Kagame akimara gufunga Kizito Mihigo, hari abamubwiye ngo nashake yagure gereza zose cyangwa yubake izindi nini kuko abanyarwanda batabona kimwe nawe amahano yabaye mu Rwanda muri 1994 ari benshi ko atazabona aho abafungira bose. Njye maze kubona iyi video aho Mukamunyana Esperance asa nkuwikirije intero ya Kizito Mihigo yaririmbye mu ndirimbo ye “Igisubizo cy’ urupfu” aho yagarutse no kub’ abahutu nabo batakaje ababo mu Rwanda ndetse no muri Congo ariko badashobora kubibuka, byanyeretse ko abaturage bo hasi benshi cyane cyane abacikacumu bamaze kumva aho ikibazo kiri nuko giteye.
Nkaba nagiraga ngo nshimire uyu mucikacumu Mukamunyana ubutwari yagize bwo kubabarira abamwiciye ndetse akaba nta nzika asigaranye k’umutima we. Biragaragara ko Kagame n’agatsiko aribo bashaka guhembera urwango mu baturage kuko badashaka ko ubumwe n’ubwumvikane nyabwo mub’ abanyarwanda. Ntabwo tuzi igihe uyu Mukamunyana yaba yaravuze aya magambo niba ari mbere yuko bafunga Kizito Mihigo, ariko ntibyadutangaza twumvise ko DMI ya Kagame yaba yarantangiye kumwoza ubwonko nawe kugirango ahindure imyumvire ye yo kumva ko Jenoside yabaye ariy’abanyarwanda bose muri rusange harimo abahutu n’abatwa. Kagame na FPR nibatere intambwe nka Mukamunyana nabo bareke abahutu bibuke ababo bishwe na FPR mu Rwanda no muri Congo.
Eugene Mutarambirwa
Toronto, Canada