Bamwe mu bayobozi ba Musanze kurekura inkoni y’ubuyobozi nk’abatumanyeho
Mu Karere ka Musanze, nyuma yaho hakomeje kuvugwa abakorana n’umutwe w’intagondwa za FDLR, ndetse hakagaragara n’ibimenyetso birimo gutera ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade, hakagenda hanatahurwa n’imbunda ziri muri bamwe mu baturage b’aka karere, ngo zari gukoreshwa FDLR itanze amabwiriza, n’ubwo Leta y’u Rwanda basanze iryamiye amajanja ikarogoye imigambi yabo, ariko abaketsweho kuba inyuma y’ibi bikorwa bose, mu gihe gishize bashyikirijwe ubutabera.
Visi Meya ushinzwe ubukungu imari n’iterambere Mugenzi Jerome muri Musanze
Nyuma y’iyegura ry’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze Rutaremara Emmanuel, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu nawe yeguye ku mirimo ye. Njyanama y’ Akarere ka Musanze, yatangaje ko iri gusuzuma ubwegure bwe uyu munsi tariki ya 13 Gicurasi 2014.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu, Imari n’Iterambere, Mugenzi Jerome, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye, kubera mpamvu zo gukomeza amashuri, kugira ngo yongere ubumenyi.
Twibutse ko iri yegura rya Mugenzi Jerome, rije nyuma y’iry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere ka Musanze Rutaremara Emmanuel, nawe weguye ku mirimo ye hashize ukwezi n’igice, avuga ko nawe agiye kongera ubumenyi mu gihugu cya Uganda.
Eliphase Gahigiro
Rushyashya.net