Dusubize Paul Kagame: “Utazi ikimuhatse areba igikoresho cya se igitsure”!

Kagame amaze kurengwa no kwibagirwa abamuteretse ku ntebe yicayeho none asigaye yirirwa abatuka cyangwa yibwira ko ntacyo bakivuze. Ku ruhande rumwe amadorori cyangwa amayero bamuha nta narimwe ajya yanga ariko yarangiza ntashirwe akumva yabirengaho akabatuka.

 

Reka duhanure Kagame tumubwira ibi bikurikira. Umunsi azaba yashoboye guha abanyarwanda umuriro uhagije, amazi ahagije amavuriro ahagije, imihanda ihagije ndetse no guca inzara aribwo azatangira kwikorera abo banyamahanga bamuteretse ku ntebe. Naho ubu haracyari kare kandi uko baguteretse kuriyo ntebe ni nako ejo bazayigukuraho. Amagorofa meza ndetse n’isuku muri Kigali ntibihagije. Kandi kuba amazi n’umuriro bidahagije muri ayo magorofa byagobye gutuma wibaza mbere yo kwikoma abo banyaburayi! Akaburiwe n’impongo! Soma nawe iyi nkuru ikurikira yasohotse mu kinyamakuru cya Kagame “Umuseke”:

Kuki ibibazo byacu byakemurirwa i burayi? – Paul Kagame

 

Perezida Kagame mu kiganiro aherutse gutanga i Geneve

Muri iki kiganiro aba batumirwa bagarutse ku mbogamizi ku mahoro arambye muri Africa ku mitwe yigomeka kuri za Leta ndetse n’imbaraga nke z’ubuyobozi muri Africa bushobora guteza amakimbirane n’intambara.

 

Aba bayobozi bagarutse cyane ku kibazo cy’ubuyobozi muri Africa, bavuga ubuyobozi bubishatse bwakemura ibibazo bihari n’amakimbirane ari muri Africa.

Abahoze ari ba Perezida Thabo Mbeki na Olusegun Obasanjo bagiye bagaragaza ubunararibonye bwabo mu gukemura amakimbirane n’uko babona Africa ikwiye kubaka amahoro arambye.

Atanga urugero Olusegun Obasanjo yavuze ko mu myaka ya 1999 yakemuye ikibazo cy’imyigaragambyo n’umutekano mucye mu gace ka Leta ya Delta muri Nigeria yari ashingiye ku bikomoka kuri petrol, akemuza ikibazo kwicarana n’abari bamwigometseho hakiri kare ikibazo kigitutumba, baricara barakirangiza.

 

Obasanjo nyuma yo gusobanura ku bibazo by’umutekano mucye muri Africa biterwa n’ubuyobozi bujenjeka, yavuze ko ashimira cyane u Rwanda kuba kimwe mu bihugu byagize ubushake bwo gutabara aho rukomeye rukohereza ingabo muri Sudan.

 

Kuri we iki ngo ni ikimenyetso ko Afica ishobora kwihatira gukemura ibibazo byayo bitandukanye no kuba ingabo zo mu burayi, Amerika cyangwa Aziya zaza guhosha amakimbirane no kurengera abaturage muri Africa.

Obasanjo yagize ati “ Turetse ibyo gushimira Perezida Kagame, u Rwanda ni igihugu aho ubuyobozi buhamye bugaragaza umusaruro.”

 

Thabo Mbeki wahoze ayobora Africa y’Epfo, asa n’uganisha ku ntambara iri muri Sudani y’Epfo yavuze ko atumva uburyo guverinoma yose iseswa mu gitondo, akavuga ko imigirire nk’iyi byanze bikunze ikurikirwa n’umutekano mucye cyangwa imvururu.

 

Mbeki, wasimbuye Nelson Mandela ku butegetsi, avuga ko mu bihugu byinshi bya Africa nta murongo wa politiki uhari ukomeye kuko abayobozi bashingira ku gutandukana kwabo, usimbuye undi akaza ahindura ibintu, bikaba intandaro y’amakimbirane.

 

Thabo Mvuyelwa Mbeki wayoboye Afrika y’Epfo imyaka icyenda (1999 – 2008)yagaragaje ko Africa ariyo ikwiye gufata iya mbere mu kwikemurira ibibazo, yatangaje ko bibabaje kuba nta biganiro byaguye ku buyobozi muri Africa bikozwe n’abanyafrika ubwabo birabaho na rimwe.

 

Ati “Umunsi byabayeho nifuza ko Perezida Kagame yazabiyobora.”

Dr Kaberuka, Thabo Mbeki, Olusegun Obasanjo na Louise Mushikiwabo

Perezida Kagame asobanura ku kubaka amahoro arambye muri Africa yavuze ko bitazashoboka ko ibibazo bya Africa bikemuka burundu mu gihe hari abacyumva ko bigomba gukemurwa n’ibihugu by’amahanga.

 

Yagize ati “ Kuki abayobozi bacu bategereza ko batumirwa i Burayi ngo baganire ku bibazo byacu, ibibazo bibugarije?”

Perezida Kagame avuga ko mu ntege zose Africa yaba ifite abayobozi bayo bagomba kwicarana bakikemurira ibibazo.

 

Ati “Dukwiye kujya dutumirana, tukabwizanya ukuri bityo tukabonera hamwe umuti ibibazo tuba dufite.”

Iki kiganiro nta myanzuro cyari kigamije gufata, ahubwo kungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugirango Africa irusheho kugira amahoro.

Abayobozi bose bafashe umwanya muri iki kiganiro bakaba batangaje ko Africa ifite byose ikeneye kugirango ibe umugabane wigenga kandi wikemurira ibibazo.

 

UMUSEKE.RW

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo