Kuri iki gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2104, mu ishyamba rya Polisi riri hafi y’umudugudu w’Amahoro, Akagari ka Kibaza mu murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, umukecuru washakaga inkwi zo gucana, yabonye umurambo w’umugabo mu gihuru yihutira gutabaza.
Mukamana Anathalia utuye mu mudugudu w’Amahoro agira ati “Natashyaga inkwi, mbona isazi zitumuka, nkeka ko ari imbwa bahataye. Narebye mu mukingo mbona ni umuntu uryamyemo yubitse inda. Nahise mbibwira umukuru w’umudugudu ahamagara Polisi. Yari aziritse ibitambaro mu ijosi no mu nda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru, Nsabimana Vedaste, atangaza ko ayo makuru yamenyekanye ku gicamunsi, atanzwe n’umugore watashyaga inkwi. Agira ati “Twahise dutabaza Polisi, umurambo bajya kuwukorera isuzuma. Ntitwashoboye kumenya uwo ari we, kuko yari yambaye ubusa.”
Supt. Modeste Mbabazi, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, atangaza ko uwo murambo koko wabonetse mu ishyamba rya Polisi riri ku Kacyiru. Atangaza ko ibyo ari ibintu bitari bisanzwe ariko umutekano waho ugiye gukazwa. Agira ati “Turizeza abaturage baho ko umutekano muri kariya gace tugiye kuwongeramo imbaraga, tugafatanya nabo. Ntibagire impungenge, turakomeza gushakisha abihishe inyuma y kiriya gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.”
Abaturage bavuga ko muri iryo shyamba hakunda kwihishamo abasore akenshi bakina urusimbi, ndetse hazamo n’abajura.
Akagari ka Kibaza kabonetsemo uyu murambo, karavugwamo umusore ndetse n’umukobwa baherutse kuburirwa irengero.
Source: Igihe.com