitare Serge, Kayitare Richard na Kayitare Jean Pierre uyu akaba yaragobokeshejwe mu rubanza) bahagarariwe mu rubanza na Me Me Rumanzi Jean, baburana na Gahongayire Agnes wunganirwa na Me Mbera Ferdinand, bavuga ko umutungo wa Badege Petero, waguzwe mu cyamunara na Kayitare Narcisse. Buri ruhande rwari rufite abagabo habazwa babiri babiri.

 

Ku ruhande rw’abavandimwe batatu, habajijwe babiri, umwe avuga ko atazi Gahongayire nk’umwana wa Badege Petero kandi umutungo wagurishijwe muri cyamunara, undi avuga ko umutungo watejwe cyamunara hagurishijwe inka gusa.

 

 

Ishyamba rya Badege, umwe mu mitungo ishyize abavandimwe mu nkiko

 

Ku ruhande rwa Gahongayire, abatangabuhamya yatanze bose bemeza ko bazi neza ko Gahongayire ari mwene Badege, kandi ko nta cyamunara yabaye hagurishijwe inka gusa, hanyuma ishyamba n’isambu bigafatirwa na Komine. Bemeza kandi ko mu 1985 imitungo ya Badege yasubijwe na Burugumesitiri Ugirashebuja Celestin, ikajya mu maboko y’abana ba Badege.

 

Nubwo ikibazo cy’uko Gahongayire Agnes akomoka kuri Badege Petero cyakemuwe n’inkiko zabanje, cyongeye kugarukwaho muri urwo rubanza.

 

Umuzi w’ikibazo

 

Mu kumenya ukuri kuri iki kibazo, IGIHE yageze aho umutungo uburanwa uherereye bamwe mu bahatuye batanga ubuhamya, bemeza ko bazi neza ko Gahongayire ari mwene Badege.

 

Ku bijyanye n’umutungo wabo, bemeje ko inka za Badege zagurishijwe, ishyamba rye rishyirwa mu maboko ya Komini kuko ariyo yaritemeshaga. Ibyo byageze mu 1985, ubwo umutungo wa Badege wahabwaga umukobwa we mukuru ubyara abo bavandimwe baburana na nyina wabo.

 

Nyuma yo gucukumbura ibijyanye n’aya makuru, IGIHE yamenye ko hari amakuru ahishe ndetse byagarutsweho mu rukiko, ko Gahongayire Agnes ahuje se na Donatilla ariko badahuje nyina. Ibi bivugwa byaba ari intandaro yo gushaka kumwambura uburenganzira ku mitungo ya se, abwambuwe n’abo abereye nyina wabo.

 

Abaturage bazi neza Badege babivugaho iki ?

 

Bizimana Yohani yavutse mu 1962 utuye mu mudugudu wa Shusho, akagari ka Butasinda, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza. Mu kiganiro twagiranye, yadutangarije ko umubyeyi we yahawe aho atura, agabiwe na Badege wari umutware muri ako gace, ariko yamukebeye ku isambu ye.

 

 

Bizimana Yohani wagabiwe na Badege Petero

 

Yavuze ko Gahongayire Agnes yamumenye, nyuma y’uko Parike yasubizaga isambu bene Badege, kuko yabaga ari kumwe na mukuru we baje kuhareba. Yagize ati “Ubwo Parike yazaga gusubiza bene Badege imitungo y’umubyeyi wabo, nari mpari. Ni nanjye wabatambagije isambu mbereka imbibe zayo. Ubwo natwe bahise baduterera imbago, kuko twari twarahawe na Badege, abakobwa be bavuga ko batatunyaga. Harimo Ugirashebuja Selesitini wari Burugumesitiri wa Kigoma n’abandi bayobozi.”

 

Bizimana ahakana ko iyo mitungo itigeze igurishwa, kuko atavuye mu rugo ngo ajye kure, ku buryo hari icyari kuyikorwaho ntakimenye. Anavuga abandi baturanye aho hafi bafite amakuru yose, barimo Kagaba, Mageza na Nkurikiyinka Yanwari. Yongeraho kandi ko hari isambu ya Medaridi wazize Jenoside, wari mubyara wa Badege utari ufite umwana, yometswe ku ya Badege kuko nta muzungura wundi yari afite.

 

Uwimbabazi Daniel utuye akaba yaranavukiye mu Mudugudu wa Nyesonga, Akagari ka Butasinda, Umurenge wa Kigoma, muri aka karere , yavutse mu 1948, ni umukozi ku biro by’umurenge wa Kigoma. Avuga ko Badege Petero ari we watwaraga Kigoma kandi yateje ishyamba rya Nyesonga ndetse mu gihe yaritezaga ari na bwo yateye irye, icyi gihe hari ku ngoma y’Umwami Rudahigwa.

 

Uwimbabazi Daniel

 

Yakomeje avuga ko Badege Petero yabyaye abana batatu, barimo Gahongayire Agnes, Mukaburezi Donatilla ari we mukuru we n’undi atibuka izina ariko wari mukuru mu rugo. Uwimbabazi yahakanye ibijyanye n’igurishwa ry’imitungo ya Badege agira ati “Oya ntabwo iyi sambu yigeze igurishwa. Badege ahunga Leta yafashe inka ze zirimo Ikizima, Ineza n’Abashimankuyo. Zaragurishijwe. Isambu yo yafashwe bugwate na Leta, ishyamba rikajya ritemwa na Komine uwitwa Musugire ni we waritemeshaga agatwara amafaranga.”

 

Akomeza agira ati “Nyuma rero umutungo waje gusubizwa bene wo. Ibintu byahawe Donatilla azanye na Ugirashebuja. Batambagiye isambu, aravuga ati ‘aba baturage barimo ?’ Donatilla ati ‘Sinanyaga abo Data yahaye ahubwo tubaterere imbago”. Anavuga ko icyo azi cyagurishijwe kuri iyo sambu ari ahubatse Umurenge wa Kigoma, hagurishijwe na Kayitare.

 

Nabakuze Elifazi yavutse mu 1930, ubu utuye ku rutare rwa Kamegeri, Umudugu wa Butare ya Kabiri, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango. Yabaye umurwanashyaka mu 1959, nyuma muri Repubulika ya mbere aba umujyanama. Muri Repubulika ya kabiri yabaye Konseye, nyuma aza kuba Kanyamigezi mu 2001.

 

 

Yemeje ko ibyo kwa Badege Petero abizi neza, ati “Badege yari Shushefu. Yayoboraga Kigoma yagabanaga n’uyu mujyi ndetse na Ntongwe. Umukobwa we witwa Gahongayire ndamuzi neza kuko asa na se. Hari undi mukuru we na we usa na nyina. Badege yarafunzwe i Nyanza, nyuma aza guhunga. Imodoka ye yatwawe na Shurushefu Nkuranga wayoboraga Gasoro. Inka ze zatwaye na Leta baziteza cyamunara.”

 

Akomeza avuga ko indi mitungo yagiye mu maboko ya Komini, ari na yo yaritemeshaga, ati “Hari amafaranga Komini yashakaga. Babonye ko mu nka atavuyemo, bafatira ishyamba. Komini yarimaranye imyaka 25, amashyamba agatemeshwa n’umukozi wa Komini. Ugirashebuja wari Burugumesitiri yatumiye Parike avuga ko umwenda urangiye, basubiza bene Badege imitungo yabo. Abantu bari baragabiye babarekeyemo. Umwe w’incike utari ufite umwana bavuze ko napfa bazasubirana ibyabo. Byose byarandikwaga. Nta sambu ya Badege cyangwa se ishyamba byigeze bigurishwa.”

 

Musigire Yasoni w’imyaka 104 y’amavuko utuye kuri Mukingo y’Agasoro, yabaye umukozi wa Kominiyavuze ko ikibazo cyo kwa Badege Petero yumvise ko cyageze mu manza bikamubabaza cyane.

 

Musigire Yosoni ufite imyaka 100, avuga ko tibuka byinshi

 

Yagize ati “Nabaye umwarimu imyaka 20, mvuyemo njya gukora mu by’amashyamba. Nakoranye na Munyandamutsa, Sekabwana na Ugirashebuja. Ni njye watemeshaga ibiti byajyaga mu bigo bya Gisirikare, mu magereza no mu mashuri byo muri Nyanza yose.”

 

Yakomeje agira ati “Nkubwije ukuri hagurishijwe inka ze gusa. Dore ko zari nziza pe ! Umutungo usigaye wagiye mu maboko ya Komini. Ishyamba rye naritemesheje ryitwa irya Badege kandi naritemye igihe kirekire. Ako kazi nakamazeho imyaka 23 kuko nahereye mu 1960. Nta gurishwa ryaro nzi. Mvuze ko ryaguzwe naba nkubeshye. Ko ntabyumva ra ! Igurishwa ryaryo sindizi pe !”

 

Abaturage batanze ubuhamya bemeje ko ntawe ukwiye kwima abandi, kuko umutungo bawufiteho uburenganzira bwose. Banavuga kandi abashatse kureba iby’umutungo wa Badege babisanga mu nyandiko ziri mu karere ndetse no muri Parike.

 

anthere@igihe.rw

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo