Rwanda: Ubwato bwa Kagame mu mazi abira! Nonese ababurimo bakora iki?

Ubwato iyo buri mu mazi bugenda, umuraba ukaba mwishi cyane, umusare iyo abona nta kibazo akomeza kubutwara arwana n’umuraba kugeza bugeze ku nkombe. Ariko iyo umusare abona birangiye, atangira kubwira ababurimo ati ibintu birakomeye kugira ngo niba nta kindi buri umwe yakora, bitegure bose kuyanywa!

UBWATO BWA KAGAME MU MAZI ABIRA! NONESE ABABURIMO BAKORA IKI? apaKuri President Kagame nawe yatangiye kwiheba abona ko bimurangiriyeho, kandi ko ntagaruriro, kuko nawe yamaze kubona ibimenyetso by’ihirima ry’ingoma ye. Cyane ko abona n’abari inshuti ze bamufashije kugera ku butegetsi baramuhindutse.Muri iyi myaka itatu ishize (2010-2013), uko ashyizeho abayobozi bashya, mu muhango wo kubarahiza, asigaye avuga ko bitoroshye ko baje binjira mu gihe gikomeye cyo guhangana!

None se ni uguhangana n’iki? Cyangwa guhangana nande? Ni uguhangana n’ibibazo u Rwanda rwatewe na Prezida Kagame, aho yabeshyaga abanyamahanga ko ari akana k’intama keza, none bakaba bamaze kubona ko ari ikirura kiyambitse uruhu rw’intama, kiri mu ntama. Kubona n’umuyahudi amwita umujenosideri, kandi mu kivugo cye cya buri munsi yavugaga ko yahagaritse genocide kandi ko arwanya genocide. Sinzi niba n’uwo muyahudi, Perezida Kagame, azamwita umujenosideri cyangwa ufite ingengabitekerezo ya jenoside nkuko amenyereye kubyita umubwije ukuri!

Icyo kirura kiyoberanije iyo gishatse kurya intama kiritakisha ngo mutabare ikirura gishaka kurya intama, igihe abatabizi bagishakisha aho ikiruro cyaturuka, ahubwo cyo kikaba kimize intama. Abafashije Perezida Kagame nibo batangiye kumuryoza amahano yakoze nta munyarwanda umutumye, none atangiye kuvuga ngo ni uguhangana n’ibihugu by’ibihangange.

Nonese mubona azahangana n’ibihugu by’ibihangange, ubibona gutyo yaba yishuka na Kadafi ntiyamurushaga ubutwari, ariko yapfuye nk’imbwa. Ubu Perezida Kagame ntagitinya no gutuka abazungu, dore ko twari tumenyereye ko gutukana ari iby’ abashumba . Banyarwanda mutabare, mwitabare kuko Prezida Kagame u Rwanda yarushyize mu mazi abira kandi nawe ubwe yabonye ibimenyetso. MWIBUKE IMVUGO YE ATI « TWARATEREYE, TURATAMBIKA NGO NONE TUGEZE AHAMANUKA », Icyo n’ikinyarwanda gisobanutse kuko GUTERERA bivuga ibihe bitoroshye yanyuzemo afata igihugu, naho GUTAMBIKA n’ibihe byiza babayemo banezerewe bose bamwita Homme Fort de Kigali, naho KUMANUKA, n’ibihe agezemo byo guhanuka akava kubutegetsi.

Kuba yaratinyutse akabivuga nuko yabonaga atagishoboye kubigarura, yabaye nka wa musare uteguza abantu kugira ngo utazi koga yitegure kuyanywa, kubera umuraba mwinshi. Nonese Kagame iyo atuka abazungu ni frein aba afata, cyangwa aho amanuka aba ahagira imanga ikabije? Nonese kutubaha ibyo isi imubwira ni frein aba afata ahamanuka? BURI WESE ABITEKEREZEHO. RUDASINGWA Théogène yagiriye Perezida Kagame inama y’uko yasohoka mu nzira y’urupfu yamaze kwinjiramo, ariko ntacyo agaragaza ko ashaka gukiza abanyarwanda, ahubwo akomeje inzira yo kurimbuka, no kurimbukana n’abanyarwanda.

Satani atinya kuzajya mu muriro utazima wenyine, kuko azi neza ko nta mbabazi Imana iteze kumuha, kabone nubwo yakwihana kuko yamaze gucirwaho iteka, ahubwo icyo satani ahirimbanira n’ugushaka inshuti bazabana mu muriro w’iteka bababazwa.

Na Perezida Kagame nawe abona ibyaha bye bimeze nk’ibya shitani agatekereza ko abanyarwanda batamubabarira. Ariko we nubwo yakoze byinshi ariko yumviye inama ya RUDASIGWA ahari yarokoka akarokora nabe n’abanyarwanda niba abakunda.

BANYARWANDA KO U RWANDA RURI MU MAZI ABIRA HAKORWA IKI?

Igikwiye ni ukwitandukanya n’Ingoma igiye kugwa mu manga, kuko nubwo wafata frein gute amaherezo kuko pente yo kumanuka igenda irushaho kuba nini uko bitinda kubera ko amahano akomeza kwiyongera, ahubwo INGOMA IZACURANGUKA, pente yo kumanuka nimara gushira. Aho kugira ngo ubutegetsi bwa Kagame buveho neza buzavaho nabi bucurangutse.

Nitumara kwitandukanya ni uguhaguruka tukifatanya n’abashaka impinduka nziza, tukarwanya ingoma ishaka abo bazarimbukana. UTAZAYIRWANYA AZAJYANA NAYO MU MANGA KUKO NTITEZE GUTAMBIKA UKUNDI ITAGEZE MU MANGA. KANDI KUGERA MU MANGA NI UKUGERA MURI GIHONOME, KUKO ARIHO HAZAJUGUNYWA INKOZI Z’IBIBI. IGISUBIZO NI REVOLUTION.

Banyarwanda murebe kure, kuko niyo Kagame yaba Homme fort gute, usibye ko njye siko mbibona, ntazahangana ngo atsinde abazungu yirirwa atuka, amashyaka yose ya opposition yo hanze no mu gihugu amurwanya.

FDLR N’INDATSIMBURWA bahagurukiye kumurwanya gisirikare niba yanze gushyikirana, n’ibihugu ahora ahohotera, ibihugu bitemera akarengane, n’imiryango mpuzamahanga yita ku kiremwa muntu bamuhagurikiye kumuryoza amahano yakoze, n’ubutabera mpuzamahanga bumushakisha ku bw’abanyarwanda n’abanyamahanga yarimbuye, kandi akomeje kurimbura, ndetse nabo bakoranye nka Kayumba Nyamwasa, akaba ashaka kubica. Utitandukanije nawe azamufasha kuryozwa amabi yakoze kandi IBUYE RYAGARAGAYE RYICA ISUKA Y’INJIJI.

Gasigwa Norbert
Ikazeiwacu.unblog.fr

Source: http://ikazeiwacu.unblog.fr/2013/10/28/ubwato-bwa-kagame-mu-mazi-abira-nonese-ababurimo-bakora-iki/

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo