Kagame aritiranya igitugu n’ubukoloni kandi njye uwampitishamo nahitamo ubukoloni!

Kagame yongeye kwitiranya ibintu nkuko asanzwe abikora buri gihe.  Nkuko Umuseke wabyanditse Kagame yatangaje ko ubukoloni kuri Afurika ntaho bwagiye ariko njye ntabwo nemeranya nawe kuko ahubwo ikibazo dufite muri Afurika ari IGITUGU bamwe mu bayobozi nka Kagame bakomeje gushyira ku baturage. Niba Kagame avuga ko ubukoloni ntaho bwagiye, umuntu atarebye kure niwe bwasigayemo kuko ariwe wambere kuba igikoresho cyabo bakoloni.

 

Ninde ushaka kubaho nkabo bakoloni ni Kagame.
Ninde ushaka kwambara nkabo bakoloni ni Kagame
Ninde ushaka kubaka u Rwanda yiganye cyangwa akoresheje amafaranga y’abakoloni ni Kagame
Ninde Wohereza abana be kujya kwiga mu bihugu by’abakoloni ni Kagame
Ninde wirirwa yakira ibihembo bitanzwe n’abakoloni ni Kagame
Ninde wirirwa atembera arara mu mahoteli ahenze yabo bakoloni ni Kagame.
Ninde ukunda kuvanga indimi z’abakoloni n’inkinyarwanda aho guha agaciro ikinyarwanda ni Kagame
Ninde ufite inshuti nyinshi mu bakoloni ni Kagame.
Ninde mu perezida wenyine muri Afurika ufite abakoloni benshi bamugira inama ni Kagame

 

Twebe rero ntabwo twemeranya na Kagame kuko dusanga ubukoloni ataricyo kibazo ahubwo igitugu aricyo gikwiye gucibwa.

 

Ubukoloni kuri Afurika ntaho bwagiye – Paul Kagame

 

Nyuma y’uko inama ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) irimo kubera i Kigali ifunguwe ku mugaragaro, Perezida Paul Kagame, uwa Uganda, Yoweri Museveni, uwa Gabon, Ali Bongo Ondimba na William Ruto, Visi Perezida wa Kenya n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari mu Rwanda baganiriye ku bibazo by’Afurika n’igikwiye gukorwa ngo uyu mugabane ugere aho ba nyirawo bawushaka.

Perezida w'u Rwanda ari kumwe na Museveni wa Uganda, Ondimba wa Gabon na Ruto Visi Perezida wa Kenya, mu nama ya BAD ibera i Kigali

Ibyo Abanyafurika bifuza ariko ngo ntibishobora kugerwaho hatabayeho gufatanya kw’inzego zose n’abantu mu byiciro byose (abato n’abakuze).

 

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, umwe mu batanze iki kiganiro asanga kuba umugabane w’Afurika ufite byose ariko ukaba ukiri umugabane ukennye, biterwa n’uko n’ubundi hakiri byinshi bidakorwa uko bikwiye.

 

Perezida w’u Rwanda ati “Ntabwo ibihugu bimwe bizakora neza ibindi bigakora nabi hanyuma ngo twizere ko ibintu bizagenda neza, Abanyafurika bakwiye gukorera hamwe niba batera imbere bakajyana kandi niba binabasubiza inyuma bagasubirirayo hamwe.”

 

Agaruka ku mpungenge z’uko amakimbirane n’intambara bikomeje kugaragara muri Afurika bishobora kuzatuma habaho ubukoloni bushya, Perezida Kagame yavuze ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira z’ubukoloni bushya kuko n’ubwa mbere butarangiye.

Ku bwe, byose ariko ngo bishingiye ku ntege nke z’Abanyafurika ziha icyuho abandi bashaka kubasuzugura no kubafatira imyanzuro ijyanye n’icyo bo bashaka.

Yagize ati “Nishimiye ko iyi nama ya Banki nyafurika itsura amajyambere yagarutse cyane kuri Afurika dushaka. Yego hari Afurika dushaka. Ikibazo ni ukubera iki tudafite Afurika dushaka kandi idukwiriye kandi tuyifite mu biganza?”

 

Kagame kandi yakanguriye urubyiruko rukurikira ibi biganiro, kwirinda kuyoborwa n’ibyo babona hanze, ahubwo bagaharanira nk’abayobozi b’ejo kuzaba muri Afurika bifuza.

 

Ikibazo cy’imigenderanire muri Afurika

Abari muri iyi nama kandi bagaragaje ko hari aho Abanyafurika ubwabo bibera imbogamizi kandi bitari bikwiye. Aha hatanzwe urugero rw’imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika bicumbagira.

Kugira ngo ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu bya Afurika bigerweho, ngo hakenewe ko ikibazo cy’impapuro z’inzira gikurwa mu nzira kuko Abanyafurika bo ubwabo aribo bagomba kuzamura umugabane wabo kandi bidashoboka mu gihe hakiri imbogamizi mu migenderanire.

 

Mu kugaragaza inyungu y’iyi migenderanire y’Afurika, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yibukije ko ubusanzwe inkingi za mbere z’ubukungu ari abantu bakoresha umusaruro n’ibyakozwe n’inganda (consumers), na ba rwiyemezamirimo babifitiye ubumenyi (skilled entrepreneurs).

 

Ubuhahirane n’imigenderanire rero ngo birakenewe kugira ngo isoko ry’Afurika ribe rikomeye, binakomeze ubukungu bw’uyu mugabane.

 

Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko Abanyafurika bagira imbogamizi y’ibikorwaremezo bituma batagenderana byoroshye nk’imihanda, ngo bananirwe no koroherezanya ngo bakureho imbogamizi z’impapuro z’inzira (Visa) kandi bishoboka kuko u Rwanda, Kenya na Uganda babishoboye.

Naho ku ruhande rwa Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon, n’ikibazo cy’imihanda n’ibindi bikorwaremezo ntibikwiye kwitambika Abanyafurika, kuko ngo baramutse bahuje imbaraga n’uburyo bw’amafaranga bafite babyiyubakira.

Abari muri iyi nama kandi bongeye kugaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere n’imiyoborere y’ibihugu byabo. Gusa igihe cyose haganirwaga kuri iyi ngingo mu minsi ishize kimwe n’uyu munsi, ubushobozi n’ibitekerezo by’urubyiruko byakomeje kugarukwaho.

 

William Ruto, uhagarariye Kenya yavuze ko kuva aho agereye ku buyobozi na mugenzi we Uhuru Kenyatta bashyizeho gahunda zifatika zo kongerera ubushobozi urubyiruko ku buryo rushobora kwisanga mu iterambere ry’igihugu kandi rukagira uruhare mu bukungu bwacyo.

 

Abari muri iki kiganiro bemeranyije ko umugabane w’Afurika udashobora gutera imbere nta mahoro n’umutekano, ariko kandi igihe kigeze ngo amagambo meza avugwa ashyirwe mu bikorwa.

 

Ibyinshi mu byagaragajwe nk’ibibazo Afurika ifite, birimo ibikorwaremezo n’ibindi bireba cyane Banki nyafurika itsura amajyambere n’abandi bafatanyabikorwa.

 

Bireba ariko n’abayobozi b’ibihugu by’Afurika bagomba gukorera hamwe bakimakaza amahoro n’umutekano ku mugabane bikomeje kuba imbogamizi ikomeye ku iterambere.

 

Bitewe n’uko ngo kuva na kera Abanyafurika bakunze kurangwa no kuvuga gusa ariko gushyira mu bikorwa bikaba ikibazo, intego y’abari muri iki kiganiro yabaye gushyira hasi amagambo aryoshye, bagakorera hamwe batumbiriye kugira Afurika umugabane w’amahoro, ibyiza n’ubukire ku bawutuye dore ko unakungahaye ku byangombwa byose byatuma izo ntego zigerwaho.

Umwe mu bari mu nama atanga igitekerezo ku byari bimaze kuvugwa

Faustin Nkurunziza/amafoto

 

Venuste Mihigo Kamanzi
UMUSEKE.RW

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo