Hashize igihe havugwa ko hari bamwe mu bacuruzi n’abayobozi bashuka abana bato bakabajyana kubakoresha imibonano mpuzabitsina muri stade ya Muhanga cyane cyane mu gihe cy’ijoro. Ubusambanyi bukunze kuvugwa muri za hoteli, mu mazu y’amacumbi akodeshwa bita ‘Lodge’. I Muhanga ahantu hashya hadasanzwe ngo niho ubusambanyi bw’abakuru bashutse abana bwimukiye, muri Stade ya Muhanga.Ngo kuko hariya muri ariya mazu yandi inzego z’umutekano zahamenye.
Abaturiye stade ya Muhanga babwiye Umuseke ko ibivugwa atari ibihuha ari ukuri muri stade hasigaye hakorerwa ubusambanyi cyane.
Imodoka ngo zihinjira mu masaha y’ijoro zirimo bamwe mu bacuruzi bazwi i Muhanga, ndetse amazina ya bamwe muri bon go babigize akamenyero bayabwiye Umuseke.
Benshi muri aba bagabo ngo barubatse, abana bazana gusambanya ngo ni abakobwa b’abanyeshuri mu mashuri y’imyaka 9 y’ibanze, ayisumbuye na bamwe mu biga muri Kaminuza.
Amakuru atugeraho yemeza ko hari bamwe bafatiwe mu cyuho muri ibi bikorwa ariko ngo ntibikurikiranwe mu butabera kuko nta kirego cyatanzwe n’uwariwe wese, yaba uwasambanyijwe cyangwa undi wese ntibikurikiranwe.
Claude Sebashi, umuvugizi w’Akarere ka Muhanga we avuga ko aya makuru batari bayazi ariko bagiye kubikurikirana bafatanyije n’inzego z’umutekano barebe niba ibyo aba baturage bavuga ari ukuri.
Umunyamategeko Ntare B. Paul avuga ko itegeko ngenga nimero 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 192 riteganyiriza ibihano bikomeye abasambanya abana bishingikirije ububasha babafiteho.
Umubyeyi w’umwana cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana bakamusambanya bahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu kuva ku bihumbi 100 kugeza ku bihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Photo/RuhagoYacu Muhizi Elisée | |