Ese APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona igikwiye?

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 14 n’amanota 64 nyuma gutera mpaga AS Muhanga ku mukino wa nyuma wa shampiyona 2013-2014, ni igikombe cya mbere iyi kipe itwaye nyuma y’umwaka wa kabiri itangije politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa.

 

AS Muhanga ntiyagaragaye ku kibuga kuko abakinnyi bayo banze gukina mu gihe batishyuwe ibirarane by’amezi atatu y’umushahara bari bafitiwe.

 

APR FC itwaye igikombe cya shampiyona ikinnye imikino 26 itsinda 20 inganya ine, niyo kipe yatsinzwe imikino mike muri shampiyona, ibiri, na AS Kigali igitego 1-0 (igice kibanza) na Rayon Sports ibitego 2-1 (imikino yo kwishyura).

Shampiyona yatangiye APR FC iyobowe na Maj. Gen. Jacques Musemakweliasimbuye Maj. Gen. Kagame Alex wari ugiye kwiga mu Bushinwa.

 

Andreas Spier wari umutoza mukuru, yaje kwegura ku mirimo ye tariki ya 12 Gashyantare 2013 nyuma yo guhagarikwa imikino 5 n’ikipe ye bikurikiye kutumvikana n’umusifuzi ubwo banganyaga na AS Kigali.

 

Andreas yayitoje imikino 16 atsindamo 11 anganya ine, atsindwa umwe wa AS Kigali.

 

Mashami Vincent wari wagizwe umutoza wungirije tariki ya 30 Nzeli 2013, yahawe gusoza shampiyona kuri iyi kipe yari isigaje imikino 10 ya shampiyona, atsindwa umukino umwe na Rayon Sports ibitego 2-1.

 

Mu gihe Rayon Sports na APR FC banganyaga amanota, Rayon Sports iyirusha ibitego izigamye, yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 ku munsi wa 24, APR FC itsinda Amagaju ibitego 3-0 ifata umwanya wa mbere.

 

APR FC yahawe igikombe n’igihembo cya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda naho Rayon Sports ya kabiri ihabwa miliyoni eshanu.

 

Shampiyona ya 14, umusaruro wa politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa

 

Kimwe nk’umutoza Mashami Vincent utwaye igikombe cya mbere cya shampiyona mu buzima bwe bwo gutoza, benshi mu bakinnyi n’abahoze mu ishuri ry’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’ishuri rya APR FC.

 

Iki gikombe cya shampiyona ni musaruro wa politiki yo gukinisha Abanyarwanda, APR FC yatangiye mu 2012-2013. Mu mwaka wa mbere batwaye umwanya wa gatatu nyuma ya Rayon Sports na Police FC, ifite amanota 46 yatsinzwe imikino ine irushwa na Rayon Sports ya mbere amanota 11.

 

Ubwo abakinnyi, abatoza n’abafana bakirwaga n’ubuyobozi bwa APR FC ku Kimihurura, Gen. James Kabarebe, umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC yabasabye gukora cyane kuko bagifite igikombe cy’Amahoro ndetse bazahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika.

 

Kabarebe yabwiye abakinnyi be ko nta munyamahanga uzaza ngo kuko bagiye guhagararira igihugu cyane ko intego bari bihaye bayigezeho nyuma yo gutangira gahunda yo gukinisha Abanyarwanda gusa.

 

APR FC yashinzwe mu 1993, yatwaye igikombe cya mbere cya shampiyona mu 1995.Yatwaye ku nshuro ya mbere iki gikombe inshuro eshatu zikurikirana hagati ya 1999-2001.

 

Mu 2011, APR FC yageze ikirenge mu muhigo wari ufitwe na Panthères Noires (1984-1987) gusa wo gutwara shampiyona inshuro enye zikurikirana mu 2009-2012.

 

APR FC yabonye itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwabo (CAF champions league) no muri CECAFA Kagane cup mu 2015.

 

AS Muhanga na Esperance zamanutse mu cyiciro cya kabiri

 

Nyuma yo guterwa mpaga na APR FC, Esperance ikagwamiswi na Gicumbi aya makipe yombi yamanutse mu cyiciro cya kabiri. AS Muhanga yari ifite amanota 18 nago Esperance ifite 21.

 

Wari umwaka wa mbere kuri Esperance nyuma yo kuzamuka umwaka ushize na Gicumbi FC.

 

Amagaju yatsinze Etincelles 2-1 naho Police FC inyagira Marines 6-0.

 

Kuri uyu wa Gatandatu, AS Kigali yanganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1 mu gihe i Muhanga Mukura VS inganya na Espoir ibitego 2-2.

 

Rayon Sports yatwaye umwanya wa kabiri n’amanota 62, ku mukino wa nyuma wa shampiyona yatsinze Musanze ibitego 2-1 ku Mumena nta mufana uri ku kibuga, igihano yahawe nyuma y’imvururu zakurikiye umukino wa AS Kigali.

 

Amafoto : Masengesho Shaban

titythierry@igihe.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo