[Ndlr : Mu mvo n’imvano yo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 7 Kamena 2014, Mugenzi yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gucumbagira, n’ubwo kenshi abayobozi b’ibi bihugu bagerageje kurenga ibibateranya bikanga bikananirana. Abatumire ba Yusufu Mugenzi ni Twagiramungu wabaye ministre w’intebe muri leta ya FPR nyuma ya jenoside, ubu akaba yarashinze ishyaka rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yise RDI, Tom Ndahiro « umushakashatsi kuri jenoside yo mu Rwanda » wanditse igitabo yise « Friends of evil », Yolanda Mukagasana wanditse ibitabo 4 kuri jenoside na Ambasaderi Ndagijimana JMV wanditse igitabo kuruhare rw’abafaransa muri jenoside mu Rwanda.
Mukagasana yavuze ko abafaransa bagize uruhare muri jenoside bitewe ni uko we n’abana be ingabo z’abafaransa mu ntambata yo mu Rwanda mu 1990 zabatse indangamuntu kuko ari abatutsi ! Ambasaderi Ndagijimana yasubije mu Kagasana ko mu ntambara ariko bigenda, ko abafaransa batatse indangamuntu abatutsi gusa ko n’abahutu babasabye irangamuntu kuri za bariyeri! Ndagijimana yakomeje avuga ko n’ingabo z’u Rwanda (RPF) ubu ziri mu gihugu cya Centrafrique zaka abaturage baho ibyangombwa (irangamuntu) kuri bariyeri; none se ibyo nabyo byitwa gutegura jenoside? Bwana Faustin Twagiramungu we yagize ati “Ikibazo cy’Abafaransa ntitukivugaho rumwe ; Ese Abafaransa bapfa iki n’abatutsi ?” Twagiramungu yavuze ko ikibazo cy’Abafaransa kidakwiriye gufata umwanya Abanyarwanda ahubwo ko hakwiye kubanza gusobanurwa uko kuva ku ngoma ya cyami abatutsi bagiye bakandamiza abahutu ! Kuri iki kibazo cy’amateka y’abatutsi bakandamiza abahutu, umusesenguzi w’inyandiko yo mukinyamakuru k’igihe yibajije agira ati : « Ese u Rwanda Twagiramungu yifuriza abantu nirwo bifuza ? »Igisubizo cyahabwa uyu musesenguzi ni ukureba uburyo abahutu babayeho muri iki gihe muri leta y’inkotanyi, Ese muri iki gihe abahutu bari mu Rwanda ntibabayeho mu buryo bubi buri inyuma y’ubucakara ? ]
Hashize igihe kitari gito hari agatotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa biturutse ahanini ku kuba u Rwanda rushinja iki gihugu cy’igihangange gushyigikira no kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi. Mu kiganiro Imvo n’Imvano cyahise kuri BBC mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Kamena 2014, Twagiramungu Faustin afatanije na Ndagijimana wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa bumvikanye bahakana burundu uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside.
Igitangaje ni uko bimwe mu bimenyetso bigaragaza bidasubirwaho uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni, byatanzwe na ba nyir’ubwite ; ni ukuvuga bamwe mu basirikare cyangwa abanyepolitiki b’Abafaransa bari mu Rwanda cyangwa bakurikiranaga ibyaberaga mu Rwanda mu gihe aya mahano yategurwaga n’igihe yabaga.
Umwe mu Banyarwanda bumvikanye muri iki kiganiro harimo Tom Ndahiro, Umushakashatsi akaba n’umunyamakuru wananditse igitabo ‘Friends of Evil’, tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga ‘Inshuti za Sekibi’, yagaragaje ko abantu bafashe iya mbere bagaragaza uruhare u Bufaransa bwagize mu Rwanda ari Abafaransa ubwabo. Muri aba yavuzemo abaganga b’Abafaransa babaga mu Muryango w’Abaganga batagira umupaka (Medecins Sans Frontieres) bakoreraga mu Rwanda (babibonaga biba), avugamo kandi raporo yatanzwe muri Sena y’u Bufaransa igaragaza ko igihugu cyabo cyagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi hanyuma uwari Minisitiri ushinzwe umutekano w’igihugu mu Bufaransa, Pierre Joxe nawe yasabye leta ye guhagarika inkunga yateraga igisirikare cya Habyarimana ; iyi nkunga ikaba ivugwaho ko yagiye yongerwa cyane uko iminsi yagendaga yegera ishyirwa mu bikorwa rya jenoside.
Twagiramungu ahakana uruhare rw’Abafaransa agatangiza urugamba rw’amateka
Twagiramungu Faustin wari umutumirwa muri iki kiganiro yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku ruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi avuga ko adasubiriza Abafaransa ahubwo ko yagira icyo avugira Abanyarwanda. Yagize ati “Ikibazo cy’Abafaransa ntitukivugaho rumwe ; Ese Abafaransa bapfa iki n’abatutsi ?” Nyuma y’ibi yahise avuga ko ikibazo cy’Abafaransa kidakwiriye gufata umwanya Abanyarwanda ahubwo hakwiriye kubanza gusobanurwa uko kuva ku ngoma ya cyami abatutsi bari barakandamije abahutu.
Yabajijwe aho ibyo gukandamizwa kw’abahutu kwaba guhuriye n’uruhare rw’Abafaransa muri jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko icyo ashyize imbere ari ukugarura amateka, abahutu “bakibutswa uko bahingiraga abatutsi ntibabahembe”.Icyo umuntu yakwibazaho kugeza ubu ni niba kongera gusubiramo amateka haherewe ku ngoma za cyami hari aho byageza umuntu ushaka kwiyubaka no guteza imbereigihugu.Na mbere hose jenoside ijya gutegurwa, mu mitwe y’abantu hari harimo ko hari ubwoko bwishyize hejuru mu buryo budasanzwe, ko ubwo bwoko bukwiriye kugabanywa cyangwa bugashira burundu, aha havugwaga ubwoko bw’abatutsi.
Ushaka kugarura amateka (Twagiramungu), aho abahutu bagomba kwigishwa amateka yabo, yiyibagije impamvu nyamukuru yatumye habaho impinduramatwara yo muri 1959. Kuva icyo gihe kugeza umunsi jenoside nyir’izina yatangiraga mu ijoro ry’iya 6 Mata 1994, umututsi yari afashwe nk’umwanzi mu gihugu cy’u Rwanda, ku buryo n’uwagize uruhare mu kubamara yari azi ko ari guha u Rwanda amahoro, kandi ibi ntaho bitaniye n’ubujiji, kuko ingoma ya Habyarimana n’abamubanjirije ahubwo ari zo zakandamizaga abatutsi.
Undi wunga mu rya Twagiramungu ni Ndagijimana Jean Marie Vianney wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa mbere ya jenoside, wanditse igitabo cyitwa “La France a-t-elle participe au Genocide au Rwanda ?”, tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga “Ese u Bufaransa bwagize uruhare muri jenoside mu Rwanda ?”, uvuga ko iki gihugu nta ruhare na ruto cyagize muri jenoside mu Rwanda. Ibi abivuga ashingiye ku kuba mu mirimo ye ya buri munsi yarahoraga ahura n’abayobozi b’u Bufaransa, akavuga ko nta ruhare bagize muri jenoside.
Tugarutse gato ku byavugiwe muri iki kiganiro, Yolande Mukagasana warokotse jenoside, akanagira amahirwe yo kugenda amahanga akaganira nabo, nawe yivugiye uko yagiye mu Bisesero akaganira n’abaharokokeye, bamubwira uburyo uretse no kugira uruhare mu gutegura jenoside, ahubwo Abafaransa bafatanije n’ingabo za Habyarimana bica abatutsi bari mu Bisesero mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.
Mukagasana kandi avuga ko nawe ubwe ari umutangabuhamya kuko jenoside iba yari mu Bitaro I Kigali, aho Abafaransa bakaga abantu ibyangombwa kandi bigaragara ko bose ari Abanyarwanda, aha hakibazwa icyo umunyamahanga yabaga ashaka kureba mu ndangamuntu z’abantu. Yolande Mukagasana kandi avuga ko atari gake Abafaransa barwanyaga abasirikare b’Inkotanyi, icyo gihe binjiraga mu bice bitandukanye by’igihugu bagerageza kurokora abatutsi bari bagize amahirwe yo gucika ku icumu.
Ikindi kimenyetso ntakuka cy’uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi ni igitabo ’Le Sabre de la Machette’ tugenekereje bivuga ’Ivumbi ry’ Umuhoro’ cyanditswe na Francois Graner, gikubiyemo ubuhamya bw’abasirikare b’u Bufaransa aho bavugamo ibyo bakoze muri jenoside yakorewe abatutsi.
Ese u Rwanda Twagiramungu yifuriza abantu nirwo bifuza ?
Uretse kwirengagiza amateka u Rwanda rwanyuzemo, wenda ibi bishobora gukorwa n’umuntu utari uri mu gihugu cyangwa undi wese udashaka kwemera, nta muntu uyobewe uburyo jenoside yagize ingaruka zikomeye ku gihugu cy’u Rwanda, aho kugeza ubu, nyuma y’imyaka 20, igihugu muri rusange, n’abantu ku giti cyabo bagihangana n’ibikomere batewe na jenoside.
Ibi bitanga umukoro wo kwibaza niba hari umuntu wakongera gushyigikira ibyo Twagiramungu yita kwibutsa abahutu amateka yabo, ko ubuzima bwabo bwose bakandamijwe n’abatutsi. Nibutse ko ibitekerezo nk’ibi ari aha byahereye ubwo abazungu babwiraga abahutu ko bakandamijwe, bigakururukana kugeza ubwo imperuka yageze nk’uko Col Bagosora yabyitaga, abagera kuri miliyoni bakicwa bazira uko bavutse.