Parution: Monday 9 June 2014, 16:29 Par:Marie Mukaruyange Muri iyi minsi hakomeje kuvugwa abaturage batabarika baburirwa irengero , bamwe bakicwa abandi bakazagaragazwa n’inzego za polisi hashize amezi atari make.Bisobanye ko Polisi yakarengeye abaturage ariyo isubira inyuma ikabarenganya! Ibyo bintu ni amahano kandi byerekana ko Perezida Paul Kagame n’Agatsiko ke bagikora kinyeshyamba, bagahitamo kuyobora igihugu nk’aho ari ishyamba ritarangwamo amategeko.
Perezida Paul Kagame ubwe aherutse kwivugira(Nyabihu) ko arambiwe kujya arigisa abaturage, ko ahubwo noneho ahaye ingabo ze itegeko ngo bajye barasa rubanda ku manywa y’ihangu ! Ni ishyano, u Rwanda ruyoborwa muri ubu buryo bwararigushije .
Nanone ariko ibibi birarutana, aho kugira ngo umwana arigiswe, afungirwe mu myobo nk’ígisimba, yicirwe rubozo iyongiyo , kure y’ababyeyi n’abavandimwe, kugeza ubwo anogoka atagira gishyingura, turasaba Paul Kagame rwose ko yajya arasa abacu izuba riva akaduha utwo dusigazwa tw’imibiri yabo , tukirwariza.
Ababyeyi n’abavandimwe ba NTIHEMUKA Methode barahangiyitse bitavugwa kubera kutamenya niba uyu musore akiriho cyangwa yarishwe byararangiye. Paul Kagame nk’umubyeyi yakagombye kumva akababaro k’abandi babyeyi baririra abana babo bangizwa n’ingabo ze. Gusa niba adashobora kubyumva muri iki gihe, ntibivuze ko mu minsi iri imbere na we ubwe bitazamugeraho .
NTIHEMUKA Methode yavutse taliki ya 1/1/1977, avukira mu Kagari ka Ntango,Umurenge wa Nyabitekeri,akarere ka Nyamasheke. Se umubyara yitwa CAMAKE Matayo, nyina wamwibarutse akaba Esperance Nyirashyirambere . Amashuri yisumbuye yayize i KIBOGORA(GSFAK), Universite ayiga i BUSOGO. Kimwe n’urundi rubyiruko rwose rwize amashuri ariko FPR ikaba idashobora kubaha akazi, uyu musore yatangiye kwihangira uturimo : Yigishaga abantu ibyo gukoresha ordinateri(informatique) , akabikorera kuri Stade i Remera . Yakundaga kwiririmbira kandi yari afite n’urubuga rwa Interneti rwitwa : www.ibirori.com.
Icyo dukeka yaba yarazize , ni uko ngo yari yariyemeje gufasha Perezida wa repubulika muri gahunda yo kurwanya ruswa, bityo akaba yari yaratangiye gukora filimi yerekana uko mu Rwanda ruswa(corruption) igenda ihabwa intebe kandi ikangiza byinshi mu gihugu . Ibi ariko ntiyabikoraga agamije kugirira ubutegetsi nabi kuko yahoraga amenyeshaga abategetsi b’inzego zinyuranye aho imirimo yo gukora filime igeze ndetse akabasaba n’inkunga. Yari atuye i Remera (Gasabo). SOMA INKURU YOSE | |