Abandi barwanyi 84 ba FDLR bashyize imbunda hasi

 

 

Nyuma y’uko abarwanyi 105 ba FDLR babaga Walikale bashyize intwaro 102 mu maboko ya SADC mu minsi ishize, abandi barwanyi 84 bo muri FDLR muri Kivu y’amajyepfo hamwe n’abantu bo mu imiryango yabo bagera 225 bashyikirije MONUSCO tariki 08/06/2014.

 

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO) rivuga ko aba barwanyi bakiriwe mu kigo cyabo gishinzwe kwakira abarwanyi no kubasubiza mu buzima busanzwe muri Kivu y’amajyepfo ahitwa Mwenga.

 

Ubuyobozi bwa MONUSCO butangaza ko abarwanyi bashyirwa ukwabo n’abatari abarwanyi bagashyirwa ukwabo, bikaba biteganyijwe ko igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kw’abarwanyi ba FDLR muri Kivu y’amajyepfo kigomba kurangira kuri uyu wa mbere, aho bazahita bajyanwa ahitwa Walungu taliki 10/6/2014.

 

Abarwanyi ba FDLR 105 bashyize intwaro hasi i Walikale mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi bahise barwanwa Kanyabayonga, uyu mubare ukaba ufatwa nk’umubare muto kuko FDLR ibarizwamo abantu bagera ku 3000 n’imiryango yabo.

 

Umuvugizi wa Let aya Congo, Lambert Mende, n'abayobozi ba MONUSCO basura abarwanyi ba FDLR Kanyabayonga nyuma yo gushyira intwaro hasi.

Umuvugizi wa Let aya Congo, Lambert Mende, n’abayobozi ba MONUSCO basura abarwanyi
ba FDLR Kanyabayonga nyuma yo gushyira intwaro hasi.
 

Umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku, avuga ko abarwanyi bashyize intwaro hasi muri Walikale wazajyanwa kure mu Burengerezuba bw’igihugu hirindwa amakuru yatangazwa ko baba bari kwitegura guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.

 

Abarwanyi ba FDLR bashyira intwaro hasi ngo bahawe iminsi 15 babe barangije icyo gikorwa kandi nyuma yo gushyirwa hamwe abashaka bazacyurwa mu Rwanda naho abashaka bashakirwe ubuhungiro.

 

Hagati aho amashyirahamwe y’abagore yo muri Kongo ntiyishimiye ko abarwanyi ba FDLR bakomeza kuba muri icyo gihugu kuko bashinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, agasaba ko boherezwa mu gihugu cyabo, u Rwanda; nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

 

Nubwo abarwanyi ba FDLR bavuga ko bashyira intwaro hasi ku bushake kugira ngo bagaragaze ko bashakira amahoro akarere k’ibiyaga bigari no gushaka ibiganiro na Leta y’u Rwanda, Martin Kobler uyobora MONUSCO yatangaje ko FDLR yahawe igihe gito kitabarirwa mu byumweru ahubwo mu minsi kugira ngo ishyire intwaro hasi ku bushake cyangwa ikazakwa hakoresheje imbaraga za gisirikare.

 

Sylidio Sebuharara
Kigalitoday

 


About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo