Gen Paul Rwarakabije arabeshyuza amakuru yavugaga ko afunze kubera gufatanya na FDLR
Nyuma y’ inkuru yanditswe mu binyamakuru bikorera mu mahanga kuri uyu wa gatatu taliliki ya 21 Gicurasi 2014, yavugaga ko Gen. Rwarakabije yatawe muri yombi biturutse kuri dosiye ya gacaca, we yavuze ko ibyo ari ibyifuzo by’ abantu batazi aho ibintu bigeze.
Iyo nkuru yemezaga ko Gen. Maj. Paul RWARAKABIJE afungiye i Kigali azizwa gukorana n’umutwe wa F.D.L.R yahoze abereye umuyobozi mukuru, icyo gihe witwa FDLR – FOCA Abacunguzi.
Ayo makuru yavugaga kandi arindiwe bikomeye ahantu hizewe cyane mu mujyi wa Kigali nyuma y’ uko aketsweho gushaka gufatanya na FDLR mu mugambi wo gushoza intambara ku Rwanda.
Mu kiganiro kigufi kuri telefoni, Rwarakabije yadutangarije ko iyo ari intambara y’ ibihuha ijyanye n’ aho ibihe bigeze kuko abo babivuga bananiwe urugamba rw’ amasasu bahitamo gusebanya. Komiseri Mukuru uyoboye urwego rw’ imfungwa n’ amagereza, Gen. Paul Rwarakabije yakomeje atangariza Imirasire.com ko kenshi iyo umuntu ananiwe intambara y’ amasasu adashobora n’ iya politiki.
Yagize ati” Njye nta kibazo mfite (ndi comfortable) ndi mu biro byanjye akazi karakomeje nk’ uko bisanzwe kandi nta n’ impungenge mfite ko nshobora gufungwa”.
Itabwa muri yombi rya Gen, PAUL Rwarakabije ryakomeje gushyirwa mu majwi na benshi nyuma y’ aho inkiko Gacaca zimugize umwere ku byaha yashinjwaga byo kugira uruhare mu jenoside yakorewe Abatutsi ku Kacyiru.
Gen, P.Rwarakabije
Gen. Rwarakabije yarwanyije FDLR mu butabera
Ibyo byagaragaye ubwo Gen. Rwarakabije yemeraga kujya gutanga ubuhamya mu rubanza rw’ abayobozi ba FDLR ari bo Murwanashyaka na Straton Musoni rwabereye mu gihugu cy’ Ubudage.
Ubwo byamaraga gutangazwa ko Rwarakabije ari mu batangabuhamya, byateye ubwoba uruhande rwa Murwanashyaka na Musoni n’ abashinzwe kubaburanira nk’ umuntu wari warabanye na bo igihe kirekire kandi abazi.
Bimaze kugaragara ko abahoze bakorana na Rwarakabije muri FDLR bamufata nk’ umugambanyi atangiye kugenda arwanya ibitero byashakaga gutera igihugu, yaje kugirana amasezerano n’ u Rwanda ahita afata umwanzuro wo gutaha mu gihugu cye ava mu buhungiro atahana n’ abandi basirikare bagera ku 100.
Gaston Rwaka – imirasire.com